Uko ingengabitekerezo ya Rucagu yacengeye abatuye Intara y’Amajyaruguru

Rucagu Boniface wabaye umuyobozi utazibagirana wayoboye iyitwaga Perefegitura ya Ruhengeri yaje kujya mu Ntara y’Amajyaruguru, hari ibitekerezo n’imitekerereze yasize muri iyi ntara biri kuyigiraho ingaruka.

Iyi ntara yigeze kuba indiri y’aho abacengezi bakekaga ko bahabonera ubwihisho n’ubwinyagamburiro nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, kubera ko hari bamwe bahakomokaga bahafite imiryango. Aba baje kuyijujubya, bayibuza amahoro nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Ni mu gihe hari bamwe mu bahatuye babahishaga nyuma bakirara mu batuye uturere twa Musanze, Rulindo, Gakenke n’ahandi bakabica. Rimwe muri Rulindo mu 1997, hari abibasiye imodoka yarimo abantu 18 babambura imyenda yose bari bambaye bagenda ntacyo bambaye, ndetse bicwamo uwanze kuyibaha, batabarwa n’ingabo za RDF zabashumbushije iyindi.

Tariki 5 Ukwakira 2019 abarwanyi baganije guhungabanya ituze ry’u Rwanda bongeye gutera banyuze mu Birunga bica abaturage bahingukiyeho bari nko muri hafi kilometero bavuye muri iyo misozi y’ibirunga. Muri batanu bafashwe mpiri beretswe itangazamakuru hari babiri bakomoka muri iyi ntara.

Nubwo hari abaturage bo muri iyi ntara bavugwa ko babaye ibyitso by’aba barwanyi nyamara hari umuhate w’aba baturage wagaragaye wo kubarwanya kugeza uyu munsi.

Abaturage bo mu karere ka Musanze bamaze gufata abantu benshi babashyikiriza inzego z’umutekano babaketsemo aba barwanyi. Ibi babikorera uwo batamenyereye muri aka gace. Usanga ari urugamba rurwanwa cyane n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse n’abagore. Aba baturage baherutse gufata n’umusirikare wari mu isoko abayoboza, bamujyana ku murenge bamwereka inzego z’umutekano zisanga zimuzi.

Muri iri soko ariko ni naho abagore bahacururiza bafashe umwe mu bemejwe ko ari umurwanyi mu bateye u Rwanda wari urimo gucuruza igitoki kinini akigurisha cyose amafaranga 250. Babanje kumukeka kubera ko nta bagabo bahacururiza ibitoki, ikindi ni uko barebye uko atari yambaye inkweto kandi yambaye nabi, nyuma basanga yari muri abo barwanyi.

Babiri mu bafashwe bakomoka mu Majyaruguru ariko ntibarebewe izuba

Umukecuru mu Murenge wa Nyange yafashe umurwanyi ukomoka mu murenge wa Cyuve muri Musanze ubwo yari yihishe mu mukoki. Yamuvumbuye yigiriye kwisoromera ibidodoki, undi amusaba indangamuntu arayibura, amusaba kutavuga ko amubonye ariko ahita atabaza baramufata abakobwa be bafata uwi murwanyi bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Muri aka karere kandi bahafatiye undi murwanyi wari wihishe mu gikoni, umukecuru umubonye amusezeranya kutamwerekana ariko ahamagara abashinzwe umutekano baranufata.

Hirya no hino hari abaturage bafashe abo barwanyi, muri Nyange bafashe umwe mu barwanyi wagaragara nk’umusore ufite ibigango, bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Aba baturage uwo babonye wese batamuzi ntabamwihanganira, kugeza n’ubwo uri mu ngabo z’igihugu abereka ikarita. Byabaye mu Kinigi hafi y’ibirunga bafashe umusirikare wari ugiye kwiyogoshesha yibagiwe ikarita, babanje kwemeza ko bamuzi babona kumurekura.

Mu karere ka Nyabihu gaturanye na Musanze, abaturage ngo bamaze gufata abantu nka 20 bakeka ko ari abacengezi, inzego z’umutekano zasanzemo umurwanyi umwe.

Ugereranyije ibihe byashize ubwo wasangaga bamwe mu baturage bacumbikira abacengezi bitandukanye n’uyu munsi aho abaturage bo muri aka gace bafashe iya mbere bakifatira aba barwanyi. Ubu bamaze kugira uruhare mu iyicwa ry’aba barwanyi basaga 19, abarenga 5 bafatwa mpiri.

