Guverineri Gatabazi asanga abanyarwanda barateye intambwe yo kudategera amakiriro ku banyamahanga

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abanyarwanda guhaguruka bagakomeza kwishakamo ibisubizo nyuma yo kumenya ko hari igihe bibeshyaga ko ibisubizo byabo byose bizava imahanga.

Ubu ibi bisubizo bishobora kuva mu Rwanda nkuko byaragajwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza INES Ruhengeri ubwo bamurikaga impano zagaragaye mu mishinga bamuritse kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo ari nabwo iri shuri ryatangiraga ku mugaragaro umwaka w’amashuri 2019/2020.

Mu byo bamuritse harimo amatafari yo kubakisha akorwa muri pulasitiki n’umucanga, imishinga minini y’ubwubatsi yifashisha imashini (robo) zidakorewe imahanga, ndetse n’imishinga yo kuhira yifashishwa ikoranabuhanga.

Abamuritse iyi mishinga bagaragaza ko bafite imbogamizi z’amikoro ngo bayizamure igere ku rwego rwo gutanga ibisubizo. Bose bavuga ko babonye ayo mikoro mu myaka ibiri yaba yashyizwe mu bikorwa mu buryo bufatika.

Ahereye kuri iyi mishinga, Gatabazi avuga ko hari imyumvire mishya abanyarwanda bakwiye kugira iganisha ku kwishakamo ibisubizo.

Ati”Amashuri y’ubumenyi n’ikoranabuhanga kera ntabwo yabagaho. Niyo mpamvu hari ubumenyi bumwe abanyarwanda tutari dufite, bigatuma dutekereza ko ibintu byose dukenera bigomba gukorerwa mu mahanga, biva i Burayi, muri Amerika no muri Aziya. Ariko ibyo tubonye ubungubu birerekana ibishoboka. Babikoze bagaragaza ko bishoboka…

Akomeza avuga ko ibyakozwe bitanga ibisubizo gusa bikaba bikeneye kunozwa ngo bigere ku isoko.

Ibyamuritswe kandi ngo biratanga ubutumwa ko hari igihe u Rwanda ruzihaza kuri byinshi ahereye ku bikoresho bikorerwa mu Rwanda bigaragara ku isoko byagaragaye ko biruta ibyavaga hanze. Gatabazi ati “Ni ikigaragaza yuko mu bihe biri imbere ibintu byinshi bizajya bikorerwa mu Rwanda kandi bikorwa n’abanyarwanda.”

Iyi mishinga kandi ngo izafashwa kuvamo ibisubizo biteza imbere abanyarwanda nkuko byemezwa n’Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri Musenyeri Harolimana Vincent.

Avuga ko biteguye gushyigikira iyi mishinga hagashyirwamo amafaranga bakarenga urwego bagaragaje bariho kugirango igirire akamaro abanyarwanda.

Ibyo gufasha aba banyeshuri ibiri mu mpapuro n’ibyamuritswe bitaratanga umusaruro ufatika bigashyirwa mu bikorwa byemezwa n’umuyobozi wa Ines Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana Fabien uvuga ko aba banyeshuri berekanye ibyabyara amafaranga nkuko bagenzi babo baharangije bahanze imishinga ibatunze yanatanze akazi ku bandi.

Ati “Igitekerezo kibyara amafaranga ariko yo ntabwo abyara igitekerezo…. Turiteguye amafaranga si ikibazo kuri INES iyo dufasha abana bacu gutera imbere, turiteguye tuzabafasha.”

Iyi kaminuza imaze imyaka 13 ishinzwe ikomeje gutanga umusanzu mu rugamba rw’iterambere igihugu kiri kuganamo ryifashisha siyansi n’ikoranabuhanga. Ubu yigwamo n’abanyeshuri 3150 barimo abasaga 130 baturutse mu bihugu 8 bya Afurika.

Igendeye kandi ku igenamigambi ryayo mu myaka 2019-2024, bashyize imbaraga mu kurushaho kwinjira mu ruhando mpuzamahanga (Internationalization), gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa (digitalization) ndetse no gukorana n’abanyamwunga, inganda n’ibigo by’imirimo ifite aho ihuriye n’ibyo dukora (Industry linkage). Ibi byose bizajyana no gukomeza gufasha abanyeshuri kwiga bakarangiza ari abanyamwuga bashobora gutanga umusaruro kurusha uko bakwiratana impamyabumenyi.

Bimwe mu bigaragaza ko yinjiye mu ruhando mpuzamahanga ni uwakira abanyeshuri bo mu mahanga bakahiga, ndetse n’abk bakita bavuye muri Kaminuza z’i Burayi bafitanye umubano baza mu bushakashatsi bagafashwa n’abarimu ba INES ari nako bahura n’abanyeshuri b’iyi kaminuza. Hari kandi abarimu bayo bari mu mishinga inyuranye y’ubushakashatsi bakoranamo na bagenzi babo bo muri kaminuza zo mu mahanga bafitanye umubano. INES Ruhengeri kandi iri mu miryango mpuzamahanga inyuranye ihuza Kaminuza zo mu bihugu bitandukanye.

Ntakirutimana Deus