Urubanza Rwa Muhayimana mu Bufaransa: Imyiteguro ni yose

Kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza ku 17 Ukuboza, mu rukiko rwa rubanda [cour d’Assises] i Paris mu Bufaransa hazabera urubanza rw’umunyarwanda, Muhayimana Claude ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Muhayimana akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha nk’icyitso [la complicite]. Akekwaho gutanga ubufasha bwa ngombwa ngo icyaha[cya jenoside] gikorwe.  Mu byo Muhayimana aregwa harimo ko yatwaraga mu modoka interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu ishuri ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye.  Uyu yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye mu gihe cya jenoside.

Ni urubanza rwari kuburanishwa mu bihe bishize, ariko rugakomwa mu nkokora n’icyorezo COVID-19. Uyu munsi imyiteguro ni yose mu ikurikirana ry’urwo rubanza nkuko byemezwa na Ntampuhwe Juvens ukuriye umushinga Justice et Memoire[ubutabera no kubungabunga amateka] mu mushinga RCN Justice &Democratie[Ububatera na demokarasi].

Ntampuhwe avuga ko iyo ubutabera bubaye uwo bureba ntabumenye bisa nkaho nta butabera bwabaye. Ni muri urwo rwego, RCN ifatanyije n’imiryango itandukanye irimo uw’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS bamaze kohereza abanyamakuru babiri i Paris ahazabera urwo rubanza. Aba banyamakuru bazahanahana amakuru na bagenzi babo bari mu Rwanda bityo iby’urwo rubanza bigere ku banyarwanda batabashije kujya aho rubera

Agira ati “Ubu abanyamakuru bo mu Rwanda mu rwego rw’imikoranire n’uyu mushinga bazarukurikirana basakaze amakuru.”

Yungamo ko n’abatangabuhamya bamaze kwitegura ngo batange ubuhamya bwabo. Ati “Imanza nk’izi ibimeneytso bikoreshwa ni abatangabuhamya, hari abageze kuri 14 bazava mu Rwanda bajya i Paris gutanga ubuhamya hari n’abazabarizwa mu Rwanda  hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Twizeyimana Albert Baudouin, umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX Press, avuga ko ku bufatanye n’uwo muryango [RCN] abanyamakuru bamaze kugera mu Bufaransa, kandi ko bameze neza ku buryo biteguye gufasha ibitangazamakuru byo mu Rwanda n’abashaka gukurikirana urwo rubanza.

Mu mahugurwa yahuje abo banyamakuru na bagenzi babo basangijwe amakuru arambuye kuri urwo rubanza n’imikorere y’ubutabera mpuzamahanga, Twizeyimana yabasabye gufasha abanyarwanda n’abashaka kumenya iby’uru rubanza kumenya umunsi ku wundi imigendekere yarwo.

Abanyamakuru bakorana na PAX PRESS baherutse gukusanya amakuru mu bice bitandukanye by’akarere ka Karongi, aho Muhayimana akekwa kuba yaragize uruhare muri jenoside.

Si ubwa mbere Pax Press na RCN bafasha abanyamakuru kugera ahari imanza nk’izi kuko bari baherutse kohereza i Bruxelles mu Bubiligi babiri bakurikiranye urwa Neretse Fabien [mu 2019] n’umwe wakurikiranye urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira rwabereye i Paris[mu 2018].

Muhayimana ni muntu ki?

Imbarutso mu ikurikiranwa rya Muhayimana wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010, ni ikirego umuryango wiyemeje gukurikirana abakekwaho jenoside baba mu Bufaransa, CPCR[Collectif des parties civiles pour le Rwanda] watanze mu 2000. Nyuma ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaje kohereza impapuro zisaba itabwa muri yombi rye. Icyo gihe yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwabereye mu bice bitandukanye by’iyahoze ari perefegitura Kibuye, birimo mu ishuri rya Nyamishaba, Bisesero, Karongi na Gitwa, ariko nyuma ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwaretse kumukurikirana ku bwicanyi bwabereye muri kiliziya ya Kibuye na Sitade Gatwaro.

Muhayimana yagiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside, atura mu Bufaransa kugeza ubu, aho yakoraga nk’umukozi w’umujyi wa Rouen ushinzwe isuku mu muhanda kuva mu 2007.

Inzira z’amategeko

Kuwa 13 Ukuboza 2011, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Claude Muhayimana kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunasaba ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Yaje gufatwa ahatwa ibibazo hanyuma afungwa by’agateganyo., nyuma afungurwa by’agateganyo.

