Hirya y’ibyagawe ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, hari ibyashimwe

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR/ICTR), rwagiye rugawa mu mikorere yarwo irimo kuburanisha imanza nke, ariko haragarukwa ku musanzu w’uru rukiko ku bijyanye no kugaragariza amahanga iby’iyo jenoside n’itangwa ry’ubutabera.

Uru rukiko rwashinzwe mu mwaka w’1995, nyuma gato y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ruburanishe abacyekwagaho ibyaha byibasiye inyoko muntu. Mu myaka 21 rwabayeho rwaburanishije abantu 93 bahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha bikomeye, abagera kuri 91 barakatiwe, 14 bagirwa abere, mu gihe hari abapfuye mbere yo kuburanishwa hakaba hari na dosiye uru rukiko rutabashije  kuburanisha, zahariwe urwego rwarusimbuye.

Nubwo hari ibyo uru rukiko rugawaho hari aho rushimwa byagarutsweho na bamwe mu bitabiriye nama mpuzamahanga, mu myaka 25 y’ubutabera kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, yateraniye i Kigali tariki 17 na 18 Ugushyingo 2021.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubutabera Mpuzamahanga n’Ubufatanye mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence avuga ko uru rukiko rwagize akamaro gakomeye byumwihariko mu gukurikirana abafatwaga nk’ibifi binini.

Ati ”Mutekereza mu mwaka w’1994 n’1995 uko byari kuba bimeze, iyo hatabaho ruriya Rukiko Mpuzamahanga? Kuba nibuze harabayeho ruriya rukiko rutegeka ibihugu gukorana n’u Rwanda, ni ikintu gikomeye. Kandi nibuze twishimira ko bamwe mu bari ku isonga (ibifi binini), bafashwe bagashyikirizwa ubutabera. Njye mbibona mu rwego rw’umusaruro ukomeye mu bijyanye n’ubutabera mpuzamahanga.”

Iby’akamaro k’uru rukiko bigarukwaho n’impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA. Umuyobozi wayo Nkuranga Egide avuga ko urwo rukiko rwagaragaje ukuri kuri iyo jenoside, hiyongereyeho no gukurikirana abayigizemo uruhare.

Agira ati “Kuba ruriya rukiko rwaragiyeho ni ikintu cyiza kuko hari abafashwe baraburanishwa bikaba bigaragaza ko jenoside yabaye. Imanza zaciwe n’abacitse ku icumu babigizemo uruhare cyane kuko ni bo babashije kuvuga ibyabayeho. Umusaruro ni na mwiza kuko abahakanaga jenoside ntaho bazongera guhera. Haramutse habayeho urundi rukiko nka ruriya bakwiye gutekereza ku ndishyi, ikindi bakwiye gutekereza ku ihungabana ry’abatangabuhamya.”

Ku ruhande rw’abari abayobozi b’uru rukiko, Adama Dieng wari umwanditsi mukuru warwo avuga ko urwo rukiko hari akamaro rwagize harimo gukurikirana abakekwagaho jenoside, ariko akemera ko hari ibyo rutasize rukemuye.

Uru rukiko rwaburanishije bamwe barimo Jean Kambanda, wabaye uwari umuyobozi wa mbere wari muri leta y’abatabazi wemeye uruhare rwayo muri jenoside, yemera ibyaha byose yashinjwaga birimo ibyaha bya Jenoside ;icyaha cyo gukangurira abaturage gukora Jenoside ;Ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside , kudakoresha ububasha yari afite ngo ahagarike Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yaje guhamywa n’urukiko rumukatora igifungo cya burundu.  Ni ibyaha yemeye ku giti cye hakoreshejwe uburyo bwa Plea Barganing; uburyo bwakoreshejwe icyo gihe bwagereranywa na tekiniki y’iciririkanya ku gihano ikoreshwa n’ubushinjacyaha.

 

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *