Ikotaniro ryo guhanga u Rwanda riburizwemo na bangamwabo?

U Rwanda turubamo uko twarusanze, igihugu gito cy’ibilometero kare bisaga gato ibihumbi 26, cy’abaturage bitwa abanyarwanda basaga miliyoni 12, cyoroye inka n’intama, igihugu kiri gutera imbere nyuma ya jenoside, cyabonye ubwigenge mu 1962.

Uku niko bamwe bazi u Rwanda, kuri bo birahagije kurumenya gutya, nk’uko umwana wiga mu myaka yo hasi mu mashuri abanza iyo bamubwiye ngo afate 10 akuremo 15 avuga ko bidashoboka.

Ku bashaka kugera kure, u Rwanda ni igihugu gifite buriya buso ariko bwavuye kure. Abanditsi bavuga ko rwahanzwe mu kinyejana cya 11 mu mwaka 1091, rutangira ari agahugu gato k’i Gasabo kaje kugenda cyaguka mu buryo bw’amayobera kikabumbwa n’impungu zisaga 29, kukigeza aho kiri byasabye abasore b’intarumikwa…

Igihugu cy’ibyuya n’amaraso....

Umuntu abaho imyaka mike ku Isi, ubu mu Rwanda icyizere cyo kubaho ni imyaka 67. Ni mike inzu y’amatafari y’icyondo iteye umucanga iba imaze gusanwa nka kabiri, ni mike kandi ku muntu ufite nka 34 aba asigaje kubaho hafi icya kabiri cy’iyo amazeho, iyo yaryohewe n’ubuzima, wakwiyumvisha ko ari mike.

Iki gihe ariko hari abagikoresha mu kurerebera u Rwanda, uko rubaho, uko rwaguka(kwanda u Rwanda), uko rutazima. Hari n’ababera mu gihugu kugituramo, bacungana n’imyaka bagenewe kubaho(batazi) bakigendera.

U Rwanda ni igihugu cyatangiriye i Gasabo, ariko cyagiye cyagurwa n’abami bakiyoboye. Icyari Gasabo cyongeweho ibice nka Nduga, Bugesera, Ndorwa, Gisaka n’ahandi kiba kinini cyiza no kwitwa u Rwanda.

Abami n’ababafashaga kukiyobora babize ibyuya batekereza kucyagura, kukigira igihugu gikomeye, kitavogerwa n’abanyamahanga, kugeza aho umwe agikeje ko kidaterwa, aho gitera. Iri jambo ry’ubucurabwenge n’uyu munsi niryo u Rwanda rwubakiyeho, kuko umunyamahanga ubigerageje bitamugwa amahoro.

Amaraso y’abana barwo yagiye amenekera ku rugamba rwo kurwagura, kururinda no kurwitangira mu buryo butandukanye. Uruhererekane rw’ubutwari bwaranze benerwo nibwo butumye u Rwanda rucyitwa u Rwanda.

Ushaka ahere kuri Gihanga Ngomijana Kanyarwanda waruhanze, asimbuke agere kuri Ruganzu I Bwimba witangiye ingoma ndetse na mushiki we Robwa ya Mibambwe warwitangiye kugeza ubwo yiyahuye[yishitana ku icumu n’umwana yari atwite] yanga kubyarira ubwami bw’ i Gisaka umwami uzatsinda u Rwanda akarwigarurira.

Hari kandi Ndahiro Cyamatare wishwe n’Abanyakingogo arwitangira rukigarurirwa imyaka 16, rukaza gutabarwa n’umuhungu we Ruganzu Ndoli.

Uyu yitaweho n’abaryankuna, bariye ubusa, bakarwana ku kana Ruganzu Ndoli bakakarerera imahanga bakizeyeho kuzabundura u Rwanda.

Aba biyongeraho imitwe y’ingabo zarurasaniye barimo Ingangurarugo; umutwe w’ingabo kimenyabose w’abana bakuranye na Sezisoni (Kigeli IV Rwabugiri bitaga Inkotanyi cyane) warimo ba Bisangwa bya Rugombituri, Mugugu wa Shumbusho n’abandi biciwe i Shangi mu 1896 barashweho urufaya n’abakoloni. Aba baharaniraga ishema ryarwo ngo rutigarurirwa na ba mpatsebihugu, ariko baranga baratsindwa, ndetse nyuma barunyaga icya gatatu cyarwo.

