Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri araburira abasuzugura COVID-19

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri burasaba abatuye akarere ka Musanze no hirya no hino mu Rwanda gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragara mu Rwanda, ndetse kimaze iminsi kivugwa mu karere ka Musanze, nkuko bigaragazwa n’imibare yazamutse muri aka karere.

Imibare imaze iminsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima , isohoka mu itangazo ry’uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu Rwanda, yerekana ko abandura iki cyorezo biyongereye mu karere ka Musanze. Urugero ni uko mu itangazo ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020 rigaragaza ko mu barwayi bashya 45 babonetse mu Rwanda, abagera kuri 21 ari abo mu Karere ka Musanze.

Mu kiganiro, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yagiranye na Kigali Today yagarutse ku bikomeje gutuma iyi mibare iteye impungenge izamuka, anibutsa ibigomba gukorwa mu kugabanya ubu bwandu muri aka karere.

Agira ati “Ntabwo twatinya kubivuga abaturage aho badohotse ni henshi, hari ikijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda, niba abantu barabwiwe kwambara agapfukamunwa neza ese barakambara? Niba tuzi ko tugomba gukaraba amazi meza tugakoresha n’imiti dusanzwe tuzi, abantu ntibakibyubahiriza uko bikwiye.”

Akomeza agira ati “Niba tugomba guhana intera hagati yacu ibyo biragaragara ko batabyubahiriza, abantu baradohotse ntabwo nabura kubivuga, mu mihanda y’igiturage, mu makaritsiye aho tugenda turabibona abantu baradohotse ntabwo bubahiriza amabwiriza, niba tubona abantu banduye n’abo bahuye na bo bakabitubwira twabapima tugasanga bararwaye, biratwereka ko ibijyanye n’ubwirinzi birimo ikibazo gikomeye cyane”.

Dr Muhire asaba abantu koga mpagazi kuko ngo amazi atari ya yandi, ahereye ku barwayi bafite barimo ndetse n’abarembye. Ati “Mu barwayi dufitemo indembe tutanazi ko bashobora kubaho, ibyo abantu babyumve. Ingamba ni uko ikigiye gukurikiraho kandi abantu bakakidufashamo ari ukubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi, baba abayobozi ku nzego zose tumaze kubiganiraho, hagiye kubaho ingamba zo gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa”.

Uyu muyobozi avuga ko abarwayi bari kugaragara i Musanze bari mu byiciro binyuranye, aharimo abatuye mu ngo basanzwe, abakozi ba Leta n’abandi. Avuga ko hari n’abaturage ubwabo bari kwihamagarira abashinzwe ubuzima bavuga ko biyumvamo ibimenyetso babapima bakayibasangamo.

Mu barwayi bashya 45 babonetse ku Cyumweru, 21 muri bo babonetse mu Karere ka Musanze

Ati “Hari n’abo dupima tugasanga nta bimenyetso bafite ariko tukabasangamo uburwayi, bijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima na RBC abenshi barwariye mu ngo zabo, dufite abarwayi benshi mu mibare mumaze iminsi mwumva itangazwa, ubu nidushyiramo n’abaraye batangajwe nyuma yo gukurikirana ngo tumenye niba bujuje ibisabwa byo gukurikiranirwa mu ngo, turagira abarwayi basaga 50 barwariye mu midugudu ahantu hatandukanye”.

Mu ngamba ubuyobozi bw’Akarere bwafatiye icyo kibazo, kuri uyu wa mbere bari mu bukangurambaga mu mujyi wa Musanze aho abakozi mu Karere bavuye mu biro basura abaturage aho bakorera babashishikariza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abo basanze batujuje ibisabwa bagahanwa.

Mu minsi yashize, ikinyamakuru The Source Post cyakoze inkuru zitandukanye zigaragaza uburyo bamwe mu baturage badohotse ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo. Aho harimo abaturage bakodeshanyaga udupfukamunwa bo mu Murenge wa Musanze mu kagari ka Garuka.

Inkuru bifitanye isano : Musanze: Udafite igiceri cya 5o ntatizwa agapfukamunwa

Ku ifoto hejuru: Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri(photo/Kigali Today).

 

Loading