Abarwaye COVID-19 barwariye he, bamerewe bate?

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko 60% by’abakirwaye COVID -19, barwariye mu ngo, mu mashuri no muri gereza.

Aho abo barwayi aho barwariye ngo babasha kwitabwaho, kuko ari ho bavurirwa, ku buryo ngo bazasubira mu bandi bamaze gusuzumwa bigaragara ko bakize.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel mu kiganiro bagiranye na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda, nyuma y’ibyemezo by’amanisitiri byatangajwe kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Dr Ngamije avuga ko hari barwariye hirya no hino mu bitaro, ariko batavanze n’abandi barwayi basanzwe. Muri bo ngo harimo n’abatamerewe neza, bakeneye umwuka. Abo ngo barimo abagera kuri 6 barwariye mu bitaro bya Kanyinya mu Mujyi wa Kigali.

Agira ati “I Kanyinya  hari 6 bakeneye umwaka, ntibarembye cyane, ariko iyo umuntu ari ku mwuka biba bivuga ko atameze neza.”

Abo barwayi ngo mu gihe baba barembye cyane, hari uburyo bukoreshwa bakinjizwamo ibyuma bibafasha guhumuka iyo ubundi buryo bwanze.

Minisitiri Ngamije yungamo ko buri ntara yagenewe ibitaro byihariye byo kwita ku barwaye COVID-19, birimo Kinihira mu Majyaruguru, Kibungo I Burasirazuba, Karongi mu Burengerazuba na Kanyinya mu Mujyi wa Kigali. Ku bijyanye n’ibitanda ngo hari 300 ariko bishobora kugera kuri 400.

Abarwayi kugeza tariki 16 Ukuboza bari 739 biyongeraho abaraye batangajwe mu ijoro ryakeye bagera ku 122 barimo Kigali: 64 (Abagenzi binjira mugihugu, bahise bashyirwa mu kato), Musanze: 38 (Amatsinda y’abibasiwe), Huye: 7, Nyagatare: 5, Rusizi: 3, Muhanga: 2, Nyamagabe: 2, Karongi:1.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu twagaragaje ubwandu bwinshi, aho abantu 100 basuzumwe biciye mu gutombioza, basanze 13 baranduye iyi ndwara, bituma leta igena ingamba zihariye zo guhangana n’icyo cyorezo muri ako karere. Umubare ungana gutyo ku bijyanye n’icyorezo ngo kiba cyamaje gufata intera igomba guhagurukirwa. Mu bantu bagera kuri 400 bapimwe bagomba kwitabira ibirori byo gushimira Imana bya Karidinali Kambanda ngo basanzemo 7, ho bigaragaza ko imibare idakanganye.

Mu mashuri naho ngo nta bwandu bukabije buhari, kuko abagaragayeho iki cyorezo bavurirwa aho ariko batandukanyijwe n’abandi. Gusa bamwe mu bakora muri ayo mashuri hari abatangarije The Source Post ku byaba byiza  bagumye muri icyo kigo ntibatahe mu ngo zabo(abakozi) kugeza igihe bigaragaye ko muri iryo shuri nta n’umwe urwaye, bigafasha ko abahakora batajya kwanduza abo mu ngo. Abanyeshuri banduye ngo harimo ababonanye na bagenzi babo mu nkambi z’impunzi zagaragayemo iki cyorezo.

Ikindi cyiciro cyanduye ni icy’abaganga, aba nabo ngo banduzwa n’abantu bavuye muri gereza, abanyeshuri bavuraga n’abantu bavuye mu bushabitsi mu mahanga. Muri aba bacuruzi nabo ngo harimo abacuraga ibyangombwa byuko batarwaye kandi ngo bayirwaye.