Kagame yihanganishije imiryango y’ingabo zaburiye ubuzima mu kwitangira igihugu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano umwaka mushya wa 2020, yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima bwabo mu bikorwa byo kwitangira igihugu no kubungabunga umutekano hirya no hino ku Isi.

Nkuko bisanzwe, mu mpera za buri mwaka, Perezida wa Repubulika agenera ubutumwa inzego z’umutekano mu gihugu. No mu mwaka wa 2019 yahaye ubu butumwa izo nzego azishimira akazi zikora ari nako agaruka ku bitangiye igihugu.

Umukuru w’Igihugu yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu bikorwa byo kwitangira igihugu, aha icyubahiro ababuriyemo ubuzima. Ni mu gihe u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, rwahuye n’ibibazo birimo iby’ibitero by’abarwanyi bateye u Rwanda mu bice bya Nyaruguru hafi ya Nyungwe n’i Musanze hafi ya pariki y’ibirunga byaguyemo ubuzima bw’abantu, ingabo z’u Rwanda zikerekana ubwitange n’ubutwari bibihagarika ku bufatanye n’abarurage. U Rwanda kandi rufite ingabo zibungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Mu kwihanganisha imiryango y’aba baraburiye ubuzima muri ibi bikorwa, Perezida Kagame yagize ati “Ndifuza guha icyuhahiro no gushimira abavandimwe baburiye ubuzima bwabo bakorera igihugu ndetse n’Isi mu 2019. Ndihanganisha imiryango yabuze abayo yakundaga.”

Akomeza abwira imiryango yabo ko abanyarwanda bazirika ibyo bibazo bagize, nk’impano bahaye igihugu ngo gikomeze kumera neza.

Ati “Mukwiye kumenya ko Abanyarwanda bazirikana igihombo mwagize, nk’impano ihambaye mwahaye igihugu cyanyu kugira ngo gihore gitekanye, gikomeye kurutaho.”

Asaba abagize izi nzego gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga mu kurinda igihugu n’abagituye. Abashimira uko bakomeje kubahiriza inshingano zabo, mu bushobozi, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bijyana no gukunda igihugu.

Ati “Umwaka wa 2019 ugeze ku musozo, turi hafi kwishimira kwinjira mu mwaka mushya wa 2020. Reka mfate aka kanya mbifurize mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, umuryango wanjye no mu izina ryanjye bwite, ibihe byiza n’imiryango yanyu.”

Ashimira izi nzego uburyo zikora akazi kazo zitaruhuka, umuhate bagaragaje mu kurinda igihugu, bakitangira ku buryo hari abari mu bikorwa byo kurinda igihugu ntibabashe kuba bakwishimana n’imiryango yabo muri iyi minsi mikuru.

Asoza ubu butumwa, ashishikariza abagize izi nzego kurushaho kurangwa n’indangagaciro z’ubunyamwuga no gukunda igihugu nk’uko byaziranze mu 2019. Azifuriza kandi umwaka mushya w’uburumbuke wa 2020.

Nubwo hari ababuriye ubuzima bwabo muri ibi bikorwa bitangira igihugu, u Rwanda rwishimira ko abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bishwemo benshi mu gikorwa cyo kubarwanya cyabereye muri Congo Kinshasa, gikozwe n’ingabo za Congo, zishemo benshi mu bari abayobozi bakomeye ndetse abandi bagafatwa mpiri bakazanwa mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus