Ribara uwariraye, abava mu Ntara y’Amajyaruguru barinjira muri Kigali, abenshi bakuruza ikirenge

Ukurikije ibyatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri ko ingendo zemewe ari izo mu ntara, ntakuva muri imwe ujya mu yindi, umuntu yakeka ko abantu batava muri zimwe berekeza mu zindi, dore uko nabibonye.

Tariki 5 Gicurasi 2020, mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, umunyamakuru wa The Source Post yahagurutse i Musanze muri gare yerekeza i Kigali. Ni mu rugendo rwitwa Musanze-Shyorongi. Atega imodoka ya sosiyete imwe mu zikunzwe muri ako karere. Imodoka yarimo abagenzi 15 na shoferi wa 16.

Iyo modoka yageze i Shyorongi ivanyemo abantu nka 4, abandi bose bashakaga kujya i Kigali. Abo twaganiriye bari bafite impamvu zumvikana n’izindi zitangaje. Umwe mu bagore twaganiriye ati “Uyu mwana wanjye mujyanye kwa nyina wabo i Kigali, abe ariho aba, na mbere niho yabaga. Nti “Ese ko atari igihe cyo kwiga arajya gukorayo iki, iyo ureka bagafungura ingendo mu ntara. Ati” Simbura uko mpinjira yewe.”

N’abandi bantu bari bayirimo bari bafite inzozi zo kwinjira muri Kigali, abashaka kujyayo gusa, abagiye ku kazi ariko badafite ibyangombwa bibemerera kugenda n’ababifite.

Imodoka twarimo yabaye ikigera i Shyorongi, abantu nka 3 baba bayivuyemo baranyonyomba bamanuka hagati mu ngo, abandi polisi iba ibagezeho. Abari basohotse ibategeka kuyisubiramo. Maze umupolisi mukuru wari uhari atangira kubabaza aho bagiye. Yabanje kubibutsa ko nta ngendo zemewe hagati ya Kigali n’izindi ntara, n’intara n’izindi, ahubwo ko uwemerewe kugenda ari ufite uruhushya, ndetse ko hari abasore 10 yafunze kuko barenze kuri ayo mabwiriza, bakamubeshya nyuma akabavumbura. Yongeye kubabwira ko ufunzwe ashobora kugira ibyago akazavamo ari uko Coronavirus yarangiye.

Muri iyo modoka, abarimo bafite uruhushya bari 2, umugore wari ugiye mu kazi ku bufatanye na RAB na RARICO n’umukozi w’akarere ka Kayonza bagombaga kuza gufata.Uwo mupolisi yavanyemo abo ngo bategereze imodoka abandi yegeka urugi, bamaze kwisobanura akumva impamvu zabo ntizifatika. Ununyamakauru yavanyemo ikarita y’akazi ayereka uwo mupolisi amubwira ko aje mu kazi muri ako gace, umupolisi amusaba kuguma mu modoka yagombaga gusubiza i Musanze, abadafite uruhushya.

Abari mu modoka bicayemo iminota nka 30, abapolisi bari gufata abari guturuka i Kigali bafite ibikapu bamaze kugera i Shyorongi mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru. Bamwe yabicazaga hasi, abandi ikabasubizayo.

Kigali n’Amajyaruguru ni nyabagendwa

Nyuma umunyamakuru yongeye gusobanurira umupolisi wari uhasigaye ko ndi mu kazi, aranyemerera ndasohoka. Nibwo yagiye mu cyerekezo abagana i Kigali bari kunyerereramo ahasanga abasore bameze nk’abakora mu nzu bogosheramo, ababajije impamvu batambaye agapfukamunwa bavuga ko muri ako gace turi guhenda.

