Imibare y’abarwaye Covid-19 ntikwiye gukura abantu umutima, ni sisiteme yacu iri gukora”- Dr Sabin

Abanyarwanda barasabwa kudakurwa imitima n’uko umubare w’abarwaye coronavirus uri kwiyongera, kuko ngo biri gutanga umusaruro mwiza.

Abantu 54 bamaze kugaragara ko banduye coronavirus. Ni imibare iri kugenda izamuka ugereganyije no mu cyumweru gishize ubwo hatangazwaga umuntu wa mbere wanduye iyi virusi, akaba umuhinde wavuye i Mumbai mu Buhinde.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin avugana na RBA yatangaje ko kuba umubare wiyongera bitagombye kugira uwo bitera ubwoba.

Ati” Imibare ntikwiye gukura abantu umutima, ahubwo ni sisiteme (system)yacu iri gukora.”

Avuga uburyo bwo gushakisha abahuye n’abarwaye iyi ndwara, buri gukora neza kandi butanga umusaruro, bityo ngo kuzamuka kw’imibare ntibikwiye gukura abantu umutima icyakawubakuye ni ukutagira uwo babona kandi hari abahuye n’abanduye.

Kugeza uyu munsi itsinda ry’abantu 220 bari gukurikirana abakekwaho iyi ndwara ngo barebe ko batayanduye kuko bahuye n’abanduye. Abakurikiranwa bagera ku 1281. 3% by’abakurikiranwa nibo basanga baranduye.

Itsinda rigizwe n’bantu bari hagati 6-8. rikurikirana uwanduye n’abo bahiye bahura, bagakurikirana amakuru yabo bakabasaba kuba bishyize mu kato, ugaragaje ibimenyetso baba baramubwiye, bavugana kuri telefoni, yabibabwira bakajya kumufata bakamushyira mu kato ngo yitabweho.

Iri tsinda ndetse na leta ngo baba bahangayikiye abanyarwanda cyane cyane abakekwa nkuko byemezwa na Muvunyi Bukuru Christelle, ukora muri minisiteri y’ubuzima.

Izamuka ry’imibare y’abanduye coronavirus ni ikibazo gihangayikishije Isi, cyane kubera ubuke bw’imashini zitwa vantilators zifasha abanduye iyi ndwara, kubasha guhumeka.

Ntakirutimana Deus