Tariki 17 Mata: Intwari ku ifarashi mu rugendo ruzaratwa amasekuruza

17 Mata 2000, ni itariki yo mu mwaka wa nyuma w’ikinyejana cya 20, ikinyagihumbi cya kabiri ndetse n’ikinyacumi cya 200 mu rugendo rushya abanyarwanda bari batangiye, rufite uko rwatangiye.

Amateka avuga ko benshi bicajwe ku mafarashi bari intwari kabuhariwe, bagiye barengera ibihugu byabo mu gihe byabaga bisumbirijwe n’abanzi. Uwo bayicazagaho muri icyo gihe hari ibyo yabaga yarakoze cyangwa akazi gakomeye yabaga ategerejweho. Hari abagabo babiri amateka atsindagira cyane muri bibiliya. Mu isezerano rishya havugwamo Yezu/su Kiristu wari ugiye kwima ingoma nk’umwami w’Isi, wayitumyeho (indogobe) agaca mu nzira bamusasiye imyenda. Uwo asa n’usubirwamo aha havuga ngo “ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uwari uyicayeho yari afite umuheto. Nuko ahabwa ikamba, arasohoka agenda anesha kugira ngo aneshe burundu.”—Ibyahishuwe 6:2.

Mu isezerano rya Kera havugwamo Moridekayi, wahembwe n’umwami Ahasuwerusi kubera ibyo yamukoreye byakijije ubuzima bwe, akayicazwaho atambagizwa umujyi wose nyuma akanagororerwa.

Tariki 17 Mata 2000, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateraniye aho ikorera ku Kimihurura, kugirango itoranye uwagombaga gusimbura Pasteur Bizimungu wari weguye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika tariki 23 Werurwe 2000. Icyo gihe u Rwanda rwari mu nzibacyuho yari yaratangiye tariki 19 Nyakanga 1994, ubwo hashyirwagaho guverinoma ishimangira ubumwe bw’abanyarwanda yari ihuje amashyaka yose havuyemo ayijanditse muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nka MRND,CDR n’ibice bya PL Pwower na MDR Power.

Abadepite batanze amazina abiri y’abakandida bagombaga gutorwamo usimbura Bizimungu, maze amajwi bayahundagaza ku izina Paul Kagame wawuhataniraga na Dr Charles Muligande, bose bo mu ishyaka FPR Inkotanyi. Kagame yagize amajwi 81 kuri 86 mu gihe Muligande yagize 5 kuri 86. Muligande yifurije imirimo myiza no kuyobora abanyarwanda mu nzira ikwiye Kagame wari umeze nk’uwicajwe ku ifarashi( ahawe inshingano zo kuganisha abanyarwanda mu cyerekezo cy’iterambere).

Kwicara ku ifarashi byajyanaga n’inshingano zikomeye

Ni igihe gishya cyari gitangiye; intsinzi nyayo ku banyarwanda kubera impamvu zikurikira:

Izina Kagame ryari rizwi mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside. Yari umugaba mukuru w’ingabo za RPA, nyuma aba Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda (RDF), ari na Visi Perezida wa Repubulika.

Gutora Kagame byari ihumure ryari rikomeje mu banyarwanda, bamufataga nk’intwari kubera kurokora ubuzima bw’abicwaga muri jenoside yakorerwaga abatutsi.

Icyo gihe abanyarwanda bari bagiye kureba Kagame, umusirikare watangije uburyo bushya mu rugamba rwo kubohora igihugu, bwagejeje ingabo za RPA ku ntsinzi nyamara mbere byari byarananiranye, icyo koko azabagezaho. Kuva icyo gihe nibwo hatangiye kumvikana icyerekezo 2020, cyahaye abanyarwanda intego yo gukora cyane ngo uwo mwaka uzagere abenshi barivanye mu bukene bukabije, barahinduye imitekerereze banafite ubumenyi bwo kureba kure. Iki gitekerezo cyari gifite isoko mu biganiro byo mu Rugwiro cyashyizwe mu bikorwa na we.

Ni Kagame ariko wari uzwi, wategekaga ingabo bigakorwa ariko n’abasivili yababwira bikaba ndiyo Afande. Urugero ni ukubuza urubyiruko rwari rwaramariwe ababyeyi muri jenoside kwihorera ku babishe.

