Urubyiruko rureke kwibeshya ko Covid 19 yica abakuze gusa-Meya wa Burera
Urubyiruko rurasabwa kwirinda gukora ingendo zizateguwe mu rwego rwo kwirinda indwara y’icyorezo cya Coronavirus yugarije Isi, kandi rukivanamo imyumvire yuko iyi ndwara idashobora kuruhitana, ko ahubwo ari iy’abakuze, imibare mishya muri rusange igaragaza ko abayirwaye ari 799,741 mu gihe yahitanye abagera ku 38,721.
Amakuru atambuka hirya no hino ku Isi agaragaza ko indwara ya Coronavirus ikunze kwica abageze mu zabukuru, abafite intege nke z’umubiri n’ubudahangarwa buke. Ibyo ni byo rumwe mu rubyiruko rushingiraho ruvuga ko ari indwara y’abakuze itaruhangara; bityo bakajenjekera ingamba zo kuyirinda.
Urugero rwa hafi ni urubyiruko rw’abakobwa bagera kuri batanu bigeze kuva mu karere ka Musanze basohokera i Rubavu, nyamara muri iyo minsi leta y’u Rwanda yari yaratangiye gusaba abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa, nibwo bitari byagakazwa nk’uku kuko ari bwo hari hatangiye kugaragara abarwayi ba mbere banduye covid-19.
Mu kiganiro umwe muri bo yagiranye n’umunyamakuru wa The Source Post, yaramubwiye ati “Bari baduhembye, baduhaye n’imperekeza yacu tujya kuryoshya ku mazi, hari ubwo se iyi ndwara yica urubyiruko, ntitwumvise ngo yica abasaza n’abakecuru!!!!!”
Uretse aba usanga hari urubyiruko rwirirwa rukora ingendo zitari ngombwa, zinyuranyije n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ashishikariza abantu kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid 19. Bamwe muri uru rubyiruko usanga bitemberera.
Kuba urubyiruko rwibwira ko ngo rutahitanwa n’iyi ndwara ngo ni imitekerereze idakwiye kururanga nk’uko byemezwa n’ Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, ukomoza ku bubi bw’iyi ndwara idatoranya abo ihitana.
Agira ati “ Abantu bose bakwiye kureba kure, kandi bakareba ko covid 19 ari icyorezo kibi cyane cyane; iyo turebye uko cyandura, uko gikwirakwira n’uburyo agakoko kihisha….gifata abantu bose.”
Yungamo ati “ Ngirango n’urubyiruko rureba utuvidewo tugenda dukwirakwira hirya no hino no ku mbuga nkoranyambaga, uburyo abantu bagihererekanya . Kuvuga ngo kibasira abakuze gusa, ntabwo ari ko bimeze, uwo ari we wese aracyandura, gusa ni uko tureba mu bihugu byo hanze….. ariko mu kwandura, buri wese arandura, kandi uko ukuze apfa, umuto na we ashobora kuba yarafite n’akandi kabazo mu buzima , nawe kikaba gishobora kuguhangara kandi kikaguhitana.
Aburira uru rubyiruko kandi ko rushobora kwigira imfubyi, rukambura igihugu abamenyi bacyo, dore ko bavuga ko umusaza utabarutse aba ari inzu y’ibitabo ihiye.
Ati “ Bakwiye kwirinda iyi ndwara kuko nubwo kitahita kimuhitana mu buryo bworoshye, ariko ashobora kwanduza umubyeyi we kikamuhitana, kandi ari abasaza n’abakecuru nabo dukwiye kuba tubafite, ariko ye kumva ko niyo cyamugeraho atapfa na we gishobora kumuhitana nta mpamvu yo kwirara, buri wese akwiye kwirinda, arinda n’isi yose.”
Ese koko Covid 19 ntiyica urubyiruko?
Bamwe bakunze kuyita indwara y’abakuze, iyo barebeye ku mibare y’abahitanwa nayo, urugero ni mu Butaliyani, aho impuzandengo y’abo yahitanye bafite imyaka 71 y’amavuko. Ariko mu Bufaransa no mu bind bihugu, urubyiruko ruherutse gucikamo igikuba.
