Ukwigira mu bukungu kwa Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zayo biri mu nzira nziza-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ukwigira mu bukungu kwa Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zayo biri mu nzira nziza, kandi ko impinduka ziri gushyirwa mu bikorwa ari ingenzi ku hazaza h’umugabane wa Afurika.

Ibi abitangaje nyuma yuko mu mpinduka zigomba kuranga uyu muryango uganisha ku kwigira,wafashe ingamba z’uko ibihugu byose biwugize bigomba gutanga umusanzu ungana na 0.2 % by’umusoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjira mu bihugu biwugize  ugenewe gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango. Ikindi ni uko Rwanda ruri mu bihugu biri kubahiriza inshingano zabyo mu gukusanya umusanzu wo gushyigikira uyu muryango.

Abitangaje mu gihe uyu muryango wakunze kunengwa ku myanzuro wafata dore ko wasangaga amafaranga yifashishwa mu bikorwa byawo, bamwe bavuga ko gukorera mu mucyo, utabogamiye ku bawufasha biri kure.

Agira ati “Ndagira ngo mbabwire ko ukwigira mu bukungu kwa Afurika Yunze Ubumwe n’inzego zayo biri mu nzira nziza. Impinduka ziri gushyirwa mu bikorwa ni ingenzi ku hazaza h’umugabane wa Afurika.”

Imbere y’abadipolomate batandukanye, Perezida Kagame yagaragaje ibyo uyu muryango uzibandaho mu gihe azaba awuyobora, dore ko bizemezwa mu nama itaha y’uyu muryango, aho azahita ahabwa izi nshingano.

Ati “Nk’igihugu kigiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, u Rwanda ruzaharanira ukwishyirahamwe kwa Afurika. Twiteguye gufatanya n’abasaza bacu na bashiki bacu hirya no hino ku mugabane tugamije kugera ku ntego twihaye…. Abanyafurika bahoze bashaka kwishyira hamwe, gusurana nta mananiza, guhahirana hagati yabo, no gukorana n’ibindi bice by’Isi mu bwubahane…. Kimwe mu bizava mu mpinduka z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nuko Afurika izagirana umubano ukomeye kandi utanga umusaruro n’indi migabane… Twafunguye imipaka yacu ku batugana bava mu bihugu byose ku Isi. Ubu bose bazajya bahabwa visa bahageze. Twiteguye kwakira abashyitsi benshi, no kunguka inshuti nyinshi.”

U Rwanda ruherutse kwakira akanama k’abaminisitiri 10 b’imari bahagarariye uturere 5 tugize umugabane wa Afurika, baherutse guhurira i Kigali barebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gutanga uyu musanzu.

Iyi nama yarimo n’umuyobozi wa komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat wagaragaje uko kugeza ubu ibihugu bihagaze mu gutanga uyu musanzu byemeye ndetse anasaba ibikigenda biguru ntege gushyiramo imbaraga.

Ati ”Ibihugu 12 byatangiye gukusanya umusanzu hashingiwe ku mubare twumvikanye. Ni ukuvuga ko mu gihe kitageze ku myaka ibiri turi hafi kugera ku mubare ufatika w’ibihugu byiyemeje gushyira mu bikorwa umwanzuro wafatiwe i Kigali…mboneyeho no gusaba ibindi bihugu kubishyira mu bikorwa, bareba ibikenewe cyane mu guteza imbere umugabane wacu. Ntabwo nirengagije ibibazo byagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize umuryango, n’imbogamizi bishobora guhura nazo.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete yagarutse ku kamaro k’uyu musanzu mu guteza imbere umugabane wa Afurika, harimo gutuma urushaho kwigira aho guhora uteze amaboko inkunga z’amahanga.

Ati”Uyu musanzu uzatera inkunga ibikorwa by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku kigero cy’ijana ku 100, na 75% bya gahunda zitandukanye z’uyu muryango na 25% azashyirwa mu bikorwa by’umutekano…ntabwo turi bugaruke ku bijyanye n’umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byacu ahubwo turarebera hamwe uburyo washyirwa mu bikorwa bisobanuye ko turi buganire ku mbogamizi za bimwe mu bihugu n’uburyo twazirenga mu gushyirwa mu bikorwa icyemezo cyafashwe.”

Kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2017, Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe yari imaze kugeza ku bihugu 21 byari ku nzego zitandukanye zo gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukusanya 0.2% by’imisoro y’ibyinjira mu gihugu akagenerwa uyu muryango. Ibihugu bya Cameroon, Nigeria na Morocco nabyo byitabiriye iyi nama nyuma yo kugaragaza ubushake bwo kujya muri aka kanama.