Agapfukamunwa ntikazatubere intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus

Gukaraba intoki neza kandi kenshi n’isabune n’amazi meza, kuguma mu rugo n’izindi ngamba zatangajwe mu rwego rwo kwirinda coronavirus, bimeze nk’impinduramatwara zibaye ku muntu utajyaga abyubahiriza, zigomba kumufasha guhangana n’icyo cyorezo.

Impinduramatwara mu muryango wa muntu zimeze nk’ikimodoka kinini kiri mu muhanda, ushaka kujyana na zo acyinjiramo, utazemera agashaka kuzibangamira kiramugonga, utazemera akajya ku ruhande, na we kiramusiga agasigara amanjiriwe, bityo ntazinjiremo.

Impinduramatwara zagiye zitanga umusaruro mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byabaga byugarije Isi, birimo guhangana n’inzara, ibibazo bya politiki irimo n’iy’ubuzima ubu Isi ihanganye nayo.

I Wuhan mu Bushinwa, ni umujyi abanyarwanda bamenye muri iyi minsi, kubera ko ariho hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo kimaze gukangaranya Isi, iyo ni Coronavirus. Mu minsi ishize hari ababonye inzugi zari zikinze uyu mujyi zongera gufungurwa nyuma yo kwifungirana kubera iyi ndwara. Ubu ubuzima bwongeye kuboneka muri uyu mujyi wo mu ntara ya Hubei.

Imwe mu ntwaro y’ingenzi yatumye uyu mujyi wafatwaga nk’uw’urupfu, wongera kuba uw’ubuzima ni agapfukamunwa. Iyi ntwaro ni yo u Rwanda rushaka kwitabaza muri gahunda yo gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda. Ni impinduramatwara nshya yarokoye ubuzima bw’abatuye Wuhan, iherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije nk’igiye kwifashishwa mu Rwanda. Ese aka gakoresho ntabwo gashobora kubabera intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus aho kurokora ubuzima bw’abaturage?

U Rwanda narwo ni igihugu cyugarijwe na Coronavirus, kuko abasaga 130 bamaze kuyandura. Imibare yatangajwe yerekana ko ntawuricwa n’iyi ndwara, ndetse abenshi bamaze gukira, ariko ingamba nshya zigakomeza gufatwa.

Kwambara agapfukamunwa ni impinduramatwara yitezweho gutanga umusaruro mu gihe abantu bayitabiriye ku bwinshi ku buryo tariki ya 1 Gicurasi, umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu, urugero rw’abakozi n’umunsi mpuzamahanga w’umurimo ushobora kugera abanyarwanda bamwenyura ko basubiye mu buzima busanzwe, kabone n’ubwo hari ibikorwa bimwe bitafungurwa.

Yego birashoboka, mu gihe aka gakoresho kaba kakoreshejwe neza. Ni mu gihe buri wese yakwitabira kukagura, akakambara igihe n’imburagihe nkuko amabwiriza abiteganya, ndetse abantu bakirinda kugatizanya, kuko bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bushya, bityo bikazatuma abantu basabwa gukomeza kuguma mu ngo.

Mu gihe cy’ishuri, wabonaga umunyeshuri yambaye ipantalo nziza, ariko ejo ukongera ukayibonana undi, yego byashoboraga guterwa n’ umutima mwiza wa bamwe, guharara ku bandi ndetse n’ubukene ku bandi, ariko byashoboraga no kuba isoko yo guhererekanya indwara hagati y’abayambaye. Ibi byabaga no ku ufite ijipo nziza, akabodi, ishati n’ibindi.

Uko ibi byatizanywaga hagati y’abantu, biramutse bikozwe ku gapfukamunwa, habaye hari ukambaye urwaye coronavirus, yaba isoko yo gukwirakwiza iki cyorezo, maze mu gihe ubushobozi busabwa bwarenga igihugu, bikaba bishobora kugeza n’aho abantu biribwa bashyingura nk’uko byagenze mu Butaliya ni cyangwa muri Amerika ahashyinguwe abantu barenze 2400 mu masaha 24.

Uretse gutizanya aka gakoresho, igihe kirageze ngo impinduramatwara zijyane no kwivanamo n’imyumvire yo kwihishahisha, aho hari ababikora mu gihe bagiye guhura n’ababakumbira babasaba gusubira mu rugo. Guhishahisha agapfukamunwa, ukakavanamo uri ahatari izo nzego wajya kugera aho ziri ukakambara bishobora kuba isoko yo kugakoramo, bityo ubwandu waba wavanye aho utazi ukaba wabuboneza mu nzira bwinjiriramo.

Isukurwa ryako naryo rigomba kujyana n’amabwiriza y’ababishinzwe mu rwego rwo kwirinda, niba kameswa gatanu ntibirenge, cyangwa ngo hagire ukambara ngo gatore ibare risa n’amakara cyangwa ikigina.

Mu rwego rwo kurengera ubuzima, igiciro cyako birakwiye ko cyajyana n’ubushobozi bw’abanyarwanda muri iki gihe, cyane hakibukwa ko hari imiryango myinshi itagikora ku ifaranga, ku buryo ndetse abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’abari gufashwa kubona amafunguro muri iyi minsi, bafashwa n’abagiraneza kugirango nabo babashe kutubona, be gusigara muri iyo mpinduramatwara. Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakwiye kureba ko ikiguzi cyako kitaba nk’icy’ibikoresho bimwe na bimwe bikorerwa mu Rwanda usanga bigura igiciro kinini ubigereranyije n’ibikorerwa mu mahanga.

Nubwo impinduka n’impinduramatwara bikunze gutonda abantu, birashoboka ko hari abatondwa no kwambara aka gakoresho mu minsi ya mbere, nkuko hari abavuga ko hari igihe kazamura umwuka ushobora kubangamira abambara amadarubindi kuko umwuka uva mu kanwa no mu mazuru ushobora kubabangamira. Abandi bakavuga ko gashobora kubashyuhira, ariko ni amahitamo y’umuntu hagati yo kukambara akarokora ubuzima no kukareka akaba yabihuriramo n’ibyago bikaze nk’ibyabaye mu mahanga kandi akaba yanabikururira n’abandi, ariko n’inzego zibishinzwe ziri maso.

Ntakirutimana Deus