Igikuba cyacitse i Gicumbi ngo hatangajwe izina ry’uwanduye coronavirus!!!!

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu nakiriye telefoni zirenga 20 zimbaza niba amakuru nanditse ku bantu bavuzwe i Gicumbi ko bagaragarayeho Coronavirus, ari ukuri. Ku mbunga nkoranyambanga niko hatambukaga ubutumwa bw’abibaza niba gutangaza umwirondoro w’ibanze w’ abanduye coronavirus “bitazirukanisha” uwabitangaje, bamwe batazi niba yari abifitiye uburenganzira cyangwa niba ntabwo.

Ubwo nakiraga izo telefoni byatumaga nibaza icyaba cyabaye, ndetse n’ikidasanzwe cyanditse mu makuru twahaye abanyarwanda. Naje kwibaza nti ese ni uwatangajwe uri kutwoherereza abafite nimero 078830…. ngo batubaze impamvu byagiye ahabona? Ariko ntabwo ari byo, uhamagawe n’uw’i Nyamagabe, uw’i Gicumbi, uw’i Musanze n’uw’i Kigali, ukurikije uko bavugaga, bafite inyota yo kumenya ayo makuru n’ukuri kurimo, usanga abanyarwanda bafite inyota, iteye gute? Ni nde uzayibamara?

I Gicumbi ni umujyi muto ubabarizwa abaturage benshi, barimo impunzi z’abanye-Congo zaje zishakira amakiriro mu Rwanda, barimo ababyeyi bageze mu zabukuru, biruhutsa ko batakishwe n’abagize imitwe y’iyo muri Congo, yabicaga yitwaje iturufu y’ururimi bavuga n’andi makuru batwerererwaga, niho hatangarijwe bwa mbere mu Rwanda umwirondoro w’ibanze ku banduye coronavirus yiswe covid-19.

Usoma iki gitekerezo ntarabona igisubizo ku nyota abanyarwanda bafite n’uzayibamara. Umuyobozi wa I&M Bank ari mu banduye ndetse n’abo mu rugo rwe baranduye(babaye 4), hari kandi n’umushoferi w’akarere witwa Gatoto, abahuye na bo bakwigaragaza bakitabwaho.

Ni ijwi ryageze ku banyarwanda, rimeze nka ya nkuru yageze ku bigishwa ba Yezu/su ko yazutse bazi ko amateka ye ku Isi yarangiye, ko ubuzima bwazimye, ko shitani yashyize akadomo ku buzima bwe. Ibi byemerwa n’ababyemera, ariko kuvuga ayo mazina nabwo harimo kugarurira ubuzima abari kububura.

Witegereje Gicumbi umujyi ushushe nk’icyaro, aho abaturage babyuka bagana mu mirimo yabo irimo iy’ubuhinzi mu nkengero, ahataracika umuco wo gusangirira ku bikombe(ibikosi), wenda tuvuge mu ngo, tutirengagiza utubari dukorera mu bwihisho, muri abo hari abashobora kuba barahuye na Gatoto, abatwaye mu modoka, abahuye n’abahuye na we, abasangiye na bo nk’umuntu wari wemerewe kujya ahantu henshi mu karere, abo yahaye lifuti, abo yasangiye na bo yasuhuje, yegereye, aho yanywesheje lisansi n’ibindi.

Nubwo Isi iri gukataza mu ikorababuhanga, hari abatararifatisha, bashobora kuba bari muri ibi byiciro ariko batagira telefoni, aba kandi ugasanga bahuye na nyakuvugwa cyangwa abahuye na we. Kurokora ubuzima bwabo mu gihe baba baranduye, ni ukuvuga izina kuri radiyo igera kuri benshi, kandi ntubijyanye i Kigali ahubwo ukabivugira aho, kuri radiyo bakurikira ari benshi, ababyumvise byatangarijwe ku Ishingiro y’i Gicumbi.

Aha niho Dr Ntihabose Corneille uyobora ibitaro bya Byumba yavugiye abanduye, asaba abaturage uko bakwirinda, batanga amakuru ku bahuye na bo. Ikirenzeho yasasiye ibyo yavuze ko bikozwe mu rwego rwo kurengera abasaga ibihumbi 400 batuye akarere ka Gicumbi, n’abasaga miliyoni 12 batuye u Rwanda, ari ko njye nanakongeraho abatuye Isi, kuko iki cyorezo atari icy’igihugu gusa ari icy’Isi yose.

Urebye neza kugaragaza aya mazina byavanye abantu mu rujijo. Urujijo rukomeye rwari kuba kuvuga ngo i Gicumbi hagaragaye abantu 6 banduye, cyangwa kuvuga ko harimo umwe mu bayobozi wa banki imwe ikorera i Gicumbi, ko ndetse harimo umushoferi ukora mu karere cyangwa mu kigo kimwe cya leta muri aka karere.

Urujijo rukomeye rwari kuba umubare wa telefoni wari gucicikana babaza abo bantu abo ari bo ngo barebe niba batarahuye na bo. Ibihuha byari kuvuka, babeshyera runaka, wenda byakwirakwijwe n’ushaka kumuha rubanda, abaturage bari guhura mu cyaro bashaka kumenya amakuru bikabangamira gahunda ya guma mu rugo n’ibindi.

Njyewe utari i Gicumbi neguye inziramugozi mbaza umunyamakuru mugenzi wanjye uhakorera, nti “ese umwuka uri aho umeze gute? Kuvuga amazina mwabibonyemo igisubizo cyangwa ikibazo? Yanshubije agira ati “Byadufashije cyane kuko mu bahuye n’uriya mushoferi harimo uwo mu muryango wanjye yigeze guha lifuti mu modoka. Twahise dutanga amakuru avugana n’itsinda ry’abagize ikipe ikurikirana abahuye n’abanduye. Urumva ko ikimenyetso cyavuka twahita tubitabaza bakita ku bagize umuryango.”

Urwo ni urugero rumwe muri nyinshi zishobora kwigaragaza hakiri kare, bagakurikiranwa, baba baranduye bakaba batakwanduza abandi. Uretse ko uyu afite telefoni, hari abashobora kuba barahuye n’abanduye ariko batazigira, kumenya amazina yabo byafasha mu kwibuka uko bahuye na bo bakaba bakwigaragaza bakitabwaho. Hari uwavuga ko abatahuweho iyi ndwara bavuga amazina y’abo bahuye, nabo bakaba bakwitabwaho. Ariko buri wese yakwibaza ku bitekerezo by’ubwiwe ko yanduye iyi ndwara, utekereza ku muryango we, ku mishinga ye ishobora kudindira mu gihe ari kwitabwaho, kumva ko iyi ndwara yamugiraho ingaruka zirimo gutakaza ubuzima n’ibindi. Buri wese yakwibaza ngo ari njye bibayeho, mbaye narahuye n’abantu 30 nakwibuka bangahe?

Ibiri amambu, Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko hari abatanga amakuru y’igice kubo baba barahuye nabo bigatuma badakurikiranwa uko bikwiye, abatagaragaza nimero za telefoni z’abo bahuye nabo n’ibindi. Uwabiha agaciro yareba urutonde rw’abantu barimo umushinwa n’umunye-Congo bashakishwirizwaga muri za Kimironko ko bahuye n’abanduye, bisabwa ko ubazi yabimenyesha inzego zibishinzwe. Ku rundi ruhande hari n’abinangira bagasuzugura abakozi baba babahamagara kugeza ubwo bihamagariwe na minisitiri.

Abashakishwaga kubera kubura imyirondoro ihagije

Ikindi abantu bakwiye kwibaza, hari abantu bagaragayeho iyi ndwara bavuye gutembera za Dubai, hari abo bishobora kugora kuvuga abo bahuye nabo, mu rwego rwo kutabashyira ahabona ngo bimenyekane ko bahuye na bo bitewe n’uko bafatwa muri sosiyete, kandi bitewe n’abo bahuye umwuga bashobora kuba bazwiho.

