Uburyo ibidodoke cyangwa ibishayote byabaye zahabu y’abatuye Kinigi

Kera nkiri muto mfite nk’imyaka 12 nibuka ko iwacu mu rutoki hari ikimera kirandaranda nk’uruyuzi cyera imbuto z’icyatsi, ibyakuze cyane bikaba umweru. Izi mbuto nongeye kuzisanga mu gace kamwe, zikunzwe cyane, bamwe bazita zahabu yabo.

Mu myaka nk’itanu ishize nakoze urugendo runyerekeza mu Kinigi, aha ni mu karere ka Musanze, agace kazwi kubera ingagi zo mu Birunga, katishakisha ku buhehere ndetse n’iwabo w’ahitiriwe ibirayi bikunzwe aho ndetse n’i Kigali, bamwe babyaza umusaruro bakabijyana imahanga byiswe Kinigi.

Agasantere ka Kinigi narakarenze, nkomeza ahitwa Cyanturo, ako gasantere nako ndakarenga, nkomereza ahitwa Nyabageni mu mudugudu utuyemo abanyarwanda kera bari batunzwe no kubumba. Aha nahasanze cya kimera najyaga mbona iwacu mu rutoki. Nongeye kwiyibutsa izina ryacyo.

Uwanyibukije izina yakize ikidodoke. Ni byo izina ryahise rituruka aho ryigeze kwibika kera nsanga koko ni ryo, ni ikidodoke, uretse ko abavuga indimi z’amahanga barwita chayotte, abanyarwanda bakaganekereza ngo igishayote cyangwa igikayote. Mu myaka ibiri ishize nitegereje uburyo iki kimera cyera ibidodoke bifatiye runini abatuye n’abaturiiye santere ya Kinigi, ni ukuvuga abo mu mirenge ya Nyange, Musanze na Kinigi.

Iki kimera n’imbuto zacyo usanga bamwe bagifata nk’icy’agatangaza cyangwa zahabu yabo kubera uburyo gitunze imiryango kandi kikaba gisimbura ibindi biribwa byinshi. Ibyo birimo ibishyimbo, ubunyobwa, karoti n’ubundi bwoko bwose bw’imboga.

Umuryango ushobora kugura ibiro bibiri by’ibirayi, ukaba wabitekamo ibiro nka bitatu by’ibishayote ukarya ugahembuka. Ufite umutsima hari ubwo bitaba ngombwa ko akenera ibishyimbo, ahubwo afata ubunyobwa akabavuganga n’ibidodoke ubundi akarya umutsima we.

Usanga abaturage bazi gukata ibi bidodoke neza, bikaba mu ishusho y’imboga zishushe nk’amashu mbere yo kuziteka. Uretse kandi n’imbuto zera, amababi yazo cyane ayo ku mutwe nayo ni imbuto zisimbura dodo kuri bamwe cyangwa isombe. Hari ndetse n’abazifata bakazisera mu isombe zikarishwa umutsima cyangwa, umuceri n’ ibirayi.

Iki kimera usanga gifasha imiryango gusabana, bahanahana imbuto zacyo cyangwa imboga, aho ufite icyera nyinshi, usanga abandi bahora bamusaba, bagasoroma baganira, bityo n’ejo bikaba uko.

Iyo uganiriye n’abaturage hari abavuga ko batunzwe mu bihe byashize n’ibyo bishayote. Bamwe bavuga ko bigoye kubona umwana wagwingiye mu rugo rufite ibyo bishayote. Hari ndetse bamwe babigereranya n’ibijumba mu bihe byashize, dore ko ari kimwe mu biribwa wasangaga imiryango imwe ifata kenshi ku mafunguro yayo.

Kurya ibidodoke ntibivuze ko ari umwihariko w’imiryango ikennye kuko n’ikize ndetse n’iri hagati usanga nayo iri gusoroma izi mboga, ikarya imbuto zabyo. Ibishayote kandi ni kimwe mu biruruzwa byiganje mu isoko rya Kinigi n’irya Musanze, aho usanga abanyegare bikoreye nk’ibiro ijana byabyo buri umwe babijyanye muri ayo masoko. Usanga nk’ibyakuze neza, ibigera kuri 4 bigura amafaranga 100.

Uruzitiro byakoze

Muri rusange biragoye ko hari umuryango waburara kubera iki kimera gifatiye runini benshi, ku buryo hari abakita zahabu yabo. Iki kimera ntigifata ubuso bunini kuko usanga bagitera ku ruzitiro rutandukanya nk’ingo ebyiri buri rwose rukagisarura. Hari ndetse n’abo usanga cyarabubakiye, ku buryo udashobora kureba imbere mu rugo, ariko bakanagisoroma. Hari n’abagitera ku ngarani kikoroka vuba ariko kinayitwikira mu buryo bwo gutuma ifumbire itangirika. Hari kandi abk cyinjiriza amafaranga babigize ubushabitsi.

Ese ibidodoke bifitiye umubiri w’umuntu akahe kamaro?

Urubuga rureberwaho amateka rwa Wikipedia ruvuga ko iki kimera cyera imbuto ziribwa ndetse n’amambi yazo, gifite imizi ikize kuri amido, kikaba gikunze kuboneka cyane mu bihugu by’ibirwa ba Reunion na Maurice, muri Madagascar, Haiti na Louisiane.

Igishayote gikize ku butumba (Fibres) kuri vitamin c, zinc n’ibindi binyabutabire. Imbuto z’iki kimera n’amababi byacyo ngo ni ingenzi mu korohereza imikorere y’igifu, impyiko n’umwijima, ndetse n’imikorere y’umutima by’umwihariko, aho birinda kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

ibyeze byasoromwe

ibyakaswemo imboga

Ntakirutimana Deus