Indwara ya coronavirus irakekwa mu bilometero 1000 uvuye mu Rwanda

Umuntu waketsweho indwara ya Coronavirus yajyanywe mu bitaro ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kenya uyu munsi.

Ari kwitabwaho nyuma yo kumupima bakamusangana bimwe mu bimenyetso by’iyi virusi birimo ibicurane n’umuriro mwinshi. Ni mu gihe ibihugu birimo n’u Rwanda byagiye bisaba abaturage babyo kwitwararika kuri iyi virusi imaze guhitana benshi mu Bushinwa.

Mu gihe iyi ndwara yakwemezwa ko iri muri Kenya byaba ari ikibazo ku bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda dore ko hari intera ingana na kilometero 1004 kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi na 1164 mu gihe ujyayo anyuze inzira y’umuhanda.

Uyu murwayi yageze muri Kenya avuye mu mujyi wa Guanzhou, kuri uyu wa kabiri. Yahise ashyirwa mu kato ageze kuri iki kibuga.

Kenya ibaye igihugu cya 2 giketswemo iyi ndwara muri Afurika nyuma ya Cote d’Ivoire. Muri iki gihugu naho hari umunyeshuri w’umukobwa wari uturutse mu Bushinwa waketsweho iyi virusi akaba ari kuyisuzumwa.

Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu itangaza ko uyu munyeshuri w’imyaka 34 yageze ku kibuga cya Abidjan kuwa kane akorora, arwaye ibicurane ndetse anafite ibibazo byo guhumeka, bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye iyi virusi.

Ubuyovbozi buvuga ko bwizeye ko yaba arwaye umusonga aho kuba iyi ndwara, ariko ngo ibizamini nibyo byerekana icyo arwaye.

Michel Yao,ushinzwe gahunda z’ishami rya Loni rishinzwe ubuzima muri Afurika agira inama minisiteri z’ubuzima kuri uyu mugabane gukomeza ingamba zirimo gupima umuriro abagera ku bibuga by’indege bose bavuye mu ntara ya Hubei mu Bushinwa.

Abatuye uyu mugabane barasabwa kwirinda kugira ubwoba, ahubwo bagakomeza kubungabunga isuku, bakajya ku bitaro bibegereye mu gihe bafite umuriro mwinshi, bakorora banafite ibibazo mu mihumekere.

Biravugwa ko iyi ndwara yanduwe n’abagera ku bihumbi 4 imaze guhitana abasaga 100 mu Bushinwa. Ibihugu birimo u Buyapani byatangiye kuvana abaturage babyo mu mujyi wa Wuhan mu ntara ya Hubei yagaragayemo bwa mbere iyi ndwara babajyana iwabo.

Iyi ndwara imaze kugaragara mu bihugu 16 ku Isi. Yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu Kuboza 2019 mu ntara ya Hubei.

Iyo ndwara yo mu bwoko bw’ibicurane, yandurira mu mwuka irangwa n’ibicurane, inkorora, gucika intege no kugira umuriro mwinshi, uyanduye igatangira kugaragara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.

Abanyarwanda basabwe kutajya aho yavuzwe no gukomeza ingamba zo kuyirinda nkuko birinze Ebola.

Ntakirutimana Deus