Nyuma, urugereko rw’ubugenzacyaha rw’urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rwahaye agaciro ubusabe bw’iyoherezwa rye mu Rwanda.

Uru rugereko rwanzuye ko « ibisabwa n’amategeko kugira ngo yoherezwe kuburanira mu Rwanda byose byuzuye, ko ibyo aregwa bidafite aho bihuriye n’impamvu za politiki ahubwo ari ibyaha, ko kandi ubutabera bw’u Rwanda bufite ubushobozi bwo kubahiriza amahame remezo y’imigendekere myiza y’urubanza n’ay’uburenganzira bw’uregwa nk’uko nk’uko biteganwa muri politiki mpuzamahanga y’u Bufaransa ».

Rwananzuye kandi ko nubwo Muhayimana yari yarabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa, bitabuza ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda hakurikijwe amategeko y’u Bufaransa, kubera ko igihe ibyaha ashinjwa byakorewe mu 1994 yari Umunyarwanda.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Rouen rwagombaga gutangaza umwanzuro warwo nyuma y’iminsi ubujurire butanzwe. Kuva ubwo, ubujurire bwahagaritse inzira z’iyoherezwa rye mu Rwanda.  Nubwo urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwemeje bwashimangiye umwanzuro w’urugereko rubanza, byarangiye hemejwe ko Leta y’u Bufaransa ari yo igomba gufata umwanzuro wo kwemeza iyoherezwa rya Muhayimana mu Rwanda.

Kuwa 11 Nyakanga 2012, Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rw’u Bufaransa  rwatesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Rouen. Uru Rukiko rwavuze ko ari icyemezo kidashingiye ku amategeko kandi ko urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rutabanje gusuzuma neza niba uwagombaga koherezwa mu Rwanda yari guhabwa ubutabera buboneye ndetse n’uburenganzira bw’abaregwa».

Ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda bwahise bujya mu biganza by’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris kugira ngo rwongere rubusuzume.

Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2013, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwongeye kwemeza ko Muhayimana yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uru rukiko rwari rwizeye ko Muhayimana azahabwa ubutabera bwiza mu Rwanda. Ariko iki cyemezo ntabwo cyari ndakuka kuko abunganiraga Muhayimana batangaje ko bagiye kujuririra iki cyemezo.

Ku itariki ya 26 Gashyantare 2014, Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwa Paris narwo rwanzuye ko Muhayimana, wabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010, ukorera umujyi wa Rouen, adashobora koherezwa kuburanira mu Rwanda ruvuga ko ubusabe bw’u Rwanda bwakozwe hashingiwe ku mategeko yagiyeho nyuma y’igihe ibyaha ashinjwa byakorewe.

Ariko, ku itariki ya 09 Mata 2014, yafashwe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa i Rouen kugira ngo aburanishwe n’inkiko z’u Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo fatwa ryakurikiranye n’ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera(CPCR).

Kuwa 03 Mata 2015, urugereko rw’ubugenzacyaha rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwafashe icyemezo cyo kurekura Muhayimana by’agateganyo ruvuga ko rwizeye neza ko bitazateza ikibazo ko uregwa yaburana adafunze. Nyuma byaje kwemezwa ko akekwaho ibyaha bikomeye biburamishirizwa mu rukiko rwa Rubanda, maze urukiko rutegeka ko akurikiranwa.

Urubanza rwa Muhayimana ruzakurikirwa n’urwa  Bucyibaruta Laurent, wahoze perefe wa Kibungo, ruzaba mu kwezi kwa gatanu k’umwaka utaha w’2022.

Muhayimana agiye kuba umunyarwanda wa kane uciriwe urubanza mu Bufaransa kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Uwa mbere ni Capitaine Simbikangwa Pascal. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu 2014. Igihano cyarangije kwemezwa no mu bujurire.

Abandi ni ba burugumesitiri babiri, Ngenzi Otavien na Barahira Tito, bo mu cyahoze ari perefegiyura ya Kibungo. Bakatiwe gufungwa burundu mu 2018.  Ubucamanza bw’u Bufuransa bufite dosiye 25 za jenoside yakorewe Abatutsi.

Hejuru ku ifoto:Claude Muhayimana (ibumoso) ari kumwe na Innocent Musabyimana (iburyo), abanyarwanda babiri baregwa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, aha bari i Paris tariki 13 Ugushyingo 2013. Ifoto/Internet.

Ntakirutimana Deus

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *