Leta igiye kongera imyaka y’uwemerewe kugura no kunywa inzoga

Kugira imyaka 18 ntibizaba bihagije mu minsi iri imbere ngo umuntu yemererwe kugura no kunywa inzoga.

Uyu munsi ufite iyo myaka byombi arabyemerewe, ariko Leta y’u Rwanda iri gushaka ko uwemerewe kugura no kunywa ibinyobwa bisembuye yaba afite hagati y’imyaka 20 na 25.

Inkuru The Source Post ikesha The New Times igaragaza ko u Rwanda ruri muri iki cyerekezo nyuma yuko u Rwanda rugaragaye nka kimwe mu bihugu biza imbere mu kunywa inzoga mu karere ruherereyemo nkuko byagaragaye mu cyegeranyo Loni yashyize ahabona. Ikindi ni uko urubyiruko rwinshi runywa inzoga cyane; kuba ufite imyaka 18 ari we wemerewe kuyinywa ntibyayiciye ku rubyiruko.

Ibyo kongera iyi myaka byemezwa na minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Soline Nyirahabimana.

Akomeza avuga ko intera yo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga mu rubyiruko yiyongereye cyane. Iki kibazo ngo kizagibwaho impaka nyuma gitangarizwe abanyarwanda mu gihe cya vuba.

Ku bijyanye n’inzego z’ubuzima, ababishinzwe bavuga ko inzoga atari nziza ku rubyiruko cyane ko ngo ubwonko bw’umuntu buba bugikura kugeza ku myaka 25. Kuba rero ngo umuntu yanywa inzoga mbere y’iyi myaka ngo zabwangiza. Ikindi ni uko ngo umuntu uri mu myaka 20 inzoga zishobora kumugira imbata zayo.

Imibare yashyizwe ahabona na RBC muri 2015 igaragaza ko abanyarwanda 1.6% cyangwa ibihumbi 200 byabo bafite hagati y’imyaka 14-64 bafite ibibazo batewe no kunywa ibinyobwa bisembuye. Ni mu gihe abagwta kuri 7.6% bafite munsi y’imyaka 35 babaye imbata y’ibiyobyabwenge cyangwa bagira ibibazo bituruka ku binyobwa bisembuye.

Mu mwaka wa 2018, komisiyo ya loni ishinzwe ubukungu bwa Afurika (the United Nations Economic Commission for Africa-UNECA) yaburiye u Rwanda guhangana n’ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye bihanyobwa ku rwego rwo hejuru. Iyi komisiyo igaragaza ko u Rwanda cyari igihugu cya kabiri mu karere mu kunywa ibinyobwa bisembuye.

Ku ruhande rw’abahanga mu mitekerereze, Emmanuelle Mahoro, avuga ko nta myaka myiza yo kunyweraho inzoga ariko ngo byibura hejuru y’imyaka 20 ngo uko umubiri wabyitwaramo. Avuga ko inzoga iteza ibibazo bikomeye birimo amakimbirane mu miryango ndetse n’iby’imitekerereze.

Ibinyobwa bisembuye biteza urupfu nkuko bigaragazwa n’ishami rya loni rishinzwe ubuzima, raporo yayo ivuga ko impfu zibaho ku Isi 5.3% zikomoka ku kunywa ibi binyobwa.

Ku Isi, 61% by’ibihugu, usanga abaturage baho batangira kunywa inzoga hagati y’imyaka 18 cyangwa 19. U Buhinde nibwo bwafashe ingamba ko abaturage baho bafata ibi binyobwa hagati y’imyaka 25 na 30.

Muri Afurika imyaka myinshi yo kunywa inzoga ni 21 mu bihugu nka Misiri mu gihe imike ari 15 muri Ethiopia. Mu bihugu nka Algeria na Benin nta myaka igenwa n’itegeko abaturage baho bemerewe kunyweraho ibinyobwa bisembuye.

Ntakirutimana Deus