Uwavuga ko ari umusaruro w’inyigisho n’impanuro bahabwa n’abayobozi ariko zavomerewe na Rucagu wabanje kuyobora iyi ntara nyuma ya jenoside ntaho yaba abeshye. Ni Rucagu wagiy arokoka kenshi ibitero by’aba bacengezi bamurasheho ari muri Gakenke, akarokoka, bagatwika imodoka ye nabwo bakamuburamo ndetse n’aho bamuteye bakamwicira inka.

Rucagu avuga ko yakomeje kwinginga abafite ibitekerezo byo gukomera ku bacengezi, ndetse agakarabira mu maso yabo ko abadashaka kwitandukanya nabo abavuyeho. Icyo gihe yababwiye ko bagomba kureka gukomera ku cy’ejo ahubwo bakayoboka FPR Inkotanyi yari imaze kubohora u Rwanda ikagena uko kiyoborwa. Yabibukije ko batsinzwe; bagomba kuyoboka.

Uyu muyobozi yafashe imitima y’abatuye iyi ntara yongera kuyiconga bundi bushya abibutsa ko nubwo hari abari baratoneshejwe n’ubutegetsi bwahozeho, bwashyize benshi mu mirimo irimo n’igisirikare, ko ari igihe cyo guhindukirira leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, bakagana mu cyerekezo gishya giha amahirwe mu buryo bungana abanyarwanda bose.

Iyi mitima yayiconze akoresheje amagambo aterwa (slogan) zikangurira abantu kuba umwe no kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside. Urugero ni aho bagira bati Baturage b’intara y’amajyaruguru mugire amahoro, aha inyikirizo iba ‘ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge, “ingengabitekerezo ya jenoside tuyirandurane n’imizi yayo yose ishye ikongoke.” Ibyapa biriho izi slogan ubisanga hirya no hino muri iyi ntara cyane ahitegeye abantu.

Iyi ntero ya gihanga yagiye ku bwa Rucagu ikubiyemo n’undi mwuka wo gushyira abaturage ku murongo, umuyobozi runaka ugiye gukoresha inama akifashisha iyi ntero, n’iyo abaturage barimo abaganira cyane, bituma bakanguka bagatangirira mu mwuka wo kumvira abayobozi.

Mu guconga iyi mitima , abatuye Musanze bahawe izina ry’ubutore ribibutsa ko bafitanye igihango n’u Rwanda, bitwa Inyangakugoma z’akarere ka Musanze.

Muri rusange Rucagu yakoresheje ubuhanga yari afite mu gutuma abatuye iyi ntara bakangukira gukunda igihugu, guterwa ishema nacyo no guharanira ko ntawagihungabanya. Yego ntihabuzemo bamwe mu bayobozi bakomeje kuvunira ibiti mu matwi bashaka kugambanira igihugu, harimo nk’uwahoze ayobora umurenge wa Cyuve muri Musanze n’abandi baturage bagiye bayoba, ariko umwuka wo gukunda igihugu urasagambye mu majyaruguru. Iyi ngengabitekerezo yo gukundisha abatuye iyi ntara igihugu cyabo no kucyitangira, ikomeje kubungabungwa n’abayobora iyi ntara yakunze guhirwa ko ihabwa abayobozi bayikomokamo, bayikunda kandi b’abakozi.

Rucagu ni muntu ki?

Rucagu Boniface yavukiye mu yahoze ari Chefferie ya Kibare (Burera y’ubu), ku wa 1 Ukuboza 1946, yinjiye muri politiki mu 1959 afite imyaka 13, icyo gihe nibwo Abatutsi benshi bameneshwaga bagahunga.

Yahawe inshingano nyinshi zirimo kuba umwarimu mu 1967, mbere yo kugirwa umujyanama wa komini, umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubutegetsi.

Mu 1970 yagizwe Sous-Préfet wa Byumba, nyuma y’imyaka itatu agirwa uwa Ruhengeri, nyuma yaho gato Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda buba burahiritswe.

Yabaye ku ngoma zitandukanye ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kugirirwa icyizere na FPR Inkotanyi ashyirwa mu buyobozi aho yagizwe Perefe wa Ruhengeri mu 1997.

Uyu mugabo w’imyaka 73, ari mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye, inshingabo yahawe avuye ku buyobozi bwa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yari amazeho imyaka isaga umunani.

Ntakirutimana Deus