Umukobwa wibagishije ikibuno ngo bacyongere aricuza, akifuza ko yasubira uko yahoze

Arifuza gusubira uko yahoze
Image captionIkibuno afite ubu arifuza ko bakivanaho agasubirana icyo yahoranye

Sophie Elise umenyerewe muri Norvege yari afite imyaka 20 ubwo yiyemezaga kongeresha ikibuno cye kikaba kinini uko abishaka.

Uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo muri Norvège avuga ko ‘yari ananutse cyane’ bityo yifuza ko bamwongereraho umubiri kuri icyo gice cye cyo hasi.

Yabonye aho babimukorera muri Turkiya ku giciro atifuje gutangaza.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aho babimukoreye bamuhaye serivisi yishimiye cyane.

Gusa ubu imyaka itanu nyuma arifuza gusubira uko yahoze cyera, bakamuvanamo ibyo bamuteyeho. Kubera iki?

Ibibazo byatangiye ageze mu rugo

Nk’umuntu uzwi na benshi muri Norvège, ukora kuri televiziyo, ufite abantu 500,000 bamukurikira kuri Instagram, avuga ko abantu batangiye kuvuga cyane ku gikorwa yakoze.

Babonaga ko ikibuno bamuteyeho kitajyanye n’igice gisigaye cy’umubiri we.

Mu myaka itanu ishize nibwo bamutunganyirije uko abyifuza
Image captionMu myaka itanu ishize nibwo bamutunganyirije uko abyifuza

Ati: “Ubu nibwo mbona ko ibi atari byo nari kuba narakoze. Narihuse cyane. Nakwemeza ko ntabitekerejeho bihagije”.

Uyu mukobwa bamukoreye uburyo bwitwa ‘silicone’ aho bimwe mu binure ku mubiri bivanwa hamwe bakabishyira ku kibuno.

Abaganga banyuranye bemeza ko ubu buryo nubwo aribwo bujya kuba bwiza mu gukora ibi ariko hari igihe butuma umuntu atagaragara nk’umwimerere.

Kwiyongeresha amabuno henshi ku isi barabinenga, cyane cyane nyuma y’uko hari abagore babiri b’Abongereza bapfuye umwaka ushize bagiye muri Turkiya kubikoresha.

Mu Rwanda, ibizwi cyane ni ‘ibibuno’ bigurwa mu maduka maze ufite ikibuno gito akabyambara agaseruka, akagaragara uko yifuza.

Sophie avuga ko nyuma yo kubagwa hakurikiyeho uburibwe – yari yiteze – ariko ko ubu noneho ari kuribwa n’ikinegu.

Avuga ko nyuma yabonye ko afite ‘ikimero cyiza cy’umwimerere’ none arifuza kwivanishaho iki kibuno.


Ubu yabonye umuganga uzabimukorera, amuvanye kuri website yizewe, atari abamamazwa na ba ‘influencers’ kuri Instagram bakwereka uwakongerera ikibuno kikaba ‘igitangaza’.

Sophie ubu agomba kongera kubagwa bakagabanya ibyo bamuteyemo kuko batabivanaho byose, ariko akongera kugaragara nk’umwimerere.

ND