Nta rwitwazo ku mubyeyi utavuje umwana we ubumuga bw’ikirenge (club foot)-Dr Nsengiyumva

Abaganga b’inzobere mu bijyanye no kuvura amagufa y’abana basaba ababyeyi kubahiriza uburenganzira bwabo, bakavuza abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ibirenge birebana (club foot) kuko ari ubumuga bukira iyo bwitaweho.

Ni ubumuga buvukwana buri mwaka n’abana bari hagati ya 500 na 600 mu Rwanda. Buvurwa mu buryo burimo Ugushyiraho isima, kubaga agatsi ko ku kirenge cy’inyuma kaba karabaye kagufi, kwambara udukweto twabigenewe , bityo umwana akagenda yitabwaho kugeza abashije kugenda neza. Ni ibyemezwa na Dr Emmanuel Nsengiyumva, inzobere ku bijyanye no kuvura amagufa y’abana ukorera mu bitaro by’i Gahini n’i Rilima mu kiganiro aherutse kugirana na Pacis TV.

Ati “Ni ubumuga bufata ibirenge by’abana mu gihe bakiri mu nda. Ushobora kubimenya guhera ku cyumweru cya 26 umubyeyi atwite , ukoresheje ibyuma bireba mu nda.”

Yungamo ko uvuriwe igihe avurwa agakira, ati “ Iyo umwana avutse biroroshye ngo umubyeyi abumenye. Ubona ibirenge bigoramye birebana, ubworo bw’ikirenge bureba hejuru, abakozi bo kwa muganga abenshi barabimenya ku buryo babibwira umubyeyi.  Umubyeyi tumushishikariza ko yihutira kujya kwa muganga kuko ni uburwayi buvurwa bugakira.

Dr Nsengiyumva avuga ko uwihutiye kujyana umwana we kwa muganga akira vuba.

Ati “Iyo umaze kumenya ko umwana afite ubwo bumuga n’umunsi wo kuvuka wamuzana, uko umuzanye kare nibwo agira amahirwe yo gukira neza kandi vuba. Ntabwo agomba gutegereza igihe runaka, ahubwo avurwa akivuka.”

Akomeza avuga hejuru y’imyaka ibiri amagufa y’umwana aba yaratangiye kuyagenderaho, nayo agatangira kugorama. Ati “Iyo umwana atangiye kugenda biba bibi kurusha uko byari bimeze mbere. Biba byiza  yuko avurwa mbere yo kugeza igihe cyo kugenda.”

Gusa ngo nugiye kwa muganga nyuma y’imyaka ibiri arakirwa kuko hari ubundi buryo bakoresha, ariko ngo usanga butangana n’ubwakoreshwa mu gihe umwana yaba yavuwe akimara kuvuka.

Umwana watangiye kwitabwaho ngo hagati y’ibyumweru bine na bitandatu ibirenge biba byakize, kuko ashyirwaho amasima ane n’atandatu kandi sima ishyirwaho buri cyumweru. Nyuma yaho ngo akomeza kwitabwaho mu gihe cy’imyaka itanu, umubyeyi abwirwa uko azamukurikirana, ari nako ahabwa inkweto akomeza kumwambika. Uyu mwana akomeza gukurikiranwa kugeza imitsi y’amaguru ikomeye, ni ukuvuga kugeza ku myaka 18.

Ababyeyi bavuje abana babo ubwo bumuga bemeza ko bukira, bityo bagashishikariza ababa bafite abana babuvukanye kubajyana kwa muganga.

Niragire Olive, wo mu murenge wa Munyiginya , ufite umwana wavukanye ubwo bumuga, avuga ko yamuvuje mu bitaro bya Gahini ubu akaba yarakize. Uburwayi bw’umwana we yabumenye ubwo yigaga guhagarara, akabona ntahagarara nk’abandi. Yabajije abandi babyeyi icyo yakora bamurangira ku bitaro by’i Gahini, bityo amujyanayo yirinda ko umwana we yazagira ipfunwe amaze gukura.

Asaba abbayeyi batita ku bana babo bafite ubumuga nk’ubu kubihagurukira bakajya kubavuza. Anasaba kandi ko habaho abagiraneza bunganira ababyeyi bavuza abana babo bafite ubwo bumuga kuko ngo bisaba imbaraga nyinshi ndetse n’ubushobozi ku bijyanye no guteka ku baturuka kure bajya kuvuza abana babo.

Siboniwe Sandrine  wo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare  na we yiyemje kuvuza umwana we kugeza akize, kuko ngo yabwiwe ko ari ubumuga bukira.

Nyirambarubukeye Charlotte amaze kuvuza abana be babiri bavukanye ubwo bumuga. Umwe yabuvukanye mu mwaka w’2014 , abaganga babibonye akimara kumubyara bamugira inama yo kumujyana mu bitaro by’i Gahini, agenda abaririza arashyira arahagera ariko ashidikanya ko umwana we azakira. Ubu ashima Imana ko yakize neza nyuma y’imyaka itanu amuvuza.

Ati “Nafunze umwuka ndavuga nti ‘umwana wanjye ntabwo namureka amugaye, kuko agahinda kazanyica. Ndavuga nti ‘nzemera ndye rimwe ku munsi ariko mvuze umwana wanjye. Umwana wanjye ndamuvuza ubu yarakize.”

Nyuma yaho ngo muri 2019 yabyaye undi mwana ufite ubwo bumuga, ubu bari kumuvura ku buryo agenda neza.

Avuga ko uburyo abana be bavuwemo byamushimishije, ati “ Mbonye n’ibyo nashyira Imana, nanjye nayiha ubwanjye kuko , hari abana  baheze mu ngo zabo batavuje ariko njyewe, Imana  yakomeje kumpa ubushobozi, ndashima Imana  cyane.”

Uyu mubyeyi ngo agenda ashishikariza abandi babyeyi kujyana abana babo muri ibi bitaro by’i Gahini agendeye ku buhamya bw’uko bavuye uwe, ikindi ni uko abari bazi abana be iyo babonye bagenda bavuga ko i Gahini bavura.

Rwanda Clubfoot Program ifatanyije n’umushinga Hope Walk bavuga ko batazahwema gushishikariza ababyeyi kujyana abana babo ngo bavurirwe ku bitaro 13 bakorana nabyo mu gihugu hose. ibyo ni ibitaro bya Muhima,  Masaka n’Inkuru nziza mu mujyi wa Kigali. Mu Ntara y’i Burasirazuba hari  ibya Rilima , Nyamata na Gahini. Mu Majyaruguru hari ibitaro bya Ruhengeri. Mu Burengerazuba hari Gisenyi , Kibuye na Gihundwe mu Majyepfo hari Kabgayi, HVP Gatagara n’ibya Kaminuza bikorera i Butare(CHUB).

Loading