Gufungura imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda biracyari kure nk’ukwezi

Imipaka ihuza u Rwanda na Uganda imaze igihe ifunze ku Banyarwanda bifuza kujya muri Uganda. Nta gihe gishize ibihugu byombi bihuriye i Luanda muri Angola bigashyira umukono ku masezerano y’imikoranire arimo n’ingingo yo gufungura imipaka mu gihe cya vuba.

Ni mu ngingo yiswe gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo n’ibindi.

Ayo masezerano yasinywe tariki 21 Kanama uyu mwaka, ndetse tariki 16 Nzeri intumwa za Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa n’iz’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, zihurira mu biganiro bya mbere bikurikira ayo masezerano, bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi i Kigali.

Ifungwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda ryateje ibibazo bikomeye hagati y’ibihugu byombi. Ibyo birimo isoko rya Uganda ryabuze abaguzi bo mu Rwanda bahahishaga akayabo muri Uganda. Ku ruhande rw’u Rwanda byatumye ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka kugeza uyu munsi. Iki cyuho cyahaga amahirwe inganda zo mu Rwanda kongera ingano y’ibicuruzwa zakoraga, ariko ntibyazibye icyuho cy’igiciro cyazamutse kubera ibyo muri Uganda bitakinjira mu Rwanda.

Gufungura iyi mipaka nibyo byari imbere mu mitima n’ibiganiro by’abanyarwanda bacyumva amasezerano ya Luanda, ibyo bitekerezo byaje gucwedeka babonye nta gikozwe, batega amaso inama yahuje intumwa z’ibihugu byombi, nabwo babona nta gikozwe. Abizera cyanw bategereje inama itaha izahuriza izo ntumwa i Kampala muri Uganda, yanavuzweho ko ariyo izasuzumirwamo ikibazo cyo gufungura imipaka, ariko nabwo biracyari kure nk’ukwezi kubera izi mpamvu:

Hashize iminsi itageze kuri ibiri abatuye mu Kinigi n’uduce tuhaturiye mu karere ka Musanze na Burera umutima utari hamwe kubera urusaku rw’amasasu bumvise avuga, yiyongeraho kumva urupfu rw’abaturage bishwe nabi; bicishijwe amabuye, intwaro gakondo n’amasasu ahitwa muri Bisate na Kabazungu muri Musanze. Abishwe bageze kuri 15.

Bishwe n’abarwanyi bo mu mutwe RUD-Urunana bavuga ko ari ishami ry’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.

Abarwanyi batanu bafashwe bose b’urubyiruko bavuga ko babaga muri UGANDA bakahava bajyanwa muri Congo bemereweyo imirimo nyuma bakisanga muri abo barwanyi badashobora kubacika kuko bamwe mubo ngo bajyanye babigerageje babiciraga mu ruhame babakubise ifuni.

Kuba batanu bafashwe bahuriza ko babaga muri Uganda nyuma bakisanga muri iyo mitwe, ikirebwa si uko babaga bazi ko bayigiyemo cyangwa batari babizi, ahubwo ni uko UGANDA yabaye indiri y’abashora abana b’u Rwanda mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’umuyoboro w’abahaca bajya kwigishwa icengezamatwara (propaganda) ry’uko mu Rwanda hariho ubutegetsi budahinduka bw’igitugu kandi bwica abaturage nk’uko abarwanyi bafashwe bavuga ko aribyo bigishwaga muri politiki, bityo bakaba bagomba kubuvanaho.

Abafashwe bavuga ko ari abacuruzi n’abandi bakora imirimo itandukanye muri Uganda babajyanye muri Congo, muri iyo mitwe.

Uwitwa Hakizimana Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yinjiye muri RUD Urunana muri Werurwe 2018 anyuze muri Uganda, aho yari ahamaze imyaka ibiri.

Si we gusa, uwitwa Theoneste Habumukiza uvuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengabare, avuga ko we yagiye muri RUD Urunana arangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016, mu micungire y’ubucuruzi by’umwihariko bujyanye n’ubwishingizi.

