Abanyamakuru barasabwa kumvikanisha ijwi ry’abafite ubumuga

Itangazamakuru rirasabwa kumvikanisha ibibazo by’abafite ubumuga bakitabwaho nk’abandi bose, hanirindwa n’imvugo zigamije kubapfobya no kutababona nk’abantu bafite icyo bashoboye.

Hirya no hino mu Rwanda usanga abafite ubumuga bagihabwa akato,babura uko bagera hamwe na hamwe hari inyubako rusange ndetse bahura n’ibindi bibazo birimo kubapfobya biciye mu mazina bitwa n’ibindi.

Nubwo ngo hari ikimaze gukorwa birimo nko kugena inyito nyazo zibereye abafite ubumuga, kubashyira mu mashuri aho bigana n’abadafite ubumuga n’ibindi ngo haracyari ibibazo bikibugarije itangazamakuru ryagombye gutangamo umusanzu.

Ibi ni ibyemezwa n’umukozi ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko mu ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abafite ubumuga,NUDOR, Perezida wa NPC Rwanda Murema Jean Baptiste. Asaba itangazamakuru gukomeza gutanga umusanzu mu kwibutsa buri wese guharanira ubu burenganzira.

Ati” Hari n’abo usanga bavuga ngo bo ni bazima, ufite ubumuga ugasanga ntibamufata nk’umuntu muzima. Ntabwo ari byo, birakwiye ko bahabwa uburenganzira bwabo, ubwubahirije ntabifate nk’aho ari impuhwe amugiriye. Usanga hari n’abababonamo ubumuga mbere yo kubabonamo abantu baremwe. Imyumvire ikwiye guhinduka umuntu akambona nkuko yibona.”

Avuga ko ibibazo bicyugarije abafite ubumuga bikwiye gukemuka. Ibyo birimo kudashyirirwaho inzira zibafasha kugera ahatangirwa serivisi mu nyubako za leta cyangwa iz’abikorera zihuriramo abantu benshi n’ibindi.

Murema ariko yemeza ko hari intambwe imaze guterwa na leta ku bijyanye no guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ndetse n’abanyarwanda bamwe na bamwe ariko ngo ni urugamba rugikomeza.

Atanga ingero z’abo bamwe mu babyeyi babyaraga abana bakaba babica cyangwa abandi bakabahisha mu nzu kuko bafite ubumuga.

Ubu ngo imyumvire yarahindutse kuro bamwe na bamwe, ariko asaba itangazamakuru guhora ryibutsa rubanda guharanira ubu burenganzira.

Abafite ubumuga bakubiye mu byiciro bine barimo abafite; ubw’ingingo, ubwo kutabona, kutumva no kutavuga ndetse n’abafite ubwo mu mutwe.

Ku matariki ya 26 na 27 Ugushyingo 2019, abanyamakuru bagera kuri 40 bahuguwe ku bijyanye n’uburenganzira bw’abafite ubumuga (Mainstreaming disability in Media)ku bufatanye bwa Pax Press, umuryango w’abanyamakuru uharanira amahoro n’indi miryango nterankunga bikorana.

Ntakirutimana Deus