Musanze: Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe mu kwirinda Coronavirus yabaye intero

Polisi ikorera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi yamanitse amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya covid-19 ahantu hatandukanye mu rwego rwo kwibutsa abaturage ingamba zafashwe mu guhangana n’iki cyorezo.

Ni igikorwa cyabutse gikorerwa muri santere ya Kinigi iri mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu karere ka Musanze.

Abapolisi babiri barimo umwe wambaye umwambaro usanzwe wa polisi n’uw’abaahinzwe umutekano wo mu muhanda bagendaga bamanika ku nkuta z’inzu n’ahagera abantu benshi, iri tangazo.

Utubari n’ahandi hacururizwa ibitagenwe mu itangazo ko bitagomba kuba mu bicururizwa mu nzu zigomba gufungurwa, birafunze.

Abacuruzaga ibiribwa n’ibindi bitaribwa, bitanatangajwe mu bigomba gusigara mu miryango ifunguwe byavanwemo.

Farumasi rukumbi igaragara muri iyi santere nayo irafunguye, iri kwakira abantu yubahiriza intera iri hagati y’umuntu n’undi igera byibura kuri metero imwe, kandi abinjira babanza gukaraba.

Mu isoko hari abantu bake ugereranyije n’ababaga bahari mu bihe bisanzwe, inzego z’umutekano zaritambagiyemo zibaza bamwe baririmo icyo bari gukora, abagaragaye ko nta gifatika bari gukora basabwa gutaha, abahaha nabo bibutswa ko bagomba kugira vuba bagataha.

Muri uko guhaha hari abantu bari guhahira ibintu byinshi rimwe. Ku bijyanye n’ibyuriye harimo amakara aho ikiro cyaguraga amafaranga 300 ku kiro yabaye 350, abandi banga kuyacuruza.

Nubwo bimeze gutya ariko hari abantu biganjemo urubyiruko ndetse n’abakuze (abasaza) bari bahagaze muri iyi santere ahagana saa yine z’amanywa.

Ku kibuga kiri hafi y’umurenge, hari abana barimo gukina umupira, ubona ababyeyi babo bicaye hanze. Hari imiryango ariko usanga ari nk’ibiri cyangwa itatu iri hamwe n’ubwo hari ababyeyi bafungiranye abana babo mu nzu, abandi mu bipangu.

Moto zajyaga zigaragara muri iyi santere nta n’imwe yaharangwaga. Abafite utubari nk’abari baraye babaze ihene bemeye igihombo ariko bafatanya na leta mu kurwanya coronavirus.

Muri rusange ingamba zikomeje kugenda zubahirizwa, n’aho bitanoze, umunyamakuru wa The Source Post wageze muri iyi santere yabonye umuyobozi w’umudugudu wa Nyagisenyi mu kagari ka Nyonirima muri Kinigi ajya kubahwitura.

Abagize inzego z’umutekano bari guhwitura abaturage barimo polisi na Dasso bafatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ntakirutimana Deus