U Burundi bwapfundikiye ibihugu byo mu karere mu kugira abanduye Coronavirus

Leta y’u Burundi yatangaje ko habonetse abantu babiri banduye coronavirus.

Byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Thaddee Ndikumana. Yavuze ko ababonetse ari abagabo b’Abarundi barimo uw’imyaka 42 n’uwa 56. Abagaragaye ngo binjiye mu Burundi bava mu Rwanda n’i Dubai

U Burundi bwari busigaye ari igihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo kitemeje ko hari ukirimo urwaye iyi ndwara ubu igaragara mu karere kuko muri Kenya hari abantu 59 bayirwaye, mu Rwanda 75, muri Uganda 33, Congo Kinshasa 98 mu gihe muri Tanzania ari 19.

Mu minsi yashize muri iki gihugu hari havuzwe ko hari abantu 3 baho bashobora kuba barishwe n’iyi ndwara ariko nta rwego rwa leta rwemeje aya makuru.

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi aherutse kubwira BBC ko u Burundi burinzwe n’Imana, ari yo mpamvu icyo cyorezo kitarageramo.

Ibyo byatumye hari amashyirahamwe ateza ubwega k’uko igihugu gifata iki kibazo.

Kugeza uyu munsi mu Burundi nta mategeko abuza abantu gusohoka yari bwafatwe nk’uko biri mu bihugu bituranye, kiretse gusa kubaha impanuro zo kugira isuku.

Ingendo z’indege zarabujijwe mu gihe cy’iminsi 14, imipaka nayo ikaba ifunze.

Kugeza uyu munsi, Afurika niyo irangwamwo abanduye coronavirus bake ugereranije n’iyindi migabane, ariko abaahinzwe iby’ubuzima ku rwego mpuzamahanga bavuga ko abandura n’abapfa kuri uwo mugabane bagenda biyongera.

Ntakirutimana Deus