Akomeza avuga ko yagiye kwiga Master’s muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, ahurirayo n’umugabo w’umukire amubwira ko amufitiye akazi kazajya kamuhemba amadolari menshi, ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale, na we ngo nyuma yisanze yagejejwe muri uwo mutwe.

Zahabu y’i walikale ni nayo ngo yatumye uwitwa Ndayisaba Alex uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve mu Kagali ka Migeshi, afite imyaka 23. Na we uvuga ko yakoreraga i Kampala muri Uganda, ajya muri iyi mitwe, kuko yavuye i Kampala yijejwe ko agiye kuyora zahabu i Walikale, agezeyo yinjizwa muri RUD Urunana.

Nkuko byagarutsweho, uru rubyiruko rwanyuze muri Uganda rujya muri Congo, rwigishwa kwica mu mutwe warijije abanyarwanda muri iyi minsi.

Iki ni kimwe mu bimenyetso simusiga by’uko Uganda icamo abo u Rwanda rutabura kwita abanzi barwo. Uhereye aho wavuga ko ubutegetsi bwa Uganda atari inshuti z’u Rwanda, ntibushakira u Rwanda ibyiza.

Ubu butegetsi bwavuzweho kwakira abazwi ko barwanya uburiho mu Rwanda, bakorana n’abagiye bahamywa n’inkiko zo mu Rwanda ibyaha birimo kwica abaturage.

Perezida w’iki gihugu Bwana Yoweri Kaguta Museveni yigeze kwandika ko yahuye nabo ku bw’impanuka.

Muri iki gihugu kandi havuzwe bamwe mu banyarwanda bakorana n’abarwanya ubutegetsi mu Rwanda bajyaga gufatayo urubyiruko rw’abanyarwanda rukajya mu mitwe ya RNC n’iyindi, utabyemeye agashimutwa cyangwa akagirirwa nabi mu bundi buryo. Aha uwagarutsweho cyane ni uwitwa Rugema Kayumba.

Uganda yagiye ihakana gukorera iyicarubozo no gufungira ahantu hatazwi Abanyarwanda ntibanagezwe mu butabera, ariko u Rwanda rugakomeza gushimangira ko ibyo bikorwa bikorerwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Uwahera kuri izi ngero yavuga ko gufungura imipaka y’ibihugu byombi, urujya n’uruza rw’abanyarwanda rwajyaga runyura ku mupaka wa Cyanika, rukongera kujyayo utirengagije abanyuraga ku yindi ibiri isigaye, ari ukongerera amaboko iyo mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwo abajyaga Uganda bose atari ko bahitaga bajya muri iyo mitwe.

Uburyo aba bantu binjiriye muri RUD Urunana muri Uganda, bihura n’ibirego bimaze iminsi bigaragaza uburyo yahaye rugari ibikorwa by’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni mu gihe raporo y’Umuryango w’abibumbye iheruka gukomoka ku mutwe uzwi nka P5, wahurije hamwe ibikorwa bya FDLR na RNC, kandi nawo ukura abarwanyi mu bihugu birimo u Burundi na Uganda.

U Rwanda ntirwakwemera ko abarurwanya bakomeza kubona amaboko y’abajyayo babizi cyangwa batabizi, ariko bahuriza ku gushaka kuvanaho ubutegetsi.

Ingingo yo mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda asaba kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.

Asaba guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.

Harimo kandi gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo n’ibindi.

Iyo guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande ishobora gukomeza gutuma iyi mipaka idafungurwa mu gihe bivugwa ko abagize inzego z’umutekano za Uganda n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi. Ikindi ni uko ibivugwa muri ibi bikorwa bikomeje kugira ingaruka mbi ku Rwanda.

Mu isinywa ry’ayo masezerano abakuru b’ibihugu byo mu karere bafatanye urunana
Intumwa z’u Rwanda, Uganda, Angola na DR Congo, mu ifoto y’urwibutso i Kigali
Inama yabahurijje i Kigali

N.D