U Butaliyani abanduye n’abapfa bagabanutse; hari ibanga ryafasha ibindi bihugu?

Covid 19, ni indwara iterwa n’agakoko ka corona (bisobanuye ikamba mu kilatini). Iyi ndwara iri kujegesa Isi muri iyi minsi, kuva mu Kuboza 2019 imaze kwica abantu 19,608 mu bagera kuri 435,065 bayanduye. Uburyo iyi ndwara yandura vuka kandi ntiyite ku byiciro by’ubutunzi, ab’umutima woroshye babifata nk’abagwiririwe n’ibihe bya nyuma. Abasomye amateka cyangwa bumvise bakabaho mu gihe ibindi byorezo byatigishije Isi byagiye bibaho nka SARS, H1N1 n’ibindi, ntibashidikanya ko Covid 19 ari kimwe nabyo, kandi gishobora kurangira nkuko nabyo byabigendekeye.

Iki cyorezo cyatangiye kugaragara mu mpera za 2019 mu Bushinwa, mu ntara ya Hubei mu mujyi wa Wuhan. Hari abatekerezaga ko cyifatiye u Bushinwa ntibemeranywe n’ubwonko ko kizaharenga. Bidateye kabiri icyari ku rwego rworoheje (rw’igihugu bita epidemie mu gifaransa), cyaje kurenga u Bushinwa cyadukira ibindi bihugu bya Aziya, gikomereza mu Burayi, Amerika no muri Afurika. Aha niho ishami rya Loni rishinzwe ubuzima ku Isi(OMS/WHO) ryateranye ryemeza ko ari icyorezo cyugarije Isi (Pandemie) rigira ibihugu inama zo kubahiriza zimwe mu ngamba zo gukaraba intoki. Uko cyafataga intera ariko u Bushinwa bwahise bwigira inama zo kugumisha abaturage babwo mu ngo.

Ese kuguma mu ngo bifite akamaro?

Ahatangiriye iki cyorezo, hashyizweho amategeko mashya yo kuguma mu ngo; bakifungirana mu nzu ntawusohoka. Ni igihugu cyahuruzaga imbaga yagihe kuharangurira ibicuruzwa, ariko mu gihe gito ya maduka manini yarafunze, abantu bahajyaga bayoboka izindi nzira zo kuranguriramo, kiba igihugu kirangwa n’icuraburindi, umutuzo utewe no kutagendererwa. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zarahagaritswe, abantu bamara amezi abiri ntawe ugera ahahurira abantu benshi.

Abatuye Hubei bagera kuri miliyoni 56,bategetswe ibyo bagomba kubahiriza guhera tariki 23 Mutarama 2020. Byari bikomeye, abaganga babuze ibyo kwipfukisha ku munwa, babura ibitanda n’ibindi nkenerwa. Abarwayi 85% banduye bemerezwa mu ngo zabo. Hagati muri Gashyantare 2020, ubutegetsi bw’u Bushinwa bwabonye ko ingamba zafashwe zose zidahagije, bwongera imbaraga, nyuma y’ibyumweru 3 abo muri Hubei bashyizwe mu muhezo, bakaza ingamba mu kugenzura iki cyorezo mu byumweru bine.

Izi ngamba zagabanyije mu buryo budasanzwe umubare w’abanduraga n’uw’abapfaga ku munsi, kuko ako kato ko kuguma mu nzu kafashije mu kugabanya ubwandu bushya, ndetse n’impfu. Nyuma y’ibi bibazo, igisa n’igitangaza cyabereye i Wuhan. Ni umunsi amashusho yakwiraga ku Isi, agaragaza abo mu nzego z’umutekano batoye imirongo ibiri, hagati hanyuramo abaganga. Abo baganga ni abari bamaze guhangana n’iyi ndwara, basubiye mu miryango yabo, nubwo hari bagenzi babo yahitanye barimo Muganga Li WenliangW wimyaka 34, wabaye uwa mbere guteza ubwega ko iki cyorezo cyadutse, polisi ikaza kumutwama imurega gukwirakwiza ibihuha kuri interineti no guhungabanya umudendezo wa rubanda.

Akato kavugwaga muri Wuhan kagiye kuvaho tariki 8 Mata 2020, Imirimo yongeye gukorwa, Ni icyo Dr Philippe Klein , umufaransa uyobora ivuriro mpuzamahanga i Wuhan mu Bushinwa yise intambara imeze nk’urugamba rwo gusiganwa abashinwa batsinze mu mezi 3.

Mu Butaliyani nabo bari mu kato!

Igihugu gifite ubuvuzi bukomeye ku Isi ntibashije gukumira iyi virusi, bihumira ku mirari ubwo babanzaga kuyijenjekera maze aho ihagereye ibiraramo. Batunguwe bari guhamba abantu 600 na hafi 800 ku munsi. Ubu bwandu bwageze ku baturage 69,176, bwahitanye 6,820 mu gihe kitageze ku kwezi. Imibare igaragaza ko kuwa kabiri abanduye bari 63,927, abapfuye ari 6.077.

