Kubeshya umwana ko uruhinja rugurwa bishobora gutiza umurindi inda ziterwa abangavu
Ni kenshi abana babaza ababyeyi babo aho bavanye uruhinaja baba babonye bushyaha cyangwa basanzwe babona, ugasanga barababwira ko baruguze mu isoko cyangwa kwa muganga.
Ibyo ngo ntibikwiye kuko ariho bamwe mu babyeyi bahera bahisha abana babo amakuru ku buzima bw’imyororokere, bityo ugasanga hari abakomeje kuyahisha abageze mu gihe cy’ubwangavu bayahabwa n’abababeshya bakabatera inda zitifuzwa.
Ni ibigarukwaho na Mporanyi Theobald, impuguke mu bijyanye n’ubuzima rusange, by’umwihariko ubuzima bw’imyororokere wanakunze kugaruka ku bijyanye n’ubuzima ubwo yari umudepite kugeza muri manda ishize.
Agira ati “ Buri gice cy’ubuzima cy’umwana hari amakuru ahabwa. Niba umwana agize hagati y’imyaka itatu n’itanu, aba afite amatsiko. Iyo atangiye kubaza ngo umwana ava he, ntumubwire ko ava ku isoko ko wamuguze. Mubwire ko umwana bamutwita bakamubyara. Hari abazi ko umwana aturuka kwa muganga, kandi abajya kwa muganga bose siko bazana abana. Mubwire ko wamubyariye kwa muganga. Kuri iyo myaka uba umurangije amatsiko, aho kumubeshya ngo umwana anyura mu mukondo cyangwa ngo wamuguze.”
Umwana w’umuhungu uri muri icyo kigero ngo ntanemera ko umukozi badahuje igitsina amwuhagira. Ati “Uzarebe mu muryango umwana w’umuhungu ugiye kuhagirwa atangira kwanga kuhagirwa n’umukozi w’umukobwa mufite, agahitamo ko uw’umuhungu ari we umwuhagira kuko aba atangiye kumva ko yabaye umugabo, adashaka ko uwo badahuje igitsina amubonera icye. Aho niho watangirira umubaza impamvu ahitamo umwe akanga undi, iyo uri umubyeyi uba ubonye umwanya wo gutanga amakuru.”
Uri hejuru ye na we ngo hari andi makuru agenda ahabwa, mu gihe uri hejuru y’imyaka 10 kugeza kuri 14, aba atangiye kugera mu wa kane mu wa gatanu w’amashuri abanza. Abana bari muri icyo kigero baba batangiye kugira ibimenyetso by’impinduka zibera mu mubiri wabo. Izo mpinduka noneho ni cyo twita amakuru.
Mporanyi ati “Ese umwana yameze inshakwaha, bivuze iki ku mwana, yatangiye gupfundura amabere, bivuze iki kuri we? Uw’umuhungu yatangiye kuniga ijwi, bivuze iki kuri we? Yatangiye kugira ubwanwa? Umubyeyi akwiye kumusobanurira ahereye kuri ibyo bimenyetso, niba watangiye kumera amabere, ukubanganye ushobora gutwara inda. Niba ari umuhungu watera inda.”
Umwana udahawe amakuru muri icyo kigero ngo bishobora kumuviramo gukura ntayo azi, bityo bikorohera umushuka. Icyo ngo ni ikibazo gikomeye kiri gutuma bamwe muri bo bashyirwa mu kaga ko guterwa inda n’ababaha amakuru atari ukuri bagamije inyungu zabo.
Byibura abangavu basaga ibihumbi 15 baterwa inda zitateguwe, zikomeje kugaragara nk’ikibazo gikomeye kuri abo bangavu no kuri ejo hazaza habo. Abakurikirana ikibazo cyabo bashyira mu majwi ababyeyi babo kuba batabaha amakuru yabafasha gusimbuka imitego bategwa n’ababashuka.
Ayo makuru ngo yagombye gutangirwa bwa mbere mu muryango ariko abayatanga ni cyo kibazo; Hari imbogamizi z’umuco, hakaba n’ababyeyi batabizi, nta gitangaje kirimo kuko harimo n’abize bavuga ngo iby’ubwo buzima ntibaba babizi. Niyo mpamvu sosiyete sivile igomba gushyiramo ingufu.
Yungamo ko ababyeyi badasabwa gutanga ubumenyi burenze ubwo bafite, ahubwo bakwiye gutanga ubw’ibanze nyuma bakunganirwa mu bundi buryo butandukanye.