Dore uko umurwayi wa Ebola yakwitabwaho mu Rwanda

Ahari urugi rw'ubururu hinjirira abarwayi, haruguru hakinjirira abaganga

Bitewe n’ingamba u Rwanda rwafashe mu kwikingira Ebola ndetse n’amahirwe, iyi ndwara ntiragera mu Rwanda kuva yakongera kugaragara mu karere muri Kanama 2018, zimwe mu ngamba zafashwe zijyana no kugena byinshi byo guhangana n’iki cyorezo.

Ikinyamakuru The Source Post cyanyarukiye mu karere ka Rubavu ahari ikigo giherereye mu murenge wa Rugerero cyagenewe kwita no kuvurirwamo abarwayi ba Ebola igihe baba babonetse, ni ikigo cyitwa mu Cyongereza Ebola treatment center(ETC).

Menya Ebola

Ebola ni indwara iterwa na Virusi ya Ebola(yitiriwe umugezi wo muri Congo Kinshasa, aho yavumbuwe). Ubusanzwe iyo virusi yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara ariko tukayikwirakwiza. Iyi ndwara yibasira abantu ndetse n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impala, isha, inguge, ingagi, ibitera n’izindi. Iyi ndwara imaze guhitana abantu basaga 2000 ubwo iheruka kwaduka muri Congo Kinshasa

Baraka asobanura imikorere y’iki kigo

Iki kigo cyahoze ari nderabuzima cya Rugerero cyaje gutunganywa mu buryo buhambaye bwo kwita ku barwayi ba Ebola. Umuyobozi wacyo Baraka Jean yasobanuye byinshi ku bijyanye nacyo.

Aha hahoze ikigo nderabuzima cya Rugerero

Icya mbere ni cyo cyonyine kigenewe kuvurirwamo umurwayi wa ebola mu Rwanda. Ahagezwa mu gihe byemejwe ko yanduye iyi virusi. Uketswe abanza kujyanwa mu nyubako zagenewe kwakira by’agateganyo uketsweho iyi ndwara. Izi nyubako kugeza ubu ni 18 mu gihugu, ziri mu bitaro by’uturere. Uri aho akorerwa ibizamini, ebola yamugaragaraho akajyanwa i Rugerero.

Ebola Treatment centre

Iki kigo kigizwe n’ibice bibiri, ahitwa green zone(soma girini zone) n’ahitwa red zone(soma redi zone).Baraka avuga ko icyageze muri red zone gitwikwa asobanura n’impamvu.

Ahari urugi rw’ubururu hinjirira abarwayi, haruguru hakinjirira abaganga

Muganga n’umurwayi mu bice bitandukanye

Muri iki kigo hari ahinjirira muganga, mu mabwiriza yaho agera ahari imyenda ahita yambara mu buryo bufurebye umubiri wose, ku buryo virusi ya ebola itamugeraho, mu kwambara byibura haba hari abaganga babiri bagafashanya. Uwambaye nabi iyi myambaro yakwandura, dore ko hari abagiye bayandura ndetse ikanabica mu bihugu bya Afurika.

Ikibaho cyandikwaho amakuru ku barwayi afasha muganga

Umuganga ugiye kwinjira muri iki kigo atangira akaraba, akagera aho apimwa umuriro, iyo basanze afite byibura ugera kuri dogere Celisiyusi 38 ntabwo yemererwa kwinjira ahubwo ahita na we asuzumwa nk’ukekwaho ebola.

Uko abaganga baba bambaye

Urenze aha agera aho yambara iyi myambaro, nyuma agakomeza mu nzira yabigenewe akareba ku kibaho kiriho amakuru ku murwayi agiye kwitaho agakomeza mu nzira yabugenewe.
Muganga abanza gukaraba mbere yo kwinjira muri iki kigo

Umwambaro atamarana isaha

Umuganga wambaye uwo mwambaro ntawumarana igihe kigeze ku isaha, kubera uburyo uba upfutse umubiri wose, ubushyuhe n’ibindi aba akeneye birimo guhumeka bituma amarana uyu mwambaro iminota nka 45. Baraka avuga ko umuganga aba yakoze akazi kose asabwa muri icyo gihe.

Amatsiko ku buryo umurwayi yinjira mu bitaro

Umurwayi wa Ebola yinjizwa muri ibi bitaro ari mu modoka igenewe abarwayi (ambulance). Iyi yinjira iteye amatako aho umurwayi yinjirizwa.

Aho imodoka itwaye umurwayi yinjirira

Iyo ari umurwayi ubasha kwigenza ahita yakirwa n’abaganga 2 bambaye mu buryo bwagenwe ndetse n’abafasha (aba-travailleus bahuguwe) bamutwara bakamujyana mu cyumba avurirwamo. Iyo atabasha kwigenza yakirwa n’abaganga 4 n’ababafasha 2.

Uko imodoka yinjira mu bitaro

Abo nibo bonyine bemerewe kugera ahari iyi modoka no mu cyumba abarwayi babamo. Imodoka itwara aba barwayi nayo ni iyabigenewe. Mu Rwanda ubu hari eshatu. Mu gihe cyose iba izanye umurwayi, uyitwara ntiyemerewe kuyivamo. Ikoze mu buryo umurwayi atakwanduza uyitwaye.

Iyi modoka itwara umurwayi iherekejwe n’iya polisi ndetse n’iba irimo abaganga. Bimenyerewe ko umurwayi akenshi agenda muri ambulance ari kumwe n’abaganga, ariko uwa ebola nta muganga bagendana.

Imodoka yazanye uyu murwayi iyo amaze kuvanwamo aterwa imiti yabugenewe n’amazi mbere yo gusubirayo.

Imodoka ifuherwa imiti n’amazi mbere yo gusubirayo

Baraka avuga ko igikoresho cyose cyageze ahitwa muri red zone( buri wese ategekewe kuhagera yambaye uko byagenwe) kidasubira mu bantu kuko gishobora kubanduza. Ndetse n’imyambaro yagenewe abaganga iratwikwa, mu byo aba yambaye ikidatwikwa ni bote.

Ahagenewe abarwayi ba Ebola

Uwinjiye muri iki kigo abujijwe kugenda akora ahantu aho ari ho hose. By’umwihariko muganga agirwa inama yo kuvanamo umwambaro wabugenewe yitonze ku buryo atakwikoraho. Aha ngo niho abaganga benshi bagiye bandurira ebola, bamwe ikabahitana.

Inzira igana aho abaganga bakuriramo imyenda bakomeza basohoka hanze

Muri iki kigo hari ahatwikirwa imyambaro n’ibindi bintu byageze muri redi zone. Ndetse hari n’ahagenewe gushyirwa ibijyanye n’umubyeyi utwite wabyarira muri iki kigo mu gihe ari kuvurwa.

Ahagenewe gushyirwa ibijyanye n’umugore utwite wabyariye muri iki kigo

Ahagenewe gusezera ku murwayi witabye Imana

Muri iki kigo hari kandi ahabigenewe umuryango w’uwitabye Imana uhagarara hakaba haza n’abihayimana bafasha mu gikorwa cy’amasengesho yo gusezera kuri uwo muntu. Umuryango w’uwitabye Imana ntabwo ushobora kumukoraho na rimwe.

Aho abagize umuryango bahagarara basezera ku witabye Imana

Aha ahavanwa ajyanwa ku irimbi ryabugenewe, aho ashyingurwa n’abantu babitojwe.

Imashini itwika ibyageze muri redi zone

Iki kigo kugeza uyu munsi nta muntu n’umwe kirakira kuko ebola itaragera mu Rwanda, ndetse n’ingamba za leta zigamije ko itahagera.

Gusa inzego zibishinzwe zigeze gukora ummwitozo wo kwerekana uko umurwayi wa ebola yakwitabwaho aramutse ajyanywe muri icyo kigo. Icyo gihe umwe yarakize undi arapfa mu rwego rwo kwerekana uko yashyingurwa.

Abanyamakuru n’undi muntu wese utari umuganga n’umufasha we babyemerewe, ntawemerewe kugera muri iki kigo, mu gihe havugwa ikkibazo cya ebola. Ikindi ni uko uramutse winjiyemo (muri redi zone), igikoresho cyose yinjijemo kigomba gutwikwa.

Inyubako yakira uketsweho ebola
Inyubako ya

Imyitozo yerekanaga uko umurwayi yitabwaho Uko umurwayi wa Ebola yitabwaho, aha hari mu myitozo[/caption]

Mu rwego rwo kwirinda Ebola, abinjira mu Rwanda bapimwa umuriro [/caption]

Uko bashyingura uwishwe na Ebola[/caption]

Ntakirutimana Deus