Umugore yabyaye abana icyenda
Umugore w’umunya Mali yaraye abyaye abana icyenda, ibyuma byamusuzumye byabonaga barindwi.
Halima Cissé w’imyaka 25 yabyaye ejo ku wa kabiri abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro byo muri Maroc aho yari asanzwe arwarijwe, nk’uko bivugwa na minisitiri wa Mali uahinzwe ubuzima, Fanta Siby.
Yabyaye abo bana bose abanje kubagwa (césarienne).
Ibipimo by’icyuma yanyujijwemo (échographie) yafashwe muri Mali no muri Maroc byerekana Cissé yari kubyara abana barindwi, ibyuma bikaba bitarashoboye kubona abandi bana babiri.
Ejo ku wa kabiri, Muganga Siby yavuze ko aba bana na nyina “bameze neza”. Ariko bazasubira imuhira nyuma y’ibyumweru bitari bike.
Ashimira cyane abaganga ba Mali na Maroc “berekanye ubuhanga budasanzwe maze uyu mubyeyi agashobora kwibaruka aba bana”.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko ugutwita k’uyu mugore Cissé byatangaje cyane icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika n’abategetsi bacyo – ibyatumye igihe cyose bakora uko bashoboye abategetsi bakamuvana muri Mali akajya kwitabwaho muri Maroc.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko atari yiteze ko hari umuntu ushobora kubyara abana benshi nk’abo mu gihugu.
Isoko :BBC