U Bwongereza: Imibare y’abandura n’abicwa na COVID-19 yabarenze
Abategetsi mu Bwongereza bavuze ko muri iki gihugu hakomeje kwandura abantu benshi indwara ya coronavirus ku buryo umubare w’abandura warenze ubushobozi bw’ibitaro byaho, ku buryo ngo urwego rw’ubuzima ruri mu bihe bibi bitazigera byibagirana.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima , Chris Whitty, nyuma yuko abagize akanama k’abajyanama b’igihugu, n’ak’abahanga mu bya siyansi, batangarije ko ingingo za guma mu rugo zafashwe mu bihe byo guhimbaza Noheli zitubahirijwe nk’uko bikwiye. Bavuga ko habaye ukworoshya, abantu bahurira hamwe mu miryango, no kubareka bagahurira hamwe mu masoko nkuko tubikesha VOA.
Abaminisitiri bavuga ko nta mugambi wo gukomeza izo ngingo ariko ko bagiye gutangira gukomeza amategeko yo kugumisha abantu mu ngo kandi ko polisi yategetswe kubyubahiriza no guca amande.
Bamwe mu bakozi bo bitaro bavuga ko ibintu byakomeye ku buryo mu ku murwa mukuru Londres no mu bice by’amajyepfo y’iki gihugu. Abantu bishwe na Corona ku Cyumweru mu gihugu barenze ibihumbi 80 kandi igihugu kimaze iminsi ine yikurikiranya kibona abarenga 1000 biyongera ku bapfa.
Umukuru w’umujyi wa Londres, Sadiq Khan, kuwa GAtanu yavuze ko umujyi ayobora uri mu bihe nk’ibyo mu ntambara.
Ibihugu ku mugabane w’u Burayi bivuga ko ibitaro byaho byagize umubare w’abarwayi uruta ubushobozi bw’ibitaro cyane nko muri Suede.
Mu Rwanda naho imibare ikomeje kuzamuka kuko ku Cyumweru hatangajwe abantu bashya banduye 169 ndetse na babiri bapfuye. Abanduye ni Kigali: 125, Musanze: 15, Rubavu: 11, Nyagatare: 6, Huye: 4, Rusizi: 3, Rulindo: 2, Nyanza: 1, Nyamasheke: 1, Bugesera: 1.
The Source Post