Ingamba bashyizeho ingamba zo kuguma mu ngo, ziri gutanga umusaruro ku buryo umubare w’abapfa wagabanutse ndetse n’uw’ubwandu bushya, mu gihe tariki 21 Werurwe hapfuye abantu 793, tariki 23 babaye 601, abanduye bashya nabo babaye bake kuko tariki 21 Werurwe bari 6,557 mu gihe tariki 23 babaye 4,789 . Ibi ariko bijyana n’ibihano birimo guca ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda k’ufashwe yavuye mu rugo mu buryo butari ngombwa.

U Bufaransa bufunga utandukira!!!!!!!!!

U Bufaransa nabwo ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abanduye iyi ndwara, kuwa mbere w’iki cyumweru yahitanye abantu 186, bituma abapfuye bagera kuri 860 barimo abaganga 5, abarwayi 2082 bari mu byuma bibongerea umwuka. Abanduye ni 387 354, abapfuye ni 16 758.
Kurinda ko iki gihugu kizahara cyane ni cyo cyatumye Dr Philippe Klein , umufaransa uyobora ivuriro mpuzamahanga i Wuhan mu Bushinwa, wabonye urugamba iki gihugu cyarwanye muri aka gace, atabaza avuga ko kigomba gufata ingamba abantu bakirinda baguma mu ngo.
Kuguma mu rugo abigaragaza nk’impamvu ikomeye yatumye abashinwa bagera ku ntsinzi. Avuga ko abatuye Hubei bagera kuri miliyoni 56 babategetse kuguma mu ngo zabo, ubundi barasuzumwa, abarwaye bitabwaho. Nubwo ngo hapfuye abantu hafi ibihumbi 5, abarwayi bakagera hagati y’ibihumbi 80 n’ijana, ngo urugamba baje kurutsinda.

U Bufaransa nabwo bwaje guhaguruka bushyiraho ingamba zituma abantu baguma mu ngo zabo, ubirenzeho ahanwa muri ubu buryo; ufashwe bwa mbere acibwa amande y’amayero 135 (135,000 Frw), insubiracyaha mu minsi 15 agacibwa 1500 (1,500, 000 Frw), uwishe aya mabwiriza inshuro enye mu minsi 30 acibwa y’amayero 3700 (3,700,000 Frw) hakiyongeraho gufungwa amezi 6.

Mu Burusiya ho perezida Vladimir Putin yavuze ko uzafatwa arenga ku mabwiriza yatanzwe azakatirwa gufungwa imyaka 6. Hari n’ibindi bihugu abafashwe bakubitwa ibiboko hiyongereyeho gukurikiranwaho gukwirakwiza covid 19 kabone n’iyo baba batayirwaye.

Ese ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, ahari ibibazo bigaragara by’ubwandu bwihuta cyane, harimo n’u Rwanda ruri ku mwanya wa 10 muri Afurika mu kugira abarwayi benshi, izi ngamba zafashwe n’u Bushinwa, u Budage, u Butaliyani n’u Bufaransa, hari icyo zishobora kuba zafasha ibi bihugu biza imbere mu bukene birimo n’u Rwanda?

Mu Rwanda, hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gukangurira abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa, gushyiraho kandagira ukarabe ahahurira abantu benshi no ku nzu z’ubucuruzi, ndetse mu gihe nta muntu wa mbere wari wagatangazwa ko yanduye. Amaze kugaragara hatangwa amabwiriza yo gukorera mu ngo, abamotari bategekwa kuvanaho ibirahuri, mbere yo guhagarika ubwikorezi rusange. Nabyo leta yabonye ko bidatanga umuti, utubari duhabwa amasaha yo gufunga no gufungura, kugeza aho byageze aho ibintu byose bisa n’ibifungwa, hakagenda imodoka z’ubutabazi n’ubuvuzi n’inzego z’umutekano zifasha mu kubahiriza ayo mabwiriza.

Ibi ariko bijyana no gutegeka abaturage kuguma mu ngo zabo, bakagenda abafite impamvu zifatika, zirimo kwivuza, abandi bari gukora ni abacuruza ibintu nkenerwa birimo ibiribwa.

Ibihugu byubahirije aya mabwiriza byabonye umusaruro, ariko mu Rwanda hagaragaye abarwayi 40, hari abayubahiriza n’abatabikozwa nk’aho usanga abantu batembera, biganjemo urubyiruko, hari ndetse n’abagiye bakora ubukwe rwihishwa mu gihe leta yari yasabye abaturage bose kuguma mu ngo zabo. Hamwe usanga utubari dukora mu buryo bw’ibanga ku buryo harimo uwanduye iyi ndwara ashobora kwanduza abandi. Umuco wo kugendererana nturacika mu banyarwanda, hiyongereyeho n’uwo gusuhuzanya, hari aho usanga abana bakina hirya no hino mu bibuga. Ese ibi bidashyizwemo imbaraga ngo abantu babigire ibyabo nkuko ibindi bihugu byabihagurukiye bikagabanya umuvuduko w’iki cyorezo, nticyagera kure abanyarwanda? Ese ni ngombwa ko abo mu nzego z’umutekano bjya ku muryango wa buri rugo bagamije kumubuza kwishyira urupfu, kandi ntawe utabizi ko amagara aseseka ntayorwe? Ni nde ukwiye gutsindagirwamo ko abatuye mu nzu zafatwa n’inkongi y’umuriro byoroshye ntawe urota awukinisha?

Ntakirutimana Deus