Musanze: Ibibazo by’abaturage batagira aho kuba hakwiye byazinduye ubuyobozi

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru n’ubw’akarere ka Musanze bwafashije abaturage bari bafite ibibazo by’inyubako zidakwiye kubona aho kuba mu gihe bagishakirwa ibisubizo birambye.

Ubu buyobozi bwazindukiye muri iki kibazo cyagaragajwe n’itangazamakuru kuwa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019. Imbarutso yabaye ibibazo by’imiryango ibiri ituye mu mudugudu wa Rubika , akagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve , Akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru , yagaragaye ituye mu nzu zidakwiye bitewe n’imiterere yayo.

Harimo uwitwa Munyaziboneye utuye mu nzu isakaje amabati ashaje mu nzu , ku buryo ikinyamakuru Rwanda Tribune cyabigereranyije no kurara hanze.

Uyu mugabo Munyaziboneye ngo yaje avuye mu mudugudu wa Gakenke mu kagari ka Migeshi ari kumwe n’umugore we , gusa umugore yaje kumuta yigira iwabo  noneho akazu barimo kamaze gusaza yubakiwe inzu n’abaturage mu mabati ashaje yarahawe n’umugiraneza.”

Kurara muri iyi ngirwa nzu ngo birutwa no kurara hanze (ifoto: Rwanda Tribune).

Umuturage utuye muri ako gace avuga ko bitatinze ngo uyu mugabo Munyaziboneye yaje kubumbirwa amatafari ya rukarakara n’abapantekoti ngo yubakirwe ariko aza kuyagurisha.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney agragaza uko iki kibazo giteye ndetse n’ibyakozwe.

Uwitwa Munyaziboneye Faustin ni umugabo ubona ufite imbaraga, ariko ngo akaba umusinzi. Yatubwiye ko yigeze kugira amafaranga acuruza restaurant (resitora) ariko akaza kumushiraho.

Abaturanyi bagerageje kumwubakira ariko agenda asosora ibiti byubatse buhoro buhoro kugeza bishize. Nawe ibyo ntiyabihakanye.

Yasabye imbabazi avuga ko agiye kwisubiraho. Ubuyobozi bwamushakiye inzu yimukiramo ariko akayishyura.

Yemerewe gufashwa kwifasha

Umukuru w’umudugudu yavuze ko guhera ku wa mbere we n’umuhungu we babana ufite imyaka 18 abashakira akazi k’ubuyede (aide), akiyishyurira inzu ariko Umukuru w’umudugudu abigizemo uruhare mu gihe cyo kubahemba.

Basuye kandi uwitwa Kankera Beatrice. Uyu ngo aba mu nzu ituzuye amatafari ageze hagati. Akeneye amatafari yo kuzuza inzu, igakingwa, ubuyobozi kandi bukanamushakira ubwiherero.

Uyu yacumbikiwe n’umurenge guhera uyu munsi nkuko byemezwa na Gatabazi.

Ubuyobozi bwasize bumwimuriye mu nzu yishyurwa n’Umurenge. Mu gihe cy’ukwezi kumwe azasubira iwe byose bizaba birangiye. Abaturage bazagira uruhare mu kubaka mu buhe by’Imiganda ya buri munsi. Imidugudu isimburana mu bihe by’iyo miganda.

Muri iki gikorwa kandi ubuyobozi bwabonye umuturage witwa Mukandamage Vestine, umupfakazi w’abana bane. Afite inzu ariko irava bikabije amabati yarashaje. Ku wa mbere azasakarirwa n’abafundi baho bemeye kuzamuha umuganda bahawe amabati.

Nyuma yo gusura iyi miryango, ubuyobozi bwakoranye inama n’abaturage basezerana ko bagiye kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo.

Guverineri Gatabazi asaba abayobozi guhagurukira ibi bibazo. Muri rusange akaba agaragaza ko hari ibyiciro bine by’abayobozi ari bo:

  1. Ubona ibintu bibi ntamenye ko ari bibi uyu akaba ntacyo yamarira sosiyete.
  2. Ubona ibintu bibi akabona ari bibi ariko agahitamo kugumana nabyo (akwiriye guhwiturwa akabyumva akabikora bitaba ibyo akava mu nshingano)
  3. Ubona ibibi agaharanira ko bihinduka uko byamera kose
  4. Ubona ibibi akabihisha akinumira, uyu we ngo ntakwiye kuba umuyobozi.
Aba bemerewe akazi kuko bafite imbaraga

Ntakirutimana Deus