Abaganga badohotse mu kwirinda COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irasaba abafasha abantu kwa muganga kongera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ni nyuma yuko mu bitaro by’i Musanze hagaragaye banwe mu baganga n’abaforomo banduye iyo ndwara.

Akarere ka Musanze kashyiriweho ingamba zihariye zo kwirinda iki cyorezo, umwanzuro wafashwe n’inama y’abaminisitiri nyuma yuko hakomeje kugaragara ubwandu buzamuka ugereranyije n’ahandi mu Rwanda, kugeza ubu buri ku kigero cya 13%.

Iby’ubu bwandu byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020.

Dr Ngamije ati  “Tugenda tubona hamwe na hamwe abaganga n’abaforomo banduye Covid-19 ariko si benshi cyane uko bigaragara ugereranyije n’uko byigeze kuba bimeze muri Kanama.”

Akomeza avuga ko mu bitaro bimwe na bimwe nk’iby’i  Musanze hari abasa n’abadohotse ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

Dr Ngamije akomeza avuga ko abakozi bo kwa muganga bahawe amabwiriza yongera kubasaba kurushaho kwirinda Covid-19, nk’abafite uburyo bwose bwo kwirinda icyo cyorezo.

Agira ati “Bahawe amabwiriza abasaba kurushaho kwirinda Covid-19 kuko bafite ibikoresho byo kwirinda. Ayo mabwiriza yose nibayubahirize bajye bamenya ko umuntu ubagannye kwa muganga ashobora kuba arwaye bamwakire neza ariko bazi ko bagomba kwirinda ko yabanduza cyangwa niba nabo banduye ko bamwanduza.”

Bumwe mu buryo budasanzwe bwashyiriweho aba bakozi harimo kubaha ibikoresho bishobora kubafasha kwipima Covid-19, kugeza uyu munsi bamaze guhabwa.

Musanze ni umujyi unyurwamo urujya n’uruza rw’abagana mu ntara zitandukanye ndetse n’abahagera mu rwego rw’ubukerarugendo barimo abagana hoteli zo muri aka karere.

Mu rwego rwo guhangana n’ubwandu bukomeje kugaragaramo, abahatuye bagabanyirijwe amasaha yo kwidegembya hanze y’ingo zabo, guhagarika inama zagombaga kuhabera mu gihe cy’ibyumweru bitatu no gushishikariza abahatuye gukomera ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo.

Muri aka karere hari hoteli zigeze gufungwa by’ibige gito zikekwamo kunyurwamo n’abari baranduye iki cyorezo. Icyo gihe zatewe imiti zongera gukora uko bisanzwe.

Hirya no hino mu cyaro hagiye havugwa abaturage batizanya udupfukamunwa ndetse n’abadukodeshanya. Muri aka karere kandi kugeza ubu hari abarwayi bari kwitabwaho bari mu ngo mu dusantere twa Kinigi n’ahandi.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kwandura abasaga 6700, abamaze gukira baragera hafi ku 6000 ni mu gihe abakirwaye iki cyorezo bo bo ari 695 naho abamaze gupfa ni 56.