Intwari za nyuma zivugwa ni Inkotanyi zaruhagaritsemo jenoside, zigatuma igihugu kitazima ngo umurage w’abasokuruza n’akuya biyushye ngo biburizwemo.

Bangamwabo asenye iby’abasokuruza bahanze imyaka n’imyaniko?

Uwahera ku nkomoko y’u Rwanda n’uko abasokuruza kugeza ku b’ubu baruruhiye kugirango rube igihugu, wakwiyumvisha ko uwitwa umunyarwanda akwiye gutera ikirenge mu cyabo arubungabunga nk’igihugu kimuteye ishema, ariko hari abateshutse bigira ba bangamwabo.

Abagera imahanga cyane mu bihugu nk’u Bubiligi na Amerika bakunze kubona abanyarwanda babukereye nk’abagiye gushyingira umukobwa ;usanga bafite ibyapa byanditseho ngo twamaganye perezida w’igihugu cy’abicanyi, aho uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, ahatari ubwinyagamburiro.

Mu mafirimbi yibutsa ayigeze kuvugirizwa mu Rwanda mu 1994 (mu kuvumbura abatutsi) ndetse n’amagambo ari mu ndimi zitandukanye, usanga aba bagabo n’abagore bakikije imihanda bagizwe n’abanyarwanda, abaturage bamwe bo mu bihugu bikikije u Rwanda ndetse n’abazungu, ariko umenya abo bazungu nta kazi bafite; baba bakihangira.

Ng’urwo urugamba rwa bamwe mu banyarwanda birirwa barwanira imahanga, bavuga ko bashaka impinduka mu Rwanda. Bamwe bati ‘abo niba bangamwabo.’

Ntaramane u Rwanda….


Mu nyandiko nyinshi zicishwa mu binyamakuru bimwe na bimwe bikomeye ku Isi, usanga hari ababyitangira ngo basige isura mbi u Rwanda,bita igihugu kidashobotse, kirarira ku bijyanye n’ibarurishamibare rutangaza ku iterambere, kidashishikajwe n’abaturage bacyo.

Bamwe usanga batanga akayabo kagenda mu itangazamakuru hagamijwe kwerekana ko ari igihugu kitabaho, cya mbere kiyobowe nabi ku Isi. Iyi ntambwe yunganirwa no kwifashisha imbuga nkoranyambaga nka facebook, twitter, instagram na youtube, zishyirwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyakwerekana nabi(diaboliser) isura y’u Rwanda.

Uyu muyoboro ni uw’abanyarwanda banayobotswe n’abanyamahanga, nyamara hari icyo kwibaza: Ese nkwiriye guhaguruka ngataramana(gusebya) u Rwanda, cyangwa nkwiye kurutarama(kuruvuga ibigwi)?

U Rwanda ni igihugu, abarusebya, bazakenera uko byagenda kose, ni igihugu kirimo amaraso yabo. Uretse no kuba ari abanyarwanda bahuje amaraso y’inkomoko, ni ubutaka buriho abo bafitanye amasano, ababyeyi babo, abana babo, abuzukuru babo….. ni ubutaka ababo bazifuza kubaho nubwo baba batabukeneye uyu munsi.

Ni igihugu bamwe cyabagize icyo bari cyo, cyabahetse, kikabonsa, ndetse bamwe kikabakamira… abahize, abahakoze, abo cyohereje mu mahanga gushakayo ubizima….

Abalatini bavuga ko igihugu cy’umuntu ari ho abayeho neza, nyamara ariko ntaharuta aho umuntu akomora amaraso; ubuzima; aho yavukiye yagakwiye guterwa ishema no kwitwa uwaho.

Umuhanzi yarabirebye avuga uko yatembereye amahanga yose, akagera n’aho yakekaga ubukirisitu busumba ubundi, agasanga bandika ku nkuta ngo musubire iwabo, asoza yemeza ko aharuta iwabo w’umuntu hatabaho.

U Rwanda ni wa musaruro w’abami (abyobozi) n’abaturage b’abanyarwanda bagiye barurasanira ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, abandi bakemera kubunda(guhunga) ngo bazahagurukane imbanduko yo guharanira ko u Rwanda ruba urw’abanyarwanda aho kuba ingaruzwamuheto. Abo ariko ntibarangwa no kurusebya.
ND