Twari tugeze muri Guma mu rugo ya burundu- Col Dr Mpunga
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko kubera umubare w’abantu bandura COVID-19 abanyarwanda bari bakwiye kuba baguma mu rugo nk’iyigeze kubaho mu bihe byashize, ariko ngo habaye koroshya byibura bikaba guma mu karere.
Guma mu karere uterekeza mu kandi ni icyemezo cyafashwe na leta cyemejwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2021 iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.
Bimwe mu byemezo byafashwe ni uko ingendo zitemewe ku muntu uva mu karere ajya mu kandi, ndetse no kujya mu mujyi wa Kigali. Ikindi ni uko ingendo z’imodoka z’abantu ku giti cyabo n’iza rusange zahagaritswe.
Ku ruhande rwa Leta, umunyamabanga wayo muri minisiteri y’ubuzima Dr Col Mpunga Tharcisse mu kiganiro na RBA yavuze ko uko ibipimo by’ubwandu bigaragara, abantu bakabaye bashyirwa muri guma mu rugo nyayo ariko ngo habayemo koroshya.
Agira ati ” Ubundi ukurikije aho ibipimo by’ubwandu byari bigeze hari kubaho gahunda ya guma mu rugo ya burundu, ariko habayeho koroshya.”
Yungamo ko ariyo mpamvu abantu bashyiriweho gukorera ingendo mu turere barimo, ariko batajya mu tundi mu rwego rwo kwirinda guhagarika ubuzima.
Dr Mpunga yongeraho ati “Impamvu ni uko abantu bamaze igihe mu minsi mikuru, bakoze ingendo nyinshi bava mu turere bajya mu tundi mu minsi mikuru, nk’ubungubu iyo turebye ubwandu dusanga buri mu gihugu hafi ya hose… kugirango tugabanye ubwandu ni uki tugabanya ingendo z’abantu kuko virusi ntabwo igenda ni abantu bayikwirakwiza hagati y’abantu n’abandi….”
Ku bijyanye n’imibare avuga ko ubwandu bwazamutse ndetse n’impfu kuko ngo icya kabiri cy’abantu 105 bamaze gupfa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda bapfuye mu kwezi gushize k’Ukuboza 2020.
Ikindi ngo nuko abarwayi bari kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n’abakiri batoya. Bityo ngo ngo ibiri gukorwa ni ukugabanya ubwo bwandu.
Ku bakozi bari mu turere badakoreramo, Dr Mpunga avuga ko ibyemezo byafashwe ari ugukoresha 30% no gukoresha ikoranabuhanga, bityo ngo ubwo abakoresha barashaka uko bakoresha abari hafi abandi bakoreshe ikoranabuhanga.
Ingendo ariko zemewe mu turere duhuza umujyi wa Kigali, aho umuntu ava mu karere kamwe ajya mu kandi kuko ngo ari umujyi uhura
Ku bijyanye n’abatuye mu duce duturiye umujyi wa Kigali turimo Muyumbu, Nyamata na Ruyenzi ubushize bemererwaga ingendo zigana muri Kigali, Dr Mpumga avuga ko ibyemezo byafashwe bireba akarere ku karere bitareba agace k’akarere. Gusa ngo uwaba afite impamvu yumvikana inzego zibishinzwe zizabireba nibiba ngombwa yipimishe abyemererwe.
Mu mashuri ho ngo abana ntibari kurwara cyane, ntibari no kuremba niyo bavuye ku ishuri ntibajya mu bandi ngo babe bakwandura. Bityo ngo amashuri azakomeza gukora.
Ku bijyanye nuko abacuruza bagomba gufunga saa kumi n’ebyiri kandi kugera mu rugo ari saa mbili, nabwo ngo ni ukubarinda kuba bahurira ku mirongo ngo banduzanye, bityo ngo nibahagera kare bizabafasha gutaha kare no kwirinda badahurira kuri iyo mirongo.
Mpunga atsindagira ko leta itari guhagarika ubuzima bw’abaturage, ahubwo habayeho kugabanya guma mu rugo ya burundu, abantu bakorere mu rugo…
Serivisi z’ubuzima n’iz’ingenzi zizakomeza gutangwa, ni ukuvuga ko ufite urwandiko rumwohereza kwivuriza ahandi (transfert) yatwarwa n’imbangukiragutabara cyangwa indi modoka yahamugeza, gusa ngo abanza gupimwa iki cyorezo.