Kagame amaze kugera ku buyobozi hagiye hahinduka byinshi, asibanganya imyumvire yari mu banyarwanda ko hari icyiciro cyabo kitakorora, maze atangiza gahunda ya girinka yakamiye abari barabaye aboro, abatindi nyakujya n’abatarigeze amata i Rwanda.

Mu 2003, abanyarwanda bitoreye itegeko nshinga rikubiyemo uburenganzira bafite n’uko bukoreshwa bijyanye n’amategeko. Uwo muyobozi yakomeje no gutanga umusanzu mu bya gisirikare bituma imitwe yahungabanyaga umutekano w’u Rwanda isa n’itsinsuwe.

Mu guhangana n’ingaruka za jenoside, ab’amikoro make bagiye bubakirwa inzu, bafashwa no mu bundi buryo, ariko agira uruhare mu gikorwa kiratwa n’amahanga cy’uko igihano cy’urupfu cyavuye mu mategeko y’u Rwanda, bityo igihiriri cyashoboraga guhabwa iki gihano kubera uruhare cyagize muri jenoside, gihabwa ibindi bihano, bifasha muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Habayeho kandi gufungura abireze bakemera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi. Imibiri y’abazize jenoside yahawe agaciro ikwiye ishyingurwa mu nzibutso. Hashyizweho kandi inkiko gacaca zatanze ubutabera bwunga, ubu zikaba zarasigaye mu mitwe ya benshi, bagana i Rwanda kuzigiraho.

Ikindi cyakozwe ni ukuvanga ingabo zari iza RPA n’iza FAR zari zimaze gutsindwa bigatanga icyizere cy’igihugu kitavangura. Nubwo byatangiye akiri Visi Perezida ariko wabonaga ijambo rye cyane mu mbwirwaruhame ze (discours) ari unuyobozi ufite ijambo rinini ku cyerekezo kigali cy’u Rwanda.

Uruhare rudashidikanywaho rwa Kagame mu iterambere ry’u Rwanda no kubaka igihugu kigarukwaho mu itangazamakuru no mu bindi byiciro, byatumye abanyarwanda bamutora muri 2003 na 2010 maze muri 2017 atorwa n’abaturage bikoreye ibiseke bakabyerekeza mu nteko bayishyiraho igitutu cyo gusaba ko yakongera kwemererwa guhatana mu babayobora, bityo inteko irabyemeza, yongera gutorerwa kubayobora.

Abiga amateka mu mashuri yisumbuye, biga icyitwa realisation(ibyakozwe na runaka), bati Lenine mu Burusiya yatumye ubukungu buzamuka, bashoka ibishanga bahinga umuceri……ibyakozwe na Kagame usanga bivugwa n’umuto n’umukuru. Uretse politiki y’ubumwe n’ubwiyunge yafashije benshi mu kutibona mu moko, ahubwo buri wese agaharanira imibereho myiza n’iterambere rye irya mugenzi we n’iry’igihugu, Abanyarwanda bagejejweho amazi meza n’amashanyarazi ku ngo utari kubikekera. Begerejwe kandi uburezi bw’ibanze, abatsinze neza boherezwa guhaha ubumenyi mu mahanga, ubukene bwaragabanutse, u Rwanda rwubaka umubano n’amahanga, abana barwo bitabazwa aho bikomeye; babuze amahoro n’umutekano. U Rwanda kandi rwabaye umwarimu w’Isi mu kubungabunga amahoro, mu kwiyunga nyuma y’ibihe bikomeye, no guharanira iterambere aho bitashobokaga.

Ibyo Kagame yagejeje ku Banyarwanda yari yabaye nk’ubibaciraho amarenga mu ijambo yabagejejeho tariki 19 Nyakanga ubwo harahiraga guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda. Kagame wari ufite ipeti rya Jenerali Majoro yagize ati “Ndashaka gushimangira ko umusanzu watanzwe n’ingabo za FPR Inkotanyi uziyongera, nkabasezeranya ko imbaraga za FPR n’iz’Abanyarwanda bakoreye hamwe n’izo ngabo ngo babohore igihugu, nemera ntashidikanya ko nta cyaduhagarika kurwanirira imibereho myiza y’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo.”

Hamwe na Kagame u Rwanda rwageze ku bitaratekerezwaga (Imagineable/imaginable).

Gen Majoro Paul Kagame avuga ijambo rye tariki 19 Nyakanga 1994

Ntakirutimana Deus