Uko bareba amanota y’abanyeshuri

Kureba Amanota y’Ikizami cya Leta yasohowe na Rwanda Education Board (REB) / Check for National Examinations Results from Rwanda Education Board (REB)

Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri:

1) Kuri Interineti

2) Kuri Telefone

1. Kuri Interineti

Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti kurikiza ibi bikurikira:

1) KANDA KURI AHA UREBE RESULT

2) Mu kuboko kw’iburyo, reba ahanditse “Search Results”

3) Hitamo icyiciro umunyeshuri yakoreye ikizamini (P6, S3 cyangwa S6)

4) Munsi yaho ahanditse “Registration No” wandikemo Code (inomero iranga umunyeshuri)

5) Emeza ukanda kuri Enter kuri clavier cyangwa se ukande ku gashushanyo ka loupe ukoresheje souris.

2. Kuri Telefone abarangije amashuri abanza, icyiciro rusange cg ubumenyi rusange

Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Telefone kurikiza ibi bikurikira:

1) Andika SMS : S6+Code (inomero iranga umunyeshuri) cg S3+Code cg se P6+Code

2) Ohereza kuri 4891

Urugero:

Adika P603030902020 wohereze kuri 489

Adika S30101010OLC028 wohereze kuri 489

Adika S604055MEG017 wohereze kuri 489

3. Kuri Telefone abarangije mu myuga n’ubumenyingiro

1) Hamagara *702*1#

2) Hanyuma ukurikize amabwiriza

Iyo ugize ikibazo uhamagara umurongo utishyurwa 4848

4. Abarangije inderabarezi

Abarangije inderabarezi bo bashobora kureba amanota yabo kuri www.ur.ac.rw, hanyuma ukareba ahanditse College of Education.