Ikinyamakuru le Journal des femmes kigaragaza ko hari urubyiruko rwahitanwe n’iyi ndwara; dore uko imibare iteye:
Mu Bufaransa, igihugu kiri ku mwanya wa karindwi ku Isi mu kugira abanduye benshi iyi ndwara, hamaze kwandura abantu basaga ibihumbi 44, hapfuye 3024, abenshi muri banduye ni abarengeje imyaka 70 n’abandi bafite indwara z’umutima n’ iz’ubuhumekero.
Si urwumwe ariko kuko iyi ndwara ngo itarebera n’izuba abakiri bato, yewe batanafite ibibazo by’ubuzima.
Abantu 1100 baguye mu bitaro, abasaga 93% bari barengeje imyaka 65 kuzamura.
Iki kinyamakuru gikomeza cyerekana ko Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yagaragaje ko, mu banduye iki cyorezo hagati y’amatariki 19 na 24 Werurwe harimo n’abato ndetse n’urubyiruko.
Abari mu nsi y’imyaka 15 ni abantu 167 bangana na 1.3%
Abari hagati y’imyaka 15-44 ni 3882 bangana na 30.6%
Abari hagati y’imyaka 45-64 ni 4204 bangana na 31.1%
Abari hagati y’imyaka 65-74 ni 1778 bangana na 14%
Abari kuva ku myaka 75 kuzamura ni 2675 bangana na 21.1%
Imibare y’abapfa
Abana, ingimbi n’abangavu bagera kuri 2% banduye iyi ndwara, yego ngo ntikunze kubarembya cyane, ariko ngo bashobora kuba ba rutwazi b’iyo ndwara bakaba bayanduza abakuze nkuko byemezwa na Dr Pierre Parneix, umuganga w’inzobere kuri covid 19.
Agira ati “Niyo mpamvu bidakwiye ko bagera ahantu hari abantu benshi bafite ubuzima bworoshye, inzu z’abakuru, kandi bakigishwa gukaraba intoki kenshi, kugirango batanduza.”
Tariki 25 werurwe 2019, umwangavu w’imyaka 16 yishwe n’iyi ndwara mu bitaro bya Necker-enfants i Paris mu Bufaransa, byaciye igikuba mu gihugu, kuko yari abaye ungana gutyo bwa mbere ihitanye muri iki gihugu.
Kuya 28 Werurwe, uruhinja rutaruzuza umwaka narwo rwishwe n’iyi ndwara muri leta ya Illinois muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Na we yabaye uwa mbere w’umwan uhitanywe nayo muri Amerika.
Kuya 29 Werurwe , ingimbi yo muri Portugal y’imyaka 14 nayo yahitanywe n’iki cyorezo mu bitaro bya Sao Sebastiao, I Santa Maria da Feira, maze aba umuto mu Burayi bwose ihitanye.
Mu Bufaransa abagabo bapfuye bangana na 57%, imyaka mpuzandengo y’abapfuye ni 81.2.
Mu Bufaransa
Hagati y’imyaka 0 -14 ntawapfuye, ariko:
Hagati ya 15 na 44 hapfuye abagera kuri 1%.
Abafite hagati ya 45-64 hapfuye 6.3%,
Abafite hagati ya 65-74 hapfuye 14.4%
Abafite 75 kuzamura hapfuye 78.3%
Imibare itangazwa n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, igaragaza ko mu bishwe n’iki cyorezo, harimo abana bangana na 0,2% mu yiciro byabari hagati y’imyaka 10-19, 20-29, na 30-39. Babaye 0.4 ku bafite 40-49 na 21% ku bafite 70-79.
Ese aba basaza n’abakecuru bariyanduza? Baba bahuriye he n’iyi ndwara ko abenshi batava mu ngo zabo kubera intenge z’iza bukuru?
Hejuru ku ifoto:Urubyiruko rurema ku bwinshi isoko rya Cyinkware muri Musanze
Ntakirutimana Deus