Musanze: Inzego z’umutekano zaguye gitumo bagabo babiri bakekwaho gukora amafaranga y’amiganano

Abagabo babiri bo muri santere ya Byangabo mu karere ka Musanze batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bari gucura amafaranga atemewe.

Aba bagabo bafatanywe amafaranga arimo ay’u Rwanda 4000, amadolari ya Amerika 1300 n’amadolari 50 yose y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CP Alex Rugigana avuga ko aba bagabo bafashwe biturutse ku mikoranire polisi ifitanye n’abaturage; aho umwe muri bo yayihaye amakuru ikabikurikirana. Icyo gihe ngo bari bagiye kumusaba abakiliya bajya bakorera amafaranga.

Nyuma yo gufatanwa aya mafaranga n’ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Busogo.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa hifashishijwe ingingo ya 269 yo mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Abakira amafaranga barasabwa kujya bagenzura ko yujuje ubuziranenge.

Ntakirutimana Deus