Urubanza rwa Muhayimana mu Bufaransa: Sobanukirwa na byinshi kuri we

Uyu munsi amaso ya benshi ahanzwe i Paris mu rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) mu Bufaransa ahaza gutangira urubanza rwa Muhayimana Claude ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Muhayimana wari ku Kibuye mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi, avugwaho gutwara interahamwe zishe abatutsi mu bice bitandukanye by’iyari perefegitura Kibuye.

Muhayimana wamaze kubona ubwenegihugu bw’u Bufaransa araburanira muri icyo gihugu kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza ku ya 17 Ukuboza 2021. Akurikiranweho kuba icyitso muri jenoside yakorewe abatutsi.

Muhayimana ni muntu ki?

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi Muhayimana yari umushoferi  kuri Guest house ku Kibuye.

Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n’abasiviri (interahamwe) abajyana mu Bisesero ahiciwe ibihumbi by’Abatutsi ndetse no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.

Nyuma ya jenoside, Muhayimana yagiye mu Bufaransa aturayo ndetse aba umukozi w’umujyi wa Rouen ushinzwe isuku mu muhanda kuva mu 2007.

Mu 2000, umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu Bufaransa, CPCR watanze ikirego kuri Muhayimana.

Kuwa 13 Ukuboza 2011, ubushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Rwanda rwanasabye u Bufaransa ko yakoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Yaje gufatwa ahatwa ibibazo hanyuma afungwa by’agateganyo. Nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Nyuma, urugereko rw’ubugenzacyaha rw’urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rwahaye agaciro ubusabe bw’iyoherezwa rye mu Rwanda.

Uru rugereko rwanzuye ko « ibisabwa n’amategeko kugira ngo yoherezwe kuburanira mu Rwanda byose byuzuye, ko ibyo aregwa bidafite aho bihuriye n’impamvu za politiki ahubwo ari ibyaha, ko kandi ubutabera bw’u Rwanda bufite ubushobozi bwo kubahiriza amahame remezo y’imigendekere myiza y’urubanza n’ay’uburenganzira bw’uregwa nk’uko nk’uko biteganwa muri politiki mpuzamahanga y’u Bufaransa ».

Rwananzuye kandi ko nubwo Muhayimana yari yarabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa, bitabuza ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda hakurikijwe amategeko y’u Bufaransa, kubera ko igihe ibyaha ashinjwa byakorewe mu 1994 yari Umunyarwanda.

Iki cyemezo kikimara gutangazwa, Muhayimana yahise ajurira ahakana ko nta ruhare yigeze agira mu byaha aregwa, yongeraho ko atizeye guhabwa ubutabera bwiza mu Rwanda ndetse agaragaza ko yifuza kuburanishwa n’urukiko rwo mu Bufaransa cyangwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Rouen rwagombaga gutangaza umwanzuro warwo nyuma y’iminsi ubujurire butanzwe. Kuva ubwo, ubujurire bwahagaritse inzira z’iyoherezwa rye mu Rwanda.

Byarangiye hemejwe ko Leta y’u Bufaransa ari yo igomba gufata umwanzuro wo kwemeza iyoherezwa rya Muhayimana mu Rwanda.

Kuwa 11 Nyakanga 2012, Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rw’u Bufaransa  rwatesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Rouen. Uru Rukiko rwavuze ko ari icyemezo kidashingiye ku mategeko kandi ko urukiko rw’ubujurire rwa Rouen rutabanje gusuzuma neza niba uwagombaga koherezwa mu Rwanda yari guhabwa ubutabera buboneye ndetse n’uburenganzira bw’abaregwa».

Ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda bwahise bujya mu biganza by’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris kugira ngo rwongere rubusuzume.

Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2013, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwongeye kwemeza ko Muhayimana yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uru rukiko rwari rwizeye ko Muhayimana azahabwa ubutabera bwiza mu Rwanda. Ariko iki cyemezo ntabwo cyari ndakuka kuko abunganiraga Muhayimana batangaje ko bagiye kujuririra iki cyemezo.

Ku itariki ya 26 Gashyantare 2014, Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwa Paris narwo rwanzuye ko Muhayimana, wabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010, ukorera umujyi wa Rouen, adashobora koherezwa kuburanira mu Rwanda ruvuga ko ubusabe bw’u Rwanda bwakozwe hashingiwe ku mategeko yagiyeho nyuma y’igihe ibyaha ashinjwa byakorewe.

Ariko, ku itariki ya 09 Mata 2014, yafashwe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa i Rouen kugira ngo aburanishwe n’inkiko z’u Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo fatwa ryakurikiranye n’ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera(CPCR).

Kuwa 03 Mata 2015, urugereko rw’ubugenzacyaha rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwafashe icyemezo cyo kurekura Muhayimana by’agateganyo ruvuga ko rwizeye neza ko bitazateza ikibazo ko uregwa yaburana adafunze.

Urubanza rwa Muhayimana rurabera mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris ni urukiko rugizwe n’abacamanza batatu, bungirijwe n’umwanditsi ndetse n’inyangamugayo 12 zizewe ku rwego rw’amategeko. Ni urukiko ruterana uko haje dosiye izanywe n’umucamanzw, igihe haru ushinjwa cyangwa ugomba gukurikiranwa.

Ubu abatangabuhamya basaga 50 barimo 15 bavuye mu Rwanda buteguye gutanga ubuhamya burimo ubumushinja n’ubumushinjura.

Komisiyo yo kurwanya jenoside (ubwo yari ikiriho) yatangaje ko Muhayimana ari umwe mu bacurabwenge ba Jenoside muri Kibuye, kimwe na Niyitegeka Eliezer, Kayishema Clément, Ruzindana Obed na Musema Alfred bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Deus Ntakirutimana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *