Uko igihu cy’ibihuha byabuzaga abatuye Rubavu kwikingiza Ebola cyeyutse

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bari kwitabira gahunda yo kwikingiza indwara ya Ebola, nyamara ngo mbere babanje kuyitabira ari bake bitewe n’amakuru y’ibihuha bari bifitemo.

Ubu bwitabire bwo gukingira abaturage bo mu karere ka Rubavu bakunze kujya muri Congo Kinshasa mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, bwatangiye bugenda biguru ntege, ariko ngo ubu abantu baragenda barushaho kuyitabira.

Umwe mu bashinzwe gushishikariza abantu kwitabira iyi gahunda y’ikingira iri kubera kuri site y’ikingira ya Rubavu iri ku mupaka muto(Petite Barriere), witwa Busasa Rosette avuga ko batangiye bakira umubare w’abantu bake kandi babishishikarije benshi.

Ati” Bigitangira wasangaga twakira icya kabiri cy’abo twagombye gukingira ku munsi bitewe n’amakuru y’ibihuha yari mu baturage. Nkaho twateganyije kwakira abantu 100 wasangaga twakira 50 ku munsi. Ubu twakira abasaga 300 ku munsi”

Busasa avuga ko ibi bihuha byari muri bamwe mu baturage byavugaga ko ufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, ufata iya diyabete n’indi miti ikomeye ndetse n’uri muri gahunda yo kuboneza urubyaro atafata uru rukingo kuko ngo rwamugiraho ingaruka. Hari kandi n’abavugaga ko umugabo wakingiwe aba ikiremba, abavuga ko uwakingiwe agira umuriro mwinshi nyamara ngo ntabwo ari ukuri. Gusa ngo bakomeje kwigisha aba baturage barabyitabira.

Ikinyamakuru The Source Post cyaganiriye n’abantu batandukanye bahawe uru rukingo bagaragaza uko biyumva mu mubiri wabo nyuma yo gukingirwa.

Maragahinda Jean Pierre w’imyaka 66 y’amavuko, utuye mu murenge wa Nyamyumba muri Rubavu avuga ko umunsi wa mbere nyuma yo gukingirwa tariki 9 Mutarama 2020, yaraye adasinziriye, ariko ngo n’ubundi hari igihe ajya abura ibitotsi iyo atanyweye inzoga.

Akomeza avuga ko atigeze abura imbaraga zituma agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibyo kutabura ubu bushake abihurizaho na Atumisi Josue w’imyaka 19 wakingiwe nyuma y’iminsi ine iyi gahunda yo gukingira itangiye. Muri aka karere gutangira gupima muri rusange abakunze kwambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Congo Kinshasa byatangiye tariki 8 Ukuboza 2019, Atumisi we yikingije tariki 12 Ukuboza 2019.

Avuga ko uretse intege nke yagize mu minsi ya mbere ahawe uru rukingo nta kindi kibazo yagize.

Izi ngaruka zivugwa nanone ntizigaragazwa n’ababa bamaze gukingirwa, uwitwa Ntibahanana waganiriye n’umunyamakuru wa The Source Post nyuma y’iminota 15 amaze gukingirwa yavuze ko yumva ameze nkuko bisanzwe.
Ati “Nta mpinduka numvise mu mubiri, uru rushinge ntirwaca umuntu intege, keretse ahari arwaye.”

Ku bijyanye n’amakuru abakingira bita impuha yabuzaga abaturage kwikingiza ku bwinshi, aba baturage bavuga ko aba abarimo, hari bamwe bagenda babihwihwisa ariko ngo bimaze gucogora, niyo mpamvu ngo baro kwitabira iyi gahunda.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gisenyi Dr Lt Col Kanyankole William avuga ko iyo bagiye gukingira umuntu hari ibyo bitaho, bitandukanye n’izo mpuha zari mu baturage. Avuga ko uwo bagiye gukingira babanza kureba uko ubuzima bwe buhagaze.

Ati “Twebwe twereka abaturage ubwiza bw’urukingo ubishaka akabikora, utabishaka ni uburenganzira bwe…Ntabwo twe tureba dushingiye ku muntu kubera indi miti afata n’ikibazo afite mu buzima. Ubundi umuntu ashobora kuba afite imiti y’indwara arwaye nk’iyo ya diyabete ariko ntibimubuza gufata uru rukingo. Abaganga turabanza tugashishoza tukareba ko n’ubundi afite imbaraga z’umubiri. Ikibazo si indwara arwaye, ahubwo ni uko umubiri we umeze mu gihe ashaka gufata urukingo.”

Akomeza atanga ingero z’uburwayi bushobora kubuza umuntu gufata uru rukingo, ati “Umuntu ufite amaraso make, ufata imiti ikomeye nk’iya kanseri dushobora kumubuza gufata urukingo. Ariko tumaze kubona ko afite ibibazo by’amagara; ko umubiri we ufite imbaraga nkeya.”

Dr Kanyankole avuga ko uru rukingo rumaze guhabwa abantu basaga ibihumbi 8, i Rubavu hamaze gukingirirwa abasaga ibihumbi 6. Hakaba hari gahunda yo gukingira abantu bagera ku bihumbi 200 mu gihugu hose.

Amabwiriza yo gutanga uru rukingo agena ko umwana utarengeje imyaka 2 y’amavuko n’umugore utwite badahabwa uru rukingo.

Ntakirutimana Deus