Ufite ubumuga bw’uruhu arashimira Kagame wabarinze kanseri

Abafite ubumuga bw’uruhu baherutse kuzanirwa amavuta bisiga, anabarinda kanseri y’uruhu, amavuta bagiye bavugaho ko yahendaga mu Rwanda ku buryo abayabonaga ari bake.

Uyu munsi ngo bayahabwa ku giciro kibanyuze. Ni ishimwe ryabo kuri Perezida Paul Kagame. Ni mu gihe mu minsi yashize ushinzwe abafite ubumuga muri Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko amavuta yabo yendaga kugezwa mu Rwanda ku giciro cyo hasi cyane.

Iri shimwe ryatambukijwe na Hakizimana Nicodeme, umwe mu bafite ubu bumuga akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubu bumuga wanditse ubutumwa burebure kuri facebook yishimira ko aya mavuta bari kuyabona ku giciro kinyuze buri wese, aho anagaragaza urugamba yarwanye akaza kuruhutswa umutima n’umukuru w’igihugu.

Agira ati:”

Umwenda ukomeye nari mfitiye abavandimwe bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, Perezida wacu Paul Kagame yawishyuye: Umutima wanjye urishimye.

Kuva 2011 ubwo nigaga muri kaminuza, umwalimu umwe wanyigishaga yarampamagaye arambwira ati :”Nicodeme, dore uri kwiga kaminuza kandi hari bagenzi bawe benshi muhuje ubumuga bw’uruhu badafite kivurira, ubuzima bwabo buri mu kaga kubera izuba ryangiza uruhu rwabo, ugomba kuzagira icyo ubamarira kuko kwiga kwawe gukwiye kuba umugisha ku bandi”.

Numvise uwo mwalimu ampaye umukoro ukomeye cyane ko nanjye nari ngifite ibikomere ku mutima natewe na sosiyete, ariko nafashe icyemezo cyo gushinga organization (umuryango) ihuza abantu bafite ubumuga bw’uruhu kugirango ndebe niba hari uzatwumva nibura nkagirira umumaro bake igihe nzaba ngifite ubuzima.

Mu itangira byari bigoye kuko nakoreshaga buruse mu kwita kuri bagenzi banjye, dutangira kwishyira hamwe dushakira amavuta n’ingofero abatishoboye kandi bikaduhenda cyane.

Ariko kuko numvaga mfite umwenda wa bagenzi banjye duhuje ubumuga, numvaga ntazaruhuka kugeza mbonye impinduka zigaragara ku mubare munini w’abafite ubwo bumuga nibura ibyago byo kurwara cancer (kanseri) bikagabanuka.

Umuntu wese namenyaga wiga namusabaga kuza muri organization(umushinga) kugirango tugire ijwi n’amaboko.

Ikibazo cy’aya mavuta arinda kanseri y’uruhu twayasabye perezida wacu Paul Kagame ahita ayaduha kuri mutuel de sante (ubwisungane mu kwivuza). Agacupa kamwe twishyuraga 10,500frw, ubu turakabona kuri 200 frw kandi aya mavuta turayabona kuri centre de sante (ikigo nderabuzima).

Sinigeze ntekerezako nshobora kugira umumaro kuri bagenzi banjye mu gihugu hose, ariko nasabye Imana ngo ubwo umutima wanjye wifuza gufasha, ubwenge n’ubuzima mfite bizagirire rubanda akamaro.

Uyu munsi ndishimye kuba uyu mwenda nari mfitiye abavandimwe wishyuwe kandi organization (umuryango) nayo ikaba iri gukura. Ibyo gukora biracyahari ariko Imana niyo twiringiye kandi niyo dushyize imbere natwe imbaraga yaduhaye tuzikoresha uko zingana, ntitwicaye.

Ndashimira umukuru w’igihugu waduhaye agaciro, agashyira aya mavuta kuri mutuel (ubwidungane) ngo arengere ubuzima bwacu butoroherwa na gato n’izuba n’ubwo ntamubonye ngo mbimubwire imbonankubone ariko umutima urashimye.

Ndashimira itangazamakuru ryadufashije kuva tucyiyubaka. Ndashimira NCPD, NUDOR, DRF, UNDP, HI, KIPHARMA, RGB ,EU, MINISANTE, RSSB, MINALOC, Kanombe military hospital, n’abandi bose bakomeje kudutera ingabo mu bitugu. Umutima wanjye urabashimiye.

Abafite ubumuga bw’uruhu, umunsi umwe muri Musanze bizihiza umunsi wabo banasaba ko bakoroherezwa kubona ayo mavuta
Umunya-Zimbabwe warwaye kanseri y’uruhu bitewe no kubura amavuta yabugenewe

Loading