Umunyeshuri wiga muri INES Ruhengeri yafatiwe muri Uganda…..
Umubyeyi we byamusabye miliyoni ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda kugirango agaruze umuhungu we warenze ku nama abanyarwanda bagiriwe n’abayobozi bakuru zo kutajya muri Uganda, baramufata.
Ibi byabaye mu minsi yashize nyuma yuko abayobozi barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera agiriye inama abanyarwanda ko Uganda itababaniye neza, ku buryo bakwirinda ingendo zerekezayo nyuma yuko hari bamwe mu bagiyeyo bavuga ko bagiye bahohoterwa.
Uyu musore ngo abirengaho aca ku mupaka wa Cyanika ajya muri Uganda agezeyo biramukomerana, yiyambaza abashakaga kumucisha mu nzira zitemewe, ahita afatwa.
Nyina byamusabye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri aza kugaruza uyu musore mu Rwanda.
Uru ni rumwe mu ngero zatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney agira inama abatuye iyi ntara, cyane abaturiye iki gihugu bo mu karere ka Burera kwirinda gukorerayo ingendo. Yabaganirije kuwa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019.
Ati ” Nka Guverineri ku nyungu zanyu, ku mutekano wanyu, no ku mpamvu twagaragarijwe n’ubuyobozi bukuru, kwambuka kujya muri Uganda mwagiriwe inama yo kuba mubihagaritse. Ibintu nibigenda neza bakumva ko natwe dufite agaciro ntibakomeze guhohotera abanyarwanda, ubuyobozi bukaduha undi murongo tuzababwira.”
Akomeza asaba abo baturage kwirunda kwangiza ubuzima bwabo. Ati “Mwirinde mutajya kwangiza ubuzima bwanyu hariya.”
Akomeza avuga ko iminsi ishize batajyayo ntacyo babaye, kuko ngo abaturage bafite ibiribwa nkenerwa.
Abibutsa ko iyo amazi yanze ko hari uyiyuhagira na we afata icyemezo cyo kuyabwira ko nta mbyiro afite. Agaragaza ko u Rwanda rufite ibishoboka mu kwita ku baturage babo, anenga abasigaga imbuto y’ibirayi mu Rwanda bakajya kuyishaka muri Uganda, abashimira ko babihagaritse kandi iyo mu Rwanda bahinga itanga umusaruro.
Gatabazi yakomoje ku ihohoterwa abanyarwanda bagiye bakorerwa muri Uganda. Abajya gupagasa ngo usanga bafatwa bagakoreshwa imirimo y’agahato ivunanye irimo guhingira abandi. Barekurwa baciwe amafaranga nyamara ngo ntayo bafite.
Umwe mu bagize icyo kibazo avuga ko ufashwe bamwita inka ya bose, bakamukoresha uko babyifuza.
Bivugwa ko abafatiwe muri iki gihugu hari ngo abafungirwaga ahantu habi harimo mu mazi n’ahandi.
Ntakirutimana Deus