Umuyobozi wa RCN akebura ibihugu bitita ku gukurikirana abakoze jenoside

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ugamije ubutabera na demokarasi, RCN Justice & Democratie Eric Gillet avuga ko ibihugu bimwe bititabira kugira uruhare mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, akabisaba guhindura ayo mateka.

Yabikomojeho mu nama mpuzamahanga yaberaga i Kigali igamije kurebera hamwe ibyakozwe n’inzego z’ubutabera zinyuranye mu gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi nyuma y’imyaka 25 jenoside ibaye.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bafite aho bahuriye n’ubutabera baturutse hirya no hino ku Isi, ndetse yanitabiriwe n’abandi bari kuyikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga yabaye uburyo bwo kugaragaza ibyakozwe mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Hari ibihugu birimo Canada, u Bubiligi, u Bufaransa n’u Buholandi bwagerageje gukurikira abakekwaho urwo ruhare, ariko muri rusange hari byinshi bitaragaragaza ubwo bushake.

Ibyo Gillet yabigarutseho agira ati “Ubutabera bw’ibihugu bimwe na bimwe ntabwo bwita ku manza nk’izo nkuko byakozwe mu Rwanda. Ndetse nta n’ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga babishyiramo. Aho imanza zagiye ziburanishwa ni uko abarokotse jenoside bagiye bashira ubute nko mu Bubiligi, mu Bufaransa n’ahandi, aho komite z’abarokotse jenoside bagiye bashaka abanyamategeko bagatanga n’ibirego kandi bagakurikirana.”

Hagarutswe ku muryango CPCR, ukorera mu Bufaransa wagiye utanga ibirego bitandukanye ku bakekwaho urwo ruhare bihishe mu Bufaransa bagiye bakurikiranwa ubigizemo uruhare, bityo mu Bufaransa hakaba hamaze gukurikiranwa abarimo Capt Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, Fabien Neretse na Muhayimana Claude ugiye kuburanishwa mu minsi iri imbere.

Ikibazo cy’ubushake buke bwa bimwe mu bihugu cyagarutsweho na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo. Yerekanye ko hakwiye ubufatanye muri urwo rwego kuko jenoside ari icyaka kirimbuzi gikorerwa Isi yose.

Ati ”Icyaha cya jenoside ni icyaha gikomeye, ni icyaha kirimbuzi, ni ukuvuga ko uburyo bushyirwaho nabwo buba bugomba kujyana n’uko icyo cyaha kimeze. Hari ikibazo cy’ubufatanye dushaka ko bwiyongera kugira ngo abakoze jenoside bafatwe aho bari hose bashyikirizwe ubutabera, hari na none n’ubufatanye ibihugu bigenda bigirana mu rwego rwa dipolomasi no guhana amakuru, ni inzira tugomba gukomeza cyane ko icyo cyaha kidasaza.”

Avuga ko iyi nama ari bumwe mu buryo bwunganira ubundi bwakoreshejwe bwibutsa ibihugu bidashyira imbaraga muri iyo gahunda, bityo bikayitaho

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yatangaje ko u Rwanda rumaze kohereza mu mahanga impapuro 1149 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bihugu 38.

Ibihugu 22 byohereje mu Rwanda abakekwaho iyi jenoside ngo bahaburanire,  abo barimo Dr Leo Mugesera wakatiwe igihano cya burundu woherejwe na Canada n’abandi. Abandi 21 baciriwe izi manza mu bihugu barimo.

Deus Ntakirutimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *