Kwisegura kuri Ngabo James

Ikinyamakuru The Source Post kirisegura kuri Ngabo James wahoze ari Gitifu w’akarere ka Nyabihu kubera inkuru yagarutse ku mazina ye kandi ibyari biyirimo atari we wari ukwiye kuvugwamo.

Iyo nkuru yavugaga ko imitungo y’uwahoze ari Gitifu w’akarere ka Nyabihu iri gutezwa cyamunara ngo yishyure amafaranga akabakaba miliyoni 470 yanyereje.

Iyi nkuru yatangajwe tariki 16 Gicurasi 2019, mbere yavugaga ko uvugwa ari Ngabo James, ariko ubuyobozi bw’ikinyamakuru bumaze kumenya ko atari we, bwahinduye izina, buvugamo uwarebwaga nayo.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru bwiseguye kuri Ngabo James ku ngaruka ashobora kuba yaragizweho n’umwanya izina rye ryamaze muri iyi nkuru, dore ko bigengwa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Ubwanditsi