Ababyeyi bagira ipfunwe ryo kuvuga ibitsina mu gihe bigisha abana babo iby’ubuzima bw’imyororokere

Ababyeyi n’abarezi bemera ko bagihura n’imbogamizi zo kuvuga mu mazina imyanya myibarukiro mu gihe bigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere,ku buryo usanga hari ababikurizamo gutwara inda zitateguwe, Guverineri Gatabazi akaba abagira inama z’uko barenga izi mbogamizi.

Ibi byagarutsweho kuwa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020, ubwo Umuryango Imbuto Foundation watangizaga mu Karere ka Burera umushinga umushinga wita ku buzima bw’imyororokere mu Rubyiruko (Adolescent and Youth Sexual Reproductive Health and Rights-AYSRH & R) kugira ngo rubashe kwirinda inda zitateguwe n’izindi ngaruka zitandukanye.

Mu ntara y’Amajyaruguru abangavu basaga 1600 batewe izi nda mu mwaka wa 2019, muri Burera ziterwa 83 muri Gicumbi bagera kuri 906.

Kuvuga izina ry’igitsina mu maso y’abana?

Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda bo mu karere ka Burera bavuga ko batavuga iby’ibitsina(imyanya myibarukiro imbere y’abana babo. Hari n’abarezi bavuga ko batabitinyuka bari imbere y’abanyeshuri.

Irankunda Gregoire uyobora GS Cyanika avuga ko aya mazina batinya kuyavuga mu kinyarwanda, asanga ari no kubahuka iyo myanya.

Buregeya Paul uyobora GS Kinoni ati” Kubivuga mu izina (ibitsina), kubyatura rwose biragoye, mudufashe uko twajya tubivuga.” Nyuma yo kuganirizwa avuga ko agiye kujya abyigisha nta kimuziga.

Mujawamariya Pascasie uyobora GS Musasa agira ati “Ayo mazina kuyatura ntabwo bijya bitworohera, kabone n’ubwo twigishwa kubivuga, hari igihe ubyumva kuri radiyo uri kumwe n’umwana bikagutera ipfunwe.

Aba barezi bavuga ko imbogamizi nini bazibona mu muco nyarwanda, aho ngo usanga amazina nk’aya bayatsinda nyamara ngo ibi bitsina ari ibice by’umubiri bikwiye kuvugwa ntibitere isoni nk’uko uvuze ukuboko nta soni bimutera.

Kubera iyo mpamvu ngo usanga batinya kwigisha urubyiruko uko byakagombye ku buzima bw’imyororokere, bityo bakavana amakuru n’inyigisho bitaboneye ku bandi bakaba bakwishora mu mibonano mpuzabitsina irimo n’idakingiye. Hari ndetse ngo n’ababikorera kwimara amatsiko baba bafite.

Ku ruhande rw’abaforomo bakora mu bigo nderabuzima byo muri Burera bavuga ko badatinya kuvuga iyi myanya kuko ngo babyiga kandi bakigishwa kubiganiriza ababagana.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko igihe kigeze ngo iyi mitekerereze n’imyumvire bihinduke.

Ati “Ibijyanye no kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko cyangwa mu bana bacu, ni ikintu umuntu adakwiye gukomeza kugirira ipfunwe n’isoni zo kubivuga. Ababyeyi nibumve ko umwana akeneye kugira ubumenyi ahabwa n’ababyeyi mbere na mbere ariko leta ikaba ifite inshingano yo guha abo babyeyi ubumenyi kuko bose ntibaba bafite ubwo guha abana babo.”

Ababyeyi bagire inshuti abana babo

Agira ati “Bishoboka iyo umubyeyi agize umwana we inshuti, kuko nta muntu uba ukwiye kwigisha umwana wawe utarabanje kumuha iby’ibanze. Iby’ibanze bijyanye n’uko umwana akura umusobanurira uko ubuzima bwe bugenda bukura, uko umwana w’umukobwa akura, uko umubiri we uteye n’uko uhinduka; ko azagera mu gihe cyo kujya mu mihango, uko bizagenda, uko azabyitwaramo no gusaba ibyo akeneye ngo abihabwe, aho kubyandika mu marenga. Buri wese akumva ko afite inshingano zo kumuherekeza. Ni ukubaka icyizere mu mwana wawe bigatuma abasha kukubwira amabanga ye.”

Aha ngo umwana hagize umusambanya ngo yabikubwira. Ati “Bakamusambanya yarangiza akabihisha kubera ko atajya akwisanga, akwisanzuraho, nyamara yakabaye ari wowe abaza impinduka yagize mu mubiri we.”

Umuco nyarwanda urarengana

Guverineri Gatabazi avuga ko umuco wa kinyarwanda utagiraga ubwiru iby’ubuzima bw’imyororokere, ahubwo wagiraga uko ubiteganya biciye kuri ba nyirasenge baganiriza urubyiruko.

Ati “Impamvu boherezaga umwana kwa nyirasenge, nyirasenge yabaga yateguwe. Araje kubera ko akwizera uzamuganirize ibingibi. Ni bwo buryo abanyarwanda bari bafite bwo kwigisha ubuzima bw’imyororokere. Uwo nyogosenge bamwe batakigira uyu munsi yahindutse umwarimu wabyigiye, umuyibozi ugomba gutanga ubumenyi, abakangurambaga babitozwa ngo babyigishe”

Avuga ko uyu mushinga ari gahunda yo gukiza ubuzima bw’abantu, yo gukingira urungano ruri imbere, itangiririra mu ruhongore kuko bavuga ngo izijya guhona(gucika) zihera mu ruhongore.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu mushinga Imbuto Foundation Kalisa Isabelle avuga ko uyu mushinga ugenewe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 24 bo mu turere twa Burera na Nyagatare, ahagaragara umubare munini w’abangavu batewe inda zititeguwe. ukazamara imyaka 3.

Yemeza ko guhindura imyumvire bifata igihe kinini, akaba ari yo mpamvu bazahugura ibyiciro bitandukanye by’abantu barimo ababyeyi ngo bakangukire gufasha abana babo badatinya kubasobanurira neza ubwo buzima uko bikwiye. Bazahabwa inyigisho, batinyurwa n’abafashamyumvire bahabwe n’ibikoresho bizabafasha mu kubona ubwo bumenyi.

Yungamo ko ibizakorwa muri uyu mushinga byitezweho byinshi, ati “Hari abangavu baterwa inda kuko badafite amakuru, aha bazigishwa gufata icyemezo. Ni ugukumira bagahabwa amakuru kare n’abatewe inda ntibatereranywe.

Ibizakorwa muri uyu mushinga ngo bizatanga umusaruro, urubyiruko ruhabwa amakuru, umuryango ufashwa kumwigisha, ku ishuri bahabwa ibiganiro bikagera no ku batari ku ishuri, bakanaganirizwa n’abaganga ngo bagire ubumenyi bwisumbuyeho.

Uyu mushinga w’imyaka 3 uzashyirirwa mu bikorwa muri Burera na Nyagatare, ukaba wari umaze igihe mu turere twa Gicumbi na Nyarugenge guhera mu 2010.

Ntakirutimana Deus
E-mail deunta4@gmail.com