Mu bitaro bya Ruhengeri haravugwa “impfu nyinshi z’abana muri Neo”

“Ku bitaro turahakunda, iyo umubyeyi yaruhutse havuga impundu, havuga impanda, havuga ineza hagasusuruka.”

Aya ni amwe mu magambo y’umuhanzi Masabo Nyangezi mu ndirimbo  ku Bitaro, amagambo arimo anyuranye n’avugwa n’ababyeyi bagana ibitaro bya Ruhengeri cyane abajya kubyarirayo, usanga bamwe muri bo barahatereye icyizere kubera imitangire mibi ya serivisi bavuga ko irangwayo, ituma bamwe bazinukwa kuhabyarira, iyo mikorere bamwe bayinahuza n’impfu z’abana zimaze iminsi zihavugwa.

Ababyeyi 20 batahanye amarira aho gushyira imugongo

Uhereye ku rwego u Rwanda rugezeho mu kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ntawutwite wajya kwa muganga yikandagira ko atazabyara ngo atahane umwana, ariko bamwe mu baganaga ibi bitaro bavuga ko binyuranye.

Amakuru umwe mu bakorera muri ibi bitaro aherutse kubwira Ikinyamakuru BWIZA dukesha aya makuru ko muri ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri biri mu Mujyi wa Musanze havugwa impfu z’abana bagera muri 20 mu cyumweru, bigatuma bamwe bakuka umutima.

Uyu avuga ko izi mpfu zatumye ahitwa muri Neonatal care (aho bafashiriza abana bavutse igihe kitageze, abavutse bananiwe n’utundi tubazo) hahise himurwa aho iyi serivisi yatangirwaga, ndetse ko n’abanyamakuru nibahagera ariko bazabisanga.

Akomeza avuga ko ayo makuru atayahawe n’umuganga gusa nk’umuntu uhakora yagize ibyo abaza ubwo yabonaga abana bavanwe ahari hasanzwe haba Neo. Avuga ko bavuga ko ” Ari icyorezo cyaje muri Neo, hakaza ibisimba bimeze nk’ibiheri, byarumaga abo bana bagahita bapfa. Urumva muganga ntiyabikubwira gusa twe ayo niyo makuru twamenye. Ubu bateyemo imiti, banasiga n’andi marangi.”

Abajijwe niba mu makuru yatanze hatarimo gukabya, ati ” Oya. Urumva nkorera muri biriya bitaro. Ibiri kuba byose mba mbireba kandi turaganira hagati yacu, ibyabaye ntabwo wabiyoberwa keretse utahakorera, njye rero mpa mpari amasaha menshi.”

Byatumye iri tangazamakuru rijya muri ibi Bitaro bya Ruhengeri kuwa 3 Gicurasi 2021 i saa tanu za mugitondo, ngo imenye neza iby’aya makuru. Mu ikusanyamakuru rito yakoze, yavuganye n’abakorera mu Bitaro bya Ruhengeri gusa ntiributangaze amazina yabo ku bw’umutekano wabo.

Umwe mu baganiriye nayo yamubajije niba koko Neo yarimutse. Yagize ati ” Yego twabonye impinja zose bazivana ruguru bazijyana hepfo. Ntabwo njye namenya impamvu, ubu bari kuhakora amasuku.” Wabonaga afite ubwoba, adashaka kugira byinshi atangaza.

Iki kinyamakuru cyageze ahari hasanzwe Neo, gisanga koko ntigihari. Ubusanzwe mu Bitaro bya Ruhengeri, Neo iba hafi n’Ikigo Nderabuzima cya Muhoza, bigatandukanywa n’uruzitiro. Abahivuriza bakunze kuhita kuri dispensaire gusa ubu iri hepfo ku muhanda ugana kuri SOPYRWA.

Yasanze Neo yarimuriwe hafi na kantine (cantine) y’ibitaro, ifatanye n’aho bavurira abana (pediatrie).

Mu makuru yandi yatanzwe, umwe mu bavuganye n’iri tangazamakuru yagize ati ” Neo yarimuwe izanwa hano gusa njye sinzi impamvu yabyo. Gusa hano naho si heza kuko hafatanye na pediatrie kandi bemerewe kuriramo, kwinjirana inkweto. Urumva ko impumuro y’ibiryo ishobora gusanga bano bana aho bari gufashirizwa. Ntabwo hisanzuye nko haruguru.”

Abajijwe niba uku kwimurwa ntaho guhuriye n’imfu z’impinja 20 ziherutse gupfa, asa n’ubyigurutsa, yagize ati ” Birashoboka cyo wenda mu cyumweru kimwe 20 zapfa bijya bibaho. Sinamenya niba mu cyumweru gishize byarabayeho.”

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku mpamvu yo kwimura Neo ndetse niba koko abo bana 20 barapfuye mu cyumweru gishize n’icyaba cyarabiteye.

Umukozi ushinzwe kwakira abagana ibitaro (Customer Care), Mukanoheri Josée ntiyari yakoze kuko ngo wari umunsi w’ikiruhuko. Ku murongo wa telefoni, abwira umunyamakuru ati ” Ese ni nde waguhaye uburenganzira bwo kwinjira mu bitaro? Wavuganye n’umuyobozi mukuru? Uzagaruke ejo uyu munsi ni konji, sinakoze.”

Mu kudacika intege, bukeye bwaho, umunyamakuru yavuganye na Mukanoheri asubiza ati ” Ayo makuru siyo gusa uravugana na DG arakubwira.”

Habaye icyorezo cyahekuye ababyeyi 

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Phillibert avuga ko habayeho icyorezo gituma bimura ahabaga Neo gusa ahakana ko hapfuye impinja 20 mu cyumweru kimwe.

Yagize ati ” Nibyo koko habayeho icyorezo mu kwezi gushize, duhita dufata ingamba zo kugikumira nk’ibisanzwe. Mu byumweru bibiri bibanza twapfushije impinja zirindwi mu cyumweru cya gatatu dupfusha izindi eshatu. Twabonye ko atari ibintu bisanzwe. Twahisemo gukora ubushakashatsi ngo tumenye icyo cyorezo icyo ari acyo n’ikiri kubitera. Twarakimenye ndetse tugishakira n’umuti ubu twamaze kuwugura. Ubu aho Neo yahoze hakongera kwakirirwa abana.”

Yakomeje agira ati ” Sinzi uwatanze ayo makuru ngo hapfuye impinja 20 gusa ikiriho ni uko muri Neo hasanzwe hadukamo ibyorezo. Ibyiza ni uko twebwe twabimenye kare tukabikumira, tugasaba ibikoresho ku bindi bitaro nka Ruli, Nemba, Shyira n’ahandi tukaba twakiriramo abana muri iki gihe. Twamaze kuhasukura inshuro eshatu, tuhakorera isuku ihagije.”

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi bajya kubyarira mu Bitaro bya Ruhengeri kutagira ubwoba ko hari ikibazo abana babo bagira kuko ubuyobozi bukurikirana umunsi ku wundi uko byifashe.

Dr Muhire afatwa nka kamara muri byinshi

Uwahaye BWIZA amakuru bwa mbere, avuga ko mu Bitaro bya Ruhengeri zimwe muri serivisi zigenda nabi bitewe n’uko bamwe baba bumva nta wundi watanga umuti atari umuyobozi wabyo, Dr Muhire Phillibert.

Yagize ati ” Dr Muhire we n’ibipfa ni uko aba atabimenye. Hari igihe abonnement (ifatabuguzi) ya televiziyo kuri reception(ahakirirwa abagana ibitaro) yashize, hashira nk’ukwezi ntawe uyireba kugeza ubwo uwo muyobozi aje kubikemura. Hari igihe itiyo y’imyanda yaturitse, hashira nk’ukwezi itarasanwa kuko buriya ni uko Muhire atari yarabimenye.”

Kuri iyi ngingo, Dr Muhire yavuze ngo ” Twese dukora nk’ikipe. Sinavuga ngo ninjye ukemura byose kuko twese turafatanya.”

Imyitwarire y’abaganga…..

Uwatanze amakuru avuga ko hari imyitwarire mibi iranga bamwe mu baganga bo muri ibi bitaro. Akomeza avuga ko hari igihe yumirwa nk’iyo abonye uko bamwe mu baganga bitwara.

Ati ” Umuganga waraye izamu akagira atya, akazana nk’umugore wo kuryamana na we kandi ari ku izamu. Hari n’ab’igitsinagore batoroka bakajya kunywa amayoga mu masaha y’akazi.”

Yakomeje agira ati ” Ndamuzi umuganga umwe ajya agira atya akajya kuryamana n’umugore ucururiza hafi y’ibitaro.”

Kuri iki kibazo, Dr. Muhire avuga ko ” Nta baganga bafite iyo myitwarire tukigira.”

Bamwe mu baturage bakunze gutunga urutoki Ibitaro bya Ruhengeri kuri serivisi mbi by’umwihariko ku bajya kuhabyarira. Hari ababwiye iki kinyamakuru ko bamwe bajya i Nemba cyangwa Shyira kuko ngo ” Umwana wawe yageze muri Neo yabo, kumubona ari muzima biba kuri bake.”

Hari umwe witwa David ukorera mu Mujyi wa Musanze, wavuze ko ” Agahomamunwa ari ukujya kuhivuriza mu ijoro. Ngo ntiwanyura mu mashini kuko dogiteri ntawe. Usanga abarwayi bategereje muganga yasohotse ntawe uhari. Birabangama kubona hopital nzima idashobora gufasha abantu.”

Bamwe mu babyeyi batuye muri Musanze bavuga ko bahisemo kujya gushakira serivisi zo kubyara mu bindi bitaro birimo n’ibyigenga kubera amakuru bumva kuri serivisi cyane izo kubyara zitangirwa muri ibi bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri muri rusange avuga ko ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi cyakemuwe bitewe n’ingamba bagiye bashyiraho kandi ngo utanyuzwe na we asaba ubufasha ikibazo cye kikamenyekana kigakemuka.

1 thought on “Mu bitaro bya Ruhengeri haravugwa “impfu nyinshi z’abana muri Neo”

Comments are closed.