Murindi ikeshwa u Rwanda ihishiye byinshi abanyarwanda

Murindi ya Gicumbi (Byumba) yibukirwaho uruhare yagize mu kuba icumbi ry’ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Aha hari uruganda rw’icyayi rwa Murindi, icyo gihe hari indaki y’umugaba mukuru wa RPA, Gen Maj Paul Kagame, perezida wa Repubulika y’u Rwanda uyu munsi.

Ahari iyi ndaki harasurwa cyane kugirango abaturage birebere iyi ndaki bamenye amateka yaho.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 019, hasuwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi n’abanyarwanda baba mu mahanga no mu Rwanda.

Ni mu gihe hasozwaga umuhango wo kwibohora wateguwe n’ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bufatanije na Rwanda National Museum n’akarere ka Gicumbi hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo muri iyi ntara.

Abahasuye batangiye bakora urugendo rw’ibirometero 4 rusorezwa ku kibuga cy’imikino cyo ku Murindi nacyo gifite amateka akomeye.

Guverineri Gatabazi, Amb Masozera hagati yabo harimo Rutayisire Boniface

Habaye kandi gusangira umuganura hagati y’abaturage n’abayobozi. Bakomeje basura ingoro y’amateka igizwe n’ibintu byinshi birimo n’iyi ndaki ya perezida Kagame Paul yateguriragamo urugamba rwagejeje inkotanyi ku ntsinzi yo kubohora igihugu.

Ibi biri mu byo basobanuriwe n’ubuyobozi bw’ingabo mu ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri Gatabazi ni umwe mu bakoze uru rugendo

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye amateka yo ku Murindi avuga ko ariho hagize uruhare mu kurema u Rwanda rwiza ‘dufite kuri ubu’.

Ati”Murindi yabaye intango yarwo ndetse n’imigambi yahafatiwe ikaba ariyo ikomeje kuyobora icyerekezo cy’u Rwanda rwiza dufite kuri ubu.”

Abitabiriye iki gikorwa baganirizwa

Umuyobozi w’ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda Amb. Robert Masozera yemeza ko basuzumye bagasanga inzu ndangamurage ya Murindi ariyo izaba muzizasurwa cyane kurusha izindi mu Rwanda kubera amateka y’umwihariko ibitse.

Asobanura ko izaba mu za mbere zikomeye muri Afurika. Yatangaje ko kandi Rwanda National Museum yiyemeje kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage b’uturere baturiye iyo nzu ndangamurage yo ku ku Murindi w’intwari akaba abasaba nabo kuyisigasira.

Indaki umugaba mukuru wa RPA yabagamo

Rutayisire Boniface, umwe mu basuye iyi ngoro avuga ko yanyuzwe n’iki gikorwa akanaboneraho kumenya ubuhanga bwa Perezida Kagame mu gutegurira abanyarwanda kugera aheza bari uyu munsi.

Ati “Ibintu byanshimishije cyane ndetse bikansubiza mu gutekereza cyane no gushima, harimo kuba narageze mu ndaki Nyakubahwa Kagame Paul yapangiragamo urugamba. Iyo urebye uko indaki yubatse naho iherereye imbere y’inzu kandi iyo nzu ikaba ariyo yagombye kuba ariyo yaratuyemo yonyine, ibyo bintu biguha kubona ubwenge buhanitse n’imitekerereze ireba kure ya Perezida Kagame Paul.”

Asoza agira ati “U Rwanda dufite uyu munsi no kureba kure ubona ko bifite aho bikomoka.”

Basobanurirwa iby’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Iyi ngoro igaragaza ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu yunganirana n’iri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

ND