Ebola: Abambuka imipaka baciye inzira zitemewe bagereranywa nk’abicukurira imva

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) n’ishami rya Loni ryita ku buzima(OMS) baraburira abambukiranya ibihugu banyuze mu nzira zitemewe, icyo bafata nko kwiyahura ariko bishobora kugira ingaruka kuri benshi, bakabagira inama.

Mu bihe bitandukanye hari abantu bagiye bumvikana ko bambutse imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu byavuzwemo ebola (Congo Kinshasa na Uganda) baciye mu nzira zitemewe(bita inzira za panya). Mu gihe abaca mu zemewe babanza gupimwa virusi ya Ebola biciye mu kubapima umuriro uwo basanga afite kuva kuri dogere selisiyusi 38 agasuzumwa ko nta ebola arwaye. Abaca muri izo nzira siko bimeze; nta n’umwe upimwa, ku buryo bashobora kwandura iyo virusi bakaba banayanduza abandi.

Minisiteri y’ubuzima ibicishije mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima iburira abo bantu. Ni mu gisubizo umuyobozi wayo ushinzwe kumenyekanisha amakuru, Kayumba Malick yasubije umunyamakuru wa The Source Post wari umubajije ku ngamba bafitiye abanyura muri izi nzira.

Agira ati ” Iyo uciye muri izo nzira uba uri kwishyira mu kaga.”

Kayumba avuga ko unyura muri izo nzira aba yishe amategeko, bikaba bibi kurushaho igihe avuye mu gihugu cyavuzwemo ebola, icyo yita kwishyira mu kaga.

Ati” Ugiyeyo ukayandura, ukanyura mu nzira zitemewe, numarana nayo igihe utabivuze ntuzavurwa ngo ukire, ariko ubivuze kare wavurwa ugakira, ntupfe ngo wice n’abandi.”

Abafite ibyo bitekerezo abagira inama zo guca ku mipaka yemewe bagasuzumwa kuko ngo biri mu nyungu zabo ku bijyanye n’ubuzima, ubw’abo bahura, umuryango we n’igihugu muri rusange.

Yungamo ko ntako u Rwanda rutagize ngo rushyireho ahantu hatandukanye ho gupimirwa ibimenyetso bya ebola ku bava mu mahanga. Ubu hashyizweho ahantu 22 ku mipaka y’u Rwanda, hari abasuzuma (bapima umuriro) basaga 300. Akomeza avuga ko hakomeje ubukangurambaga bwo kwirinda ebola hirya no hino mu gihugu.
Mu bindi avuga byakozwe, hari abantu bagiye bahugurwa ku bijyanye no gufasha abandi kwirinda iyi ndwara barimo abajyanama b’ubuzima.

Asaba buri wese gufata ebola nk’ikibazo gikomeye agafata n’ingamba zikomeye. Ati ” Buri wese yari akwiye kumva ko ari inshingano ze kwirinda ebola no kuyirinda abandi.

Asoza avuga ko n’ubwo urukingo rwa ebola rwabonetse ndetse hari abasaga ibihumbi 8 bamaze kuruhabwa mu Rwanda mu bagera ku bihumbi 200 bazaruhabwa, bitavanaho ingamba zafashwe zo gukumira iki cyorezo.

Umukozi mu ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS), ishami ry’u Rwanda, Gasherebuka Bosco avuga ko kutita ku bijyanye n’ingamba zo gukumira ebola byatumye ihitana benshi mu myaka yashize mu bihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba. Ku bijyanye n’abaca mu nzira zitemewe baza mu Rwanda abasaba kubyirinda kuko byabagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu. Ashima kandi u Rwanda ingamba rwafashe mu gukumira ebola.

Iyi ndwara yahitanye benshi muri Afurika iheruka kugaragara muri Kanama 2018 muri Congo Kinshasa yagaragaye ku bantu 3288 abagera ku 2236 barapfuye, imibare itangwa na Loni kugeza tariki 13 Mutarama 2020.

Ntakirutimana Deus