Byatumye umunyamakuru yinjira muri butiki abaza igiciro cy’agapfukamunwa bamubwira ko ari 600, ahandi bamubwira ko ari 800. Yakomeje urugendo rumuvana muri Rulindo rumwerekeza i Kigali. Abantu ni urujya n’uruza mu muhanda ahatari bariyeri ya polisi. Abo nabajije bambwiye ko bagenda babaza amakuru bajya kugera hafi ya polisi bagaca mu nzira z’ibyaro nyuma bakaza gutungukira mu muhanda. Aha ni ukuvuga abava i Kanyinya bagana i Shyorongi guteza izo mu majyaruguru n’abava i Shyorongi bajya gutega izijya mu Mujyi wa Kigali.

Muri urwo rugendo rurerure, umunyamakuru yageze mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Rugarama saa 11:21. Aha yahuriye n’abasore babiri bahetse ibikapu ubona bagenda amaguru atava hasi, bamubwira ko bavuye mu Bugesera bagenze urugendo rurerure mbere yo gutega imodoka ibajyana i Kigali, banagera i Kanyinya bakongera kugenda n’amaguru kugera aho hafi i Shyorongi.

Mu rugendo rw’amaguru nk’urw’amasaha hafi abiri umuntu aba avuye i Shyorongi(aha nyuma imodoka zo mu majyaruguru zigera) ageze i Kanyinya(aha nyuma izo mu mujyi wa Kigali zigera). Aha yahasanze abantu bavuye mu majyaruguru, harimo n’abavuye mu modoka bageze ku Kirenge, nyuma yuko polisi ibahagaritse. Aba byabasabye amasaha atatu bagenda n’amaguru kugera i Kanyinya,aho twakomejanyije mu mujyi wa Kigali. I Kanyinya hari umurongo muremure w’abantu nka 50, harimo abenshi bavuye mu ntara y’Amajyaruguru.

Polisi mu muhanda iba ibaza abantu aho bagana, uwateze igare bakamubwira ko bitemewe. Ndetse n’abarinda ikigo kivurirwamo abanduye Coronavirus kiri i Kanyinya usanga abapolisi bahari bagira abo bahamagara bakababaza aho bavuye.

Mu nzira ubona abantu bafite ibikapu baba bananiriwe mu nzira, bamwe bita kunona. Bamwe ubona gutambuka byabagoye, abandi ugasanga bicaye baruhuka, abandi babize ibyuya, abandi barayoboza inzira za hafi.

Agapfukamunwa!!!

Abambukiranya izi ntara usanga bose bambaye udupfukamunwa. Mu bice bya Kanyinya ariko hari abaturage usanga batambaye ako gapfukamunwa, baba batembera hafi y’ibyo bitaro. Hari ariko n’abakambara usanga bagashyize mu ijosi, abavuga ko gatuma badahumeka n’ibindi.

I Kigali uwinjira muri gare ya Nyabugogo asabwa gukaraba intoki kuri robine nyinshi zahashyizwe. Mu mujyi rwagati, abantu usanga ari urujya n’uruza ariko nta n’umwe uhabona utambaye agapfukamunwa, abenshi usanga bambaye ututameswa(bamwe bita ko duhenze). Imbere y’isoko rya Nyarugenge ahari abantu barimo guhanwa kuko batubahirije amabwiriza yo kukambara uko bikwiye.

Mu mujyi wa Kigali, aya mabwiriza yo gukaraba, guhagarara ku mirongo no kwambara agapfukamunwa, agenzurwa n’urubyiruko ushobora gukeka ko ari abapolisi, bambaye umwambaro nk’uwo polisi yakoreshaga kera mu muhanda, uriho ikirango cya polisi ku ruhande rumwe, ku rundi hari icy’umujyi wa Kigali, inyuma handitse ko ari urubyiruko rw’abakorerabushake.

Kwinjira muri Kigali uvuye i Kanyinya ntaho imodoka twarimo yigeze ihagarikwa n’urwego na rumwe, mu gihe ariko kuva i Nyabugogo ugana i Musanze bisaba izindi mbaraga ndetse zinajyanye n’amikoro kuko hari abishyuza ibihumbi 15.

Ntakirutimana Deus