Ubumuntu Arts Festival 2019 mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura

Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” rigiye kongera kubera i Kigali mu mikino yerekana ibikorwa bya kimuntu, aho rizitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu 16.

Uyu mwaka, iri serukiramuco rizibanda ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Ibice tubamo bigenda birushaho kurangwa no gutandukanywa n’imbibi, inzitiro n’imipaka. Muri iki gihe aho usanga abantu bakomeje kwimuka ku bwinshi, impunzi zikiyongera, imipaka n’ibyemezo byo kwinjira mu bindi bihugu bikarushaho gukazwa, ni ko imipaka yashyizweho n’abantu igenda irushaho gutandukanya ibihugu, uduce runaka, n’abantu.

Uretse kuba hariho imipaka n’inzitiro bitandukanya ibihugu bigira uruhare mu guhindura ubuzima abantu babayemo, hariho n’imipaka yihishe rimwe na rimwe itagaragarira amaso ishingiye ku miterere, amateka n’ibyiyumvo – imwe iba mu mitekerereze ya muntu ikamubuza kwiyumvisha mu buryo bwuzuye ibyaranze amateka y’undi muntu.

Iri serukiramuco rizaba tariki ya 12-14 Nyakanga 2019 ahabera ibitaramo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku buryo nta kiguzi kizasabwa uzaryitabira.

Binyuze mu bihangano n’ibiganiro bitandukanye byateguwe, abazaryitabira bazamenya byinshi ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Iyo inkuta zivuyeho, ukuri kujya ahabona.’

Ibi kandi bizahuzwa no gusangira ibitekerezo n’inkuru z’ukuri zishingiye ku buhamya bw’abantu batandukanye. Ibyo byose bizagaragaza ingaruka imipaka yaba igaragara n’itagaragara igira ku bumwe bw’abantu.

Hope Azeda watangije iri serukiramuco avuga ko iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya gatanu rigamije kubaza ibibazo no gusangira ibisubizo byabyo ku mibanire y’abantu ku isi hose, kuva ku busumbane n’akarengane kugera ku rwango n’ivangura.

Ati“ Isi yacu iri kurangwa no kuba ba nyamwigendaho no kugirirana urwikekwe. Imipaka ikomeje kubuza abantu kugenda no gutekereza mu bwisanzure. Nk’abahanzi, ni inshingano yacu gukwirakwiza ubutuma bwiza bugamije guhindura imitima n’imitekerereze. Dushaka kandi kubera urugero rwiza abazadukomokaho kugira ngo bazabe baharanira amahoro ndetse babe n’abayobozi barangwa n’urukundo. Iri serukiramuco ni umwanya mwiza cyane wo kureka ubuhanzi bugakora akabwo mu guhindura byinshi. Ndashishikariza buri wese kuzaza kwifatanya natwe mu gitaramo ‘Ikaze Night Party’ no mu iserukiramo ry’uyu mwaka.”

Ku bufatanye n’abandi banyabugeni b’ino, iri serukiramuco ryateguye ibindi bikorwa bizabera ahantu hatandukanye biri mu murongo umwe n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka. Ku bufatanye na Huza Press, iri serukiramuco ryateguye umugoroba w’ubuvanganzo uzaba urimo umwanditsi uzwi cyane Lola Shoneyin. Ni kuri 13 Nyakanga 2019 guhera saa 5:30 z’umugoroba ku isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library). Hari kandi igitaramo cyateguwe na Spoken Word Rwanda aho abasizi batandukanye barangajwe imbere n’umunyafurika y’Epfo Lebogang Mashile bazakora mu nganzo muri resitora ‘Lavana Restaurant’, kuwa 10 Nyakanga 2019 guhera saa 8:00 z’umugoroba.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rihuza abantu b’imihanda yose bakaganira mu rurimi rwa gihanzi. Kugira ngo iri serukiramuco ry’akataraboneka ryitabirwe na buri wese ku buntu, hateguwe igitaramo ‘Ikaze Night Party’. Inkunga y’amafaranga izaturuka ku matike azagurwa n’abazitabira iki gitaramo, azifashishwa mu kugeza mu Rwanda abahanzi b’abanyempano batandukanye.

Ubumuntu ni ijambo ry’ikinyarwanda ritumira buri wese ku Isi hose kunga ubumwe, gukundana, no kwamagana urwango n’ivangura.

Ntakirutimana Deus