Barasaba ko inzego zirwanya ihohoterwa zaba nke ariko zigatanga umusaruro

Abitabiriye ikiganiro cyateguwe n’umuryango Profemmes Twese hamwe, n’abafatanyabikorwa bawo ndetse n’inzego za Leta, bagaragaje ko ubwinshi bw’inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa budatanga umusaruro zitezweho.

Muri iki kiganiro cyateguwe kuri uyu wa 05 takiki ya 12 Ukuboza bagaragaje ko inzego zirimo umugoroba w’ababyeyi ,incuti z’umuryango ,inteko z’abaturage ,amasibo n’urwego rwa komite y’umudugudu na komite zo kurwanya ihohoterwa ,byaba byiza zigabanutse zikaba nkeya kuko ari bwo zarushaho gutanga umusaruro ndetse n’umubare w’abatorerwa kuzijyamo ukaba mutoya kuko hari abazijyamo zose bigatuma badatanga umusaruro.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’urugaga rw’abagore b’abakene baharanira iterambere (Poor women’s development network) Mukantabana Clescence avuga ko inzego zashyizwe ku mudugudu ari nyinshi cyane kandi zose zikora ibintu bimwe kuko zashyizweho ngo zirwanye ihohoterwa ndetse n’abatorwa kuziyobora usanga ari bamwe kuko ari bo bazishyiramo bagamije inyungu zabo ibi bigatuma izi nzego zidatanga umusaruro.

Agira ati « usanga umuntu ayobora ibintu birindwi bya bitekerezo bikaba iby’umuntu umwe ,byari bikwiye ko zigabanywa kandi n’abazijyamo bakaba ari abantu bacye kandi bafite inshingano nke kugira ngo bashobore no kubikurikirana habe hanaboneka amafaranga yo kubikurikirana».

Ibi binavugwa na Abatoni Peninah umukozi wa Rwanda women’s Network uvuga ko kuba izi nzego zo ku mudugudu abazirimo bafite inshingano nyinshi harimo imbogamizi yo kudakora neza izo nshingano kuko kimwe akivamo akajya mu kindi n’ikindi atakirangije byose bigapfa.

Agira ati «iyo bigeze muri cya gihe cyo gutanga raporo niho hava rya tekinika ,ibyo yatanze mu ncuti z’umuryango nibyo ari butange mu nama y’Igihugu y’abagore ,niyo ari butange mu bajyanama b’ubuzima ,niyo azatanga ku mugoroba w’ababyeyi ,niyo azatanga mu mudugudu ,ugasanga dufite raporo zimwe kuko ziba zakozwe n’umuntu umwe».

Abatoni Peninah akomeza agira ati « iyo urebye bariya bantu bari muri izi nzego usanga batanazijyamo bagamije gukora ngo hagire igihinduka ,ahubwo bazijyamo bakurikiye inyungu zabo reka njyemo wenda hazaba amahugurwa bakampa insimburamubyizi , wenda hazaboneka akantu nanjye bakampa mu by’ukuri ni nabo bazishyiramo kubera izindi nyungu bafite atari ukurwanya iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina.»

Kugira inshingano zimwe
Ku ruhande rwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Kayitesi Goretti umukozi wayo nawe yemeza ko nubwo izi nzego zihari ari nyinshi ngo ntibayobewe ko hari imbogamizi ku mikorere yazo ,icyakora avuga ko iyo bagiye gusaba abiyamamariza kujya muri izo nzego basaba abaturage gutora abantu badasanzwe bafite izindi nshingano mu mudugudu.

Agira ati « usanga n’ubundi babirengaho hagahora hatorwa umuntu umwe hari igihe batabiha agaciro kuko aba ari ibikorwa by’ubukorerabushake ntibiyamamaze , ubuvugizi rero burakomeje kugira ngo bashobore gukora neza cyane cyane umugoroba w’ababyeyi».

Nubwo bwose ariko ubusesenguzi bwakozwe n’impuzamiryango Pro-femmes Twese hamwe bugaragaza ko izi nzego zashyizwe ku mudugudu ngo zifashe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigaragara nk’izidatanga umusaruro kubera ubwinshi bwazo , banavuga ko hari aho zagiye zigira uruhare mu gukangurira abaturage kumenya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurigaragaza igihe ryabayeho.

Ubu busesenguzi kandi bugaragaza ko imibare itangwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB igaragaza ko abana 2745 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,abashakanye bahozwa ku nkeke babigejeje kuri RIB ni 1059 naho abafashwe ku ngufu ni abantu 515 uyu mwaka mu gihe mu mwaka wa 2017 bari 150.

Uku kuzamuka kw’iyi mibare ngo kwatewe nuko abanyarwanda bamaze kumenya akamaro ko kugaragaza ihohoterwa.

Mugabo Jean d’Amour