Ibyabereye i Gicumbi byakoze ku nyota abantu bari basanganywe yo kumenya imyirondoro y’abanduye iyi ndwara kugirango uruhererekane rw’aba bahuye nabo rushobore kumenyekana, bityo bitabweho. Abenshi baravuga ngo na mbere hose iyabaga havugwaga amazina y’abanduye byafasha mu gutanga amakuru, abantu bakitabwaho kare, maze bikihutisha igihe cyo kuva mu ngo abantu bakajya mu kazi hanze yazo, urujya n’uruza rugakomorerwa, dore ko abatekereza neza babizi ko kugaragaraho iyi ndwara atari icyaha kuko ntawuyandura abishaka.

Bityo babona ko amaraso y’abanya-Gicumbi n’abo bakwegera iki cyorezo bavuye ahandi, atagomba kuguranwa kuvuga izina ry’umuntu umwe cyangwa babiri batangajwe amazina mu rwego rwo kurinda imbaga bahuye nabo. Urujijo rurenze abantu ni ukwibaza impamvu umuyobozi wari uzi ko yahuye n’uwanduye atigaragaje hakiri kare ngo yitabweho, bityo ubwandu bwe kugera ku bantu barenze umwe. Ese nta makuru yari afite ko yahuye n’uwanduye, ese yarabimenye aterera agati mu ryinyo, habaye iki? Ntibyahuzwa se n’ibyo Minisitiri w’ubutabera yavugaga ko hari abantu 3 cyangwa 4 bari gukurikiranwa ko bashobora kuba baranze gutanga amakuru nkana yuko banduye cyangwa bahuye n’abanduye bakaba bakwanduza abandi? Bwana Busingye Johnston yavuze ko urubanza rwabo rugeze mu nkiko ubwo baba bageze ku karubanda, ni ugutegereza.

Ikibazo abantu basigaranye ni ukumenya ikiri gukorwa ngo ababa mu nkambi ya Gihembe, batuye mu bucucike budasanzwe bitabweho by’umwihariko. Ese baraza gupimwa, biragenda gute? Ese abavuga ko bagereranya Gicumbi nka Wuhan (umujyi wo mu Bushinwa wagaragayemo bwa mbere Coronavirus ku Isi), bavuga ko ubu bwandu bwinshi bamenye bugaragaye hanze ya Kigali, bavuga ko bushobora gutuma gahunda ya guma mu rugo yongererwa igihe nyuma ya 19 Mata, inzego zibishinzwe zirababwira iki? Ese Kamonyi na Musanze ndetse na Karongi hakomeje kuvugwa ko bahabonetse bagirwa inama yo kwitwara gute?

Minisiteri y’ubuzima yatangiye gutangaza abanduye iyi ndwara, ivuga ubwenegihugu bw’umuntu naho yaciye, nyuma ikajya itangaza gusa ko yabonye abanduye bavuye hanze, mu karere, cyangwa abahuye n’abanduye, isabwa kujya ivuga abanduye, umubare w’abapimwe bavuyemo ndetse n’igihe bapimiwe, irabikora. Ese cyaba ari igihe cyo kujya igaragaza umwirondoro w’ibanze ku banduye kugirango abo bahuye nabo bigaragaze bitabweho nkuko abenshi babyifuza? Amabwiriza ku bijyanye n’ibanga ku bavurwa abivugaho iki? Mu gihugu cy’abaturanyi aho babikora gutya baba bishe aya mabwiriza? gutangaza iyi myirondoro ni uguca igikuba cyangwa ni ukurokora ubuzima bw’abaturage bwari kujya mu kaga? Ese koko guhishira umuntu wahitana imbaga, no gukora ibyo bamwe bake bise kwica amategeko ugakiza imbaga, icyiza ni ikihe? Ese ko abenshi bifuza ko imyirondoro yajya itangazwa, biraza gukorwa?

Ntakirutimana Deus