Byaba bibabaje abanyeshuri barahagaritse amasomo bakandurira iwabo-Meya wa Musanze
Abanyeshuri barasabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa birirwa bakora, bakegera imiryango yabo bakayisangiza ubumenyi bafite kuri coronavirus aho kwishyira mu kaga ko kuba bakwandura.
Urubyiruko rushyirwa mu majwi kuba rudakurikiza uko bisabwa amabwiriza yatanzwe ba leta y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cyugarije Isi cya Coronavirus (Covid-19) cyane ku ngingo zo kuguma mu rugo birinda gukora ingendo zitari ngombwa.
Uru rubyiruko urubona hirya no hino ku dusantere tugize akarere ka Musanze no hirya no hino mu Rwanda. Mu isoko rya Kinkware riherereye mu murenge wa Nkotsi muri aka karere ubwo umunyamakuru wa The Source Post yahageraga kuwa Mbere w’iki cyumweru, naho yahabonye urubyiruko rwinshi rwari ahacururizwa telefoni.
Iyi myitwarire yo kuticara hamwe hari abavugaga ko ishobora gutuma bandura coronavirus bakaba bakwanduza imiryango yabo, irimo abafite imbaraga nke bashobora kugirwaho ingaruka nini n’icyi cyorezo zirimo n’urupfu.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine asaba uru rubyiruko kuguma mu rugo rugafasha imiryango yarwo kwirinda iki cyorezo.
Agira ati”Urubyiruko rugomba kubyumva cyane ko urwinshi rujijutse, ruba rusoma ibinyamakuru, nibo ba mbere bagombye gufasha mu bukangurambaga, ni ukurwibutsa ko rugomba kugira uruhare rukomeye muri urwo rugamba, kuko nibatabikora ruzatugora.
Nubwo izi mpanuro zireba buri wese, Meya Nuwumuremyi akomeza yibanda kuri iki cyiciro.
Ati”Buri muntu uko angana kose, umwana, abantu bakuru umusore, urubyiruko uko angana kose agomba kwinjira muri uru rugamba, kugirango twese twirinde, urinde abawe kandi wirinda kuko indwara iraza ntawe ihitamo uwo igezeho wese iramufata.
Ashimangira gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kubahiriza igihugu cyahisemo kubarinda.
Agira ati”Urubyiruko rugume mu rugo, abenshi ni n’abanyeshuri bavuye ku ishuri bataje mu kiruhuko, bavuye ku ishuri kugirango igihugu kibafashe kwirinda, byaba bibabaje rero barahagaritse amashuri bakaza bakandurira iwabo, nibo ba mbere bakagombye kubyumva, bakagombye kumva impamvu bari mu rugo batari ku ishuri kandi ari ho bakagombye kuba bari, niyo mpamvu tubashishikariza ngo bagire uruhare muri uru rugamba.”
Nk’abantu bajijutse ngo bakwiye gufatanya n’igihugu mu bukangurambaga bwo kwirinda iyi ndwara, bahera mu miryango yabo bagafasha mu kugihashya.
Ubwo hafatwaga umwanzuro wo gucyura abanyeshuri bakajya mu miryango yabo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yababwiye ko baje kwirinda iki cyorezo bataje gutembera, abasaba gukomeza gutegura ibizamini bazakora nibasubira ku ishuri.
Yagize ati “Guverinoma yafashe icyemezo gikomeye cyo gufunga amashuri kugira ngo mubashe kurinda amagara yanyu, ntabwo ari umwanya mubonye wo kwirirwa mu bigare, mugomba kwirinda ahantu hahurira abantu benshi.”
Guverineri Gatabazi aganira n’abo banyeshuri
Muri iyi minsi Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yongeye kwihanangiriza urubyiruko rutari kubahiriza gahunda zo kuguma mu rugo, arwibutsa ko kubyubahiriza ari ukurinda amagara yarwo, ay’abanyarwanda n’ay’igihugu muri rusange.
Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri
Ntakirutimana Deus