Umugore yanambiye u Rwanda ngo rutazima, kumwigiraho birashoboka?
Mu mateka y’u Rwanda havugwa abafatwa nk’intwari zitanze ngo u Rwanda rutazima, muri bo harimo Nyirarumaga wabaye umwe mu baryankuna bamenyekanye biciye mu kubika ibanga ry’umwami Ruganzu Ndoli wabunguye u Rwanda ubwo se Ndahiro Cyamatare n’abo mu nda y’ingoma bari bamaze kwicwa n’abanyamahanga (Abanyabungo).
Abaryankuna batabaye u Rwanda icyo gihe rwongera kubundurwa, ese birashoboka kuba umuryankuna muri 2019?
Ahagana mu 1500 u Rwanda rwaje gutsindwa n’abanyamahanga, maze abo mu nda y’ingoma (ab’ibwami) bicirwa mu Miko y’Abakobwa(I Rubi rw’inyundo). Icyo gihe u Rwanda rwamaze imyaka 11 ruri mu maboko y’abanya- Bungo, kongera kubaho k’u Rwanda icyo gihe byari inzozi.
Abaryankuna batumye akana gato kongeye gutuma u Rwanda rubaho…
Aka kana konyine kasigaye niko kari gatezweho amakiro kugirango u Rwanda ruzongere kubaho, rubone amaboko, bafata icyemezo cyo kugahungishiriza kwa nyirasenge Nyabunyana i Karagwe. Aba baryankuna bakomeye ku ibanga ryo kutavuga iby’uyu mwana bamubikiye kuzabundura u Rwanda.
Abaryankuna bavugwa barimo Kavuna ariko utarasubiranye mu Rwanda na Ruganzu kubera ko yari yarumvise amabanga y’ubwiru yashoboraga kumena bikaba bibi.
Mu b’ibanze bavugwamo harimo Nyiraruganzu Nyirarumaga watwaranye na Ndoli kandi atari nyina (nyina w’ingoboka, umugabekazi) washyizeho intebe y’imirimo; intebe y’abasizi; aba umuryankuna yemera kuba nyina w’umwana utari uwe ndetse yemera guhara kubyara no gushaka umugabo ngo akorere u Rwanda rwongere kubaho. Batwaranye hagati y’umwaka 1500 na 1510.
Nyirarumaga ni we wahimbye igisigo cya mbere yise umunsi ameza imiryango yose, avugamo ibigwi by’abami bayoboye u Rwanda kugirango ayo mateka atazibagirana.
Perezida w’Itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard avuga ko bahawe iryo zina abaryankuna rikomoka ku ‘inkuna’, asobanura ko ari utuntu tw’umweru tuza ku munwa w’umuntu warushye, no ku icebe ry’inka mu gihe bayikama ariko bagombaga kuba baronse u Rwanda bakarwitangira ngo rutazima.
Agira ati “ Ni ukuvuga ngo Njyewe aho guhemukira u Rwanda, ngo umuntu ampe ifunguro ariko rishobora gutuma mena ibanga ry’uko dufite uyu mwana witwa Ruganzu Ndoli uzabundura u Rwanda, nzatungwa n’inkuna. Nzatungwa n’ibizaturuka ku isari ariko ndengere u Rwanda, ibyo ndimo n’ibyo mbereyeho uyu munsi, ntabwo ari njyewe, njyewe ni njye uhari ngo ndengere uko u Rwanda ruzaba rumeze mu gihe kizaza.”
Avuga ko uyu muco ari wo ukwiye kuranga abanyarwanda b’uyu munsi, ko bagomba kwirinda ibishuko byose bigamije guha umuntu imibereho yakwita myiza, akaba umuryankuna, arengera ingoma.
Kuba umuryankuna muri 2019 birashoboka?
Bamporiki avuga ko u Rwanda rukwiye kugira abaryankuna bo muri 2019 muri gahunda za leta zitandukanye zirimo gahunda zigamije iterambere (NST), icyerekezo 2050 n’izindi.
Abo bantu ni abashyira imbere ubuzima bwabo, batikunda, bakunda u Rwanda, bagakora ibyo bakwiye gukora, igihe cyabo cyarangira, uwo murage mwiza bakawusigira abazabakurikira.
Nkuko abaryankuna barwanye kuri Ndoli aza kubundura u Rwanda, ab’ubu bagomba gushyira imbere inyungu zo guteza imbere igihugu, bakacyitangira uko bikwiye, bagaharanira icyatuma umunyarwanda atera imbere, agira ubuzima bwiza.
Hari abaryankuna batabizi, ariko barangwa n’ubutwari nk’ubwaranze ingangurarugo zari zaranze ubukoloni kugeza ubwo bamariwe i Shangi n’abakoloni bari kurasana nabo.
Umuryankuna nyawe ashyigikira ubuyobozi bwasimbuye ubwa cyami, akabufasha kugera ku nshingano zabwo, buba bwariyemeje. Umuturage usorera ku gihe uko bikwiye, agaharanira ibiteza igihugu imbere ni umuryankuna ukwiye, umuyobozi ubikora uko bikwiye na we ni nyawe.
Kuba umuryankuna ntibisaba inka, bisaba gukora ibyo umuntu akwiye gukora mu gihe gikwiye, ubwitange, ubushishozi; byose bigamije gusigasira u Rwanda, guharanira ko rukomeza gutera imbere ntiruzigere ruzima nkuko abami b’u Rwanda babiharaniye. Umuryankuna yabaga akomeye ku buyobozi, bushyirwaho n’Imana, bityo agaharanira ishema n’isheja by’u Rwanda. Intero y’abaryankuna ni ukunambira u Rwanda.
Ntakirutimana Deus