IBUKA irasaba kwita ku batanga ubuhamya mu manza mpuzamahanga

Perezida wa Ibuka Egide Nkuranga asanga hakwiye kugira igikorwa kugirango hatazongera kubaho ibibazo nk’ibyabaye ku batangaga ubuhamya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha[TPIR] rwakurikiranaga abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’iyi mpuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko hari bamwe mu batangabuhamya batanze ubuhamya muri urwo rukiko bagize ibibazo by’ihungabana.

Agira ati “ Hari abagiyeyo bagahura n’abavoka baburanira abakekwaho jenoside, ugasanga ibibazo bababaza ni nko kugirango babateshe umutwe. Hari abaturikaga bakarira. Urumva ni uburyo butari bumenyerewe … aho wasangaga umu avoka abukoresha ngo amenye niba ibyo umutangabuhamya avuga ari ukuri koko.”

Avuga ko hari hakwiye kujyaho porogaramu yo kubakurikirana ngo bafashwe.

Ati “ Abenshi babaga ari abarokotse jenoside, bagifite ibikomere, kuki hatagiyeho prorogaramu yo  gukora suivie[ikurikirana] yo kubakurikirana mu by’imitekerereze?

Mu gihe hari abatangabuhamya bajya gutanga ubwo buhamya mu nkiko ziburanisha abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu manza zibera mu Bubiligi no mu Bufaransa, harimo n’urwa Muhayimana Claude rugiye gutangira, Nkuranga asanga hari ibigomba guhinduka.

Ati “Bagomba gutekereza ku batangabauhamya bajyayo mu nkiko, bakabatekerezaho nyuma iyo bavuye gutanga ubuhamya abenshi bavayo bafite ihungabana rikomeye, bagomba gushyiraho gahunda ibakurikirana kugira ngo nibura babagabanyirize akababaro baba bavanyeho, n’ubundi baba basanzwe bafite ihungabana, iyo bahuye n’ubabaza mu buryo yumva ari ukumutesha umutwe, basubira muri bya bihe, avoka akamubonamo umwanamo umwanzi, noneho akamugereranya na ba bandi bamugiriye nabi muri jenoside, ihungabana rikikuba nka kangahe.”

Adama Dieng, wabaye umwanditsi mukuru wa ICTR avuga ko hari ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu mikorere y’urwo rukiko, bityo agasaba umuryango mpuzamahanga  ko ukwiye gukora ibishoboka mu gufasha by’igihe kirekire abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko ku bijyanye n’ubuzima bw’imitekerereze (psychological support).

Kavaruganda Julien, wahoze ari perezida w’ihuriro ry’abavoka avuga ko nubwo abatangabuhamya badategurwa, ariko bagomba kwerekana ubwicanyi bwakozwe muri jenoside n’ingaruka zabwo.

Mu kiganiro yagiranye na The Source Post mu nama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’imyaka 25, Nkuranga yavuze ko nka IBUKA basabwa gutanga abatangabuhamya mu manza mpuzamahanga[zibera mu mahanga], ibyo kubategura ngo guhura n’ibibazo by’ihungabana bishinzwe ubushinjacyaha bukuru.

Asaba itangazamakuru gukora kinyamwuga rigahisha imyirondoro y’abatanze ubuhamya kugirango batamenyekana bakaba bahohoterwa nkuko byabaye kuri bamwe batotejwe n’imiryango y’abo batangiye ubuhamya bari bafungiye i Arusha muri Tanzania.

Urukiko ICTR rwashyizweho n’umwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano  mu  1995 , ngo rukurikirane abakekwagaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, barimo abari mu cyiciro cya mbere,; barimo abayobozi kuri leta yariho mu gihe cya jenoside n’abavugaga rikijyana.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *