Umugabo w’umugore uherutse kubyara abana 9 yahamagawe na perezida

Umugabo wo muri Mali ufite umugore wabyaye abana icyenda ku bitaro byo muri Maroc yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi cyane bubifuriza ibyiza, by’akarusho yavuganye na perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK).

Umugabo wa Cissé. Adjudant Kader Arby, aracyari muri Mali aho ari kumwe n’umukobwa wabo mukuru.

Yabwiye BBC Afrique ati: “Abantu bose bampamagaye! Abategetsi ba Mali bampamagaye bambwira ibyishimo bagize. Nabashimiye. Bose bampamagaye. Yewe na perezida yampamagaye.”

Umugore we Halima Cissé yabyaye abana icyenda barimo batanu b’abakobwa na bane b’abahungu abanje kubagwa.

Iyi mbyaro yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk’uko mbere byari byagaragajwe n’ibyuma bisuzuma ababyeyi.

Kader Arby n’umugore we w’imyaka 25 bari basanganywe umwana umwe w’umukobwa.

Muri Mali bamaze kubona ko Halima Cissé inda atwite idasanzwe bamwohereje mu bitaro byisumbuyeho muri Maroc.

Dr Rurangwa Théogène, muganga w’abagore ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda, yabwiye BBC ko ibi byabaye ari ibintu bishoboka ariko bidakunze kubaho.

A medic attending to one of the nonuplets in a clinic in Casablanca, Morocco
Se w’abana (aha bari kwitabwaho n’umuganga mu bitaro by’i Casablanca muri Maroc) avuga ko byamurenze kubera ukuntu abantu bamushyigikiye

Kader yavuze ko umugore we n’abana bameze neza ariko ataramenya igihe bazatahira.

Yagize ati: “Madamu n’abana bameze neza cyane. Turavugana kuri video n’umugore wanjye.”

Uyu mugabo avuga ko adafite impungenge zo kurera aba bana benshi umuryango we wungutse icyarimwe.

Ati: “Imana ni yo yaduhaye aba bana. Ni yo izagena uko bazamera. Ibyo ntibimpangayikishije. Iyo nyagasani akoze ikintu, aba azi impamvu.”

Byinshi ku buzima bw’abana be

Uyu mugore azamara mu bitaro igihe kiri “hagati y’amezi abiri n’atatu”  bari kwitabwaho mu byuma byabugenewe nkuko bivugwa n’uyoboye ibitaro bavukiyemo.

Prof Youssef Alaoui wo mu bitaro bya Ain Borja i Casablanca muri Maroc yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko “ari ikintu kidakunze kubaho ” kandi “cy’imbonekarimwe”.

Abo bana bapimaga hagati y’amagarama 500 n’ikilo kimwe igihe bavukaga.

Umukuru w’ibitaro Prof Alaoui yavuze ko Cissé yari afise inda y’ibyumweru 25 igihe yakirwa mu bitaro, abamukurikirana bakaba baramufashije kugeza ku byumweru 30. Abaganga cumi n’ababafasha 25 no bo bamubyaje.

Prof Aloui yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Asssociated Press ko ibyo azi, uwo mugore Cissé atigeze akoresha umuti n’umwe ujyanye no kwibaruka.

Yabwiye BBC Arabic ko yari mu bihe bitoroshye kubera inda nini, yitaweho neza.

Yagize ati:”Umubyeyi ubu ameze neza, nta kintu kikigize icyo kimutwara. Tumwifurije we n’abana be kunyarutsa kumererwa neza.”

Hari hamaze kuvuka abana icyenda inshuro ebyiri kugera uyu munsi. Bamwe bavutse ku mugore wo muri Australia mu 1971, undi n’uwo muri Malaysia mu 1999 – ariko nta n’umwe muri abo bana wamaze n’imisi mike.

Umugore wabyaye abana umunani muri Amerika mu 2009 ni we ufite umuhigo wa Guiness w’umugore wibarutse abana benshi icyarimwe kandi bakabaho. Abo bana uko ari umunani ubu bafite imyaka 12. Yasamye iyo nda bamuteye intanga.

Inkuru bifitanye isano : Kanda hano, umugore